Saturday, 3 June 2017

[haguruka.com] Ubwo abanyabwenge bake batangiye kubona ibidakwiye/ubucurame abafite imbehe bahungiza, wabona wenda lizagera aho licya i Rwanda!

 

Bavandimwe, ibi byose muvuga muli iki kiganiro (link ihera) ni byo, kandi kubipinga nibyo bidukurulira ingorane zose, twibeshya ko turazikwepesha amategeko n'indangagaciro bicuramye cyangwa se ibisobanuro-kinyoma. Mwoye kwibeshya, ntabwo ali urukundo kwita umuprezida  Baba wa taifa, ahubwo baba bamucaho ibilyo nka kumwe Bakame yalilimbiraga cya cyiyone cyali gitwaye intongo mu kanwa inahiga inkima zashakaga kulira igiti ngo zikiyicyambure. Mubirebere ku byashyikiye ba Ndahindurwa, Kayibanda, Habyarimana bavuye ku ngoma. Nta kamara k'igihugu ibaho koko, ibi kandi ntihazagire intore ibibagiliza kuko na HE yabihamije agira ati mu ndege ya Habyarimana halimwo iki?,  kandi twali mu gihe cy'amage! 


Reka rero twitangire urugero rw'imikorere mibi y'abanyabwenge, ubwonko bwa Rwanda bwakagombye kuruha urumuli no kurulinda inzangano.

"Habayeho umugabo w'umuhinzi akagira urutoki rwiza, rwera neza, turamwita Girukwayo. Nuko umunsi umwe, yunva ibishangara bikomangana, arebye abona abantu benshi barujagajaga. Abasaba kumuvira mu rutoki. Nuko bamusubiza ko bataruvamwo badafashe abo bahiga, ndetse ko nawe atitonze bamumerera nabi. Umwe ubwo abafashe ikibuye agitera ku rugi rugwa munda y'inzu.

Girukwayo abibonye asubira inyuma, anyura aho abo bahiga batali ajya gutabaza abapolisi ba Leta. Bahageze basanga abahigaga bamaze guhitana bamwe mubahigwaga, aliko bagihiga abasigaye. Abapolisi birukana abo bahigi, aliko mu mirwano amasasu acika abapolisi (bavure policiere?) agwa kuli bamwe mu bahigwaga. Ibi byose byabaye ku manwa y'ihangu, abaturanyi ba Girukwayo benshi babireba.

Igihe kiragera justice iraza ishaka kureba niba hali abo yahana. Anketi zirakorwa. Nyuma zishyikilizwa inkiko. Basanga bamwe mu bahigaga abantu ntabakiliho, abaliho bacirwa imanza barafungwa. Ahali abantu ntihabura urunturuntu, hali Mudugudu wangiraga Girukwayo ko amayoga ye ayagulisha aho kuyamuterekera ubuntu. Yigira inama yo kwegera justice ayibwira ati mwadufatiye Girukwayo, ko tubona atali umuntu mwiza? Ati mumunyunvishilije, nazabashakira amajwi mu matora, ntibagiwe n'abageni n'amabuye. Abanyamategeko bati reka tugerageze, cyane ko baliya bishwe tugomba kubona ababahanirwa benshi.

Nubwo anketi ntacyo zashinjaga Girukwayo, basanga byafata bikaba icyaha, bashoye ko ntacyo yakoze ngo atabare abishwe. Dossier barayikurungira no mu rukiko ngo pi! Nuko ba masters (LLM) na doctors (LLD) bakora za speeches, berekana ko Girukwayo agomba guhanirwa kuba ntacyo yakoze ngo atabare!

Igihe cyo gutanga abagabo kigeze, bazana abaturanyi ba Girukwayo basubira mu byo bavuze igihe cya anketi.  Bati uyu Girukwayo koko yabonye ali benshi abahigaga baliya balimwo abishwe, nuko atabaza abapolisi; Polisi ikora imilimo yayo yo kwirukana abahigaga hali abahigwaga bahaguye.

Nuko ba LLM na LLD bati Eee, twaseba tureze Girukwayo kudatabara, tukanamurega no kuba yaratabaje abapolisi. Mureke duhindure ama-speeches, twerekane ahubwo ukuntu Girukwayo yakoze nabi atabaza igipolisi kandi ntagitegeke neza uko gikora. Birakorwa.

Abajyaji rero bali baranasomye anketi zerekanye ko nta kibi cya Girukwayo. Aliko baje  guhabwa amabwiliza n'ubakuliye/ubashiraho, ababwira ko bagomba gukulikiza ibyo ba LLM Na LLD basaba. Nuko urubanza ruraba, abajyaji bateguwe baremera batatira ubuhanga bahawe mu mashuli, bararama bati Girukwayo yarakosheje, nagende afungwe burundu. Azize gutabaza igipolisi yatewe, maze ntagitegeke neza.

Girukwayo amaze kunva umwanzuro w'urukiko, arumirwa, nuko ararangurura ati niba abanyabwenge ali ibi biga, ubwo amashuli yataye agaciro ntacyo amaze, ali bitya nta cyiza kirambye azazanira muntu. Ni mukore ibyo mushaka, aliko n'abatali mu manzaganye ubu ntaho bali n'iyi mikorere.

Girukwayo yaje no kubona isibaniro liranga amatora ya Prezida kandi byose byarazilitswe, n'uhatanira gutorwa babimuhatira ngo ntabyo ashaka, nuko ati nta gitangaje, ubibye umuyaga asarura umuhengeri; yabiba imbuto idakwiye/mbi, ntasarure byinshi.

Ubu ngo yunvise na leasing z'indege aratangara ati nangwa na Rwabugiri yamenye kandi yemera ko yabyaliye icumu!"

Ngayo nguko, ntawarubara!

http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2017/05/31/aloys-simpunga-umuco-wo-kugira-abayobozi-imana-wabaye-karande-mu-banyarwanda

   


__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment