Saturday, 8 April 2017

[haguruka.com] U Rwanda rwashimiye UN, USA, n’ Ubufaransa kwifatanya n’ Abanyarwanda#Kwibuka23

 



Rwanda rwashimiye UN, USA, n' Ubufaransa kwifatanya n' Abanyarwanda#Kwibuka23



U Rwanda rwashimiye UN, USA, n' Ubufaransa kwifatanya n' Abanyarwanda#Kwibuka23
08/04/2017 11:44
Minisitiri Louise Mushikiwabo ushinzwe ububanyi n'amahanga bw'u Rwanda akaba n'Umuvugizi wa Guverinoma, mu izina rya Leta y' u Rwanda yashimiye Umuryango w' Abibumbye, Leta zunze Ubumwe z' Amerika n' u Bufaransa ku butumwa bageneye u Rwanda bujyanye n' ibihe byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi.

Mushikiwabo yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter agira ati "U Rwanda rurashima ubutumwa bw' ubufatanye ku #Kwibuka23 bwavuye muri Leta zunze ubumwe z' Amerika bwoherejwe n' umunyamabanga wa Leta Rex Tilllerson".

Muri ubwo butumwa Amerika yavuze ko izakomeza kuba umufatanyabikorwa w' Abanyarwanda mu rugendo rukomeza rwo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi. Yongeraho ko izakomeza gutanga umusanzu mu kugeza mu butabera abasize bakoze Jenoside.

Minisitiri Mushikiwabo yongeye ati "U Rwanda rurashimira u Bufaransa ku butumwa bw' ubufatanye"

Ubutumwa bwoherejwe n' u Bufaransa bugaragaza ko icyo gihugu cyifatanyije n' Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi. Muri ubwo butumwa hagaragaramo ko jenoside idakwiye kongera kubaho ukundi.

U Bufaransa bunavuga ko mu rwego rwo guhangana na Jenoside n' ingengabitekerezo yayo cyashyizeho akanama kagizwe n' abashakashatsi n' abarimu muri za kaminuza. Ako kanama gafite inshingano yo gukora ubushashatsi kuri Jenoside n' ibyaha byibasira inyokomuntu. Kagizwe n' Abafaransa n' abandi.

Minisitiri Mushikiwabo kandi yanashimiye Umunyamabanga mukuru w' Umuryango w' Abibumbye Antonio Guterres wageneye u Rwanda ubutumwa busaba Isi gukura isomo kuri Jenoside yakorewe abatutsi.

Aha yagize ati "Bituvuye ku mutima turashimira Umunyamabanga Mukuru w' umuryango w' Abibumbye Antonio Guterres ku butumwa bwe yageneye u Rwanda ku Kwibuka23"
Antonio Guterres yavuze ko ashima ishyaka rigaragazwa n' abarokotse Jenoside bakomeje guhangana n' ingaruka za Jenoside kandi biyubaka.

Guterres ati "Kwigira kw' abarokotse n' uburyo bagaragaje ubushake bwo kwiyunga ni igikorwa cyintangarugero kubatuye Isi bose"

Insanganyamatsiko y' uyu mwaka iragira iti "Twibuke Jenoside yakorewe abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyo twagezeho"

===
L'ONU commémore le 23e anniversaire du génocide au Rwanda et appelle à empêcher qu'un tel drame ne se reproduise

Commemoration of the 23rd Anniversary of the 1994 Genocide in Rwanda

###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That",
Dr. Martin Luther King.
###



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment