Saturday, 14 January 2017

[haguruka.com] Re: *DHR* Kwiyibutsa

 

Komera Ignace.

Urakoze cyane kutwibutsa uyu muvugo  w'umunyamerwe.
Wamenya uwawuhimbye cg igitabo wabonekagamo mu Rwanda? 
Nasanze kuri murandasi batavuga nyira wo kandi burya reference ni ingenzi.

Merci.
Pour votre info...

Ruhaya rw'isekurume - YouTube

https://m.youtube.com/watch?v=EMBM3VGdWEg


On Jan 14, 2017, at 5:01 AM, Ignace Rudahunga rudahi20@hotmail.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

 

Twigaga muwa kane bakadusaba gufata mu mutwe uyu muvugo. Ni bangahe bakiwibuka uko wakabaye? Ni uburyo bwo gusuzuma umutwe wacu. Ngaho nawe rero isuzume  urebe uko byifashe. Jye nasanze hari byinshi byagiye: ubuzima niko bugenda ngo n'inka zirapfa nkanswe abantu mugani w'umunyamurenge. Mugire weekend nziza. Ambassadeur Nduhungirehe nabonye yatumiye ngo tujye gufata umuvinyo, nizeye ko abaga na ruhaya rw'isekurume .
Ibihe byiza.

Ni Ruhaya rw'isekurume
Rwa murarika icyanwa
Iyo yarase igihembe
Udusekurume turayihunga.

Igira ibihembe bireba inyuma
Ikagira ubwanwa irarika iteka
Igira umugara wo ku mugongo
Ikawushinga iri ku rugamba.

Igira imihore myiza cyane
Ikaba itungo ryo mu batindi.
Iyo bayikuyeho uruhu rwayo
Abenshi muri bo baravugishwa.

Iyumvire nawe uyu munyabugoyi
Ngo aravugishwa abonye igaramye.
Yarazindutse ajya gusura
Se w'umugore we mu Rugerero
Agezeyo asanga barayibaga
Inyama ngizo hirya hino
Baragabagabana biracika
Abana benshi barabya indimi.

Aramwenyura akorora buhoro
Arasuhuza barikiriza
Bamuha icyicaro araruhuka
N'agatabi aratumagura
Umukuzo uraza yica inyota.

Akebuka hirya aho bazigabana
Amazi menshi amwuzura akanwa
Akabona imbugita ziraca ibintu.
Hashize umwanya uringaniye
Nyina w'umugore we ajya mu kirambi
Avugira mu gutwi kwa Ruhabuka
Ari we mugabo we akunda cyane
Ati: » Murarebe uko mugenza
Uriya mwana w'umunyarwanda. »

Wa muhungu bimujya mu gutwi
Yirya icyara abyinisha intebe
Arasukuma gukoma yombi
Amasoni aranga abura uko agenza
Aragahuruka ajya ku irembo
Arinanura agaruka mu rugo.

Igihe cyo gutaha kiba kiraje
Agaseke keza barakamanura
Inyama munani ziragasaga
Bamuha umwana wo kumutwaza
Izo mbonekarimwe z'iyo mfizi.
Imisozi itanu barayirenga
Uwa gatandatu barasohora
Abwira umwana asubira iwabo.

Abwira ab'iwe icyo mu gasero
Avuga amateshwa atagira uko angana,
Aravugishwa bishyira kera,
Ati: » Nageze iwanyu munsi y'uruhu
Nsanga iseseme barayibaga,
Ubwo isekurume iba iranteruye
No ku kinyama cy'inzu ngo pi !
Ngo nyikubite amazi
Amaso yuzura akanwa.
Bampa umukuzo ndawicarira.

None rero mugore wanjye
Mpa iyo mbugita nzicanirize
Umpe n'isafuriya niyicarire
Shyushya amazi yo kuzirisha
Ushake n'ubugali bwo kuziteka
Umpe n'ikinono kivamo isosi. »

Nyirakanaka ngo abite mu gutwi
Araseka cyane ibi byimazeyo
Afatwa n'impumu arakumbagara
Abira ibyuya yara amaboko
Hashize umwanya arahembuka
Ariruhutsa aratangara,

Ati: » Erega Ruhaya yari inkozeho! »
Ni isekurume ntisebanya
Kereka utazi uburyo inurira
Ni we uyisebya ibi by'abasenzi.


__._,_.___

Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment