Monday, 28 August 2017

[haguruka.com] RE: [fondationbanyarwanda] IRANGAMUNTU Y'UMUZIKI NYARWANDA, ABAKINNYI MUMAKIPI AKOMEYE,INDYO NYARWANDA IKUNZWE KU ISI

 

"En politique il n'y a pas d'amis ou d'ennemis, il n'y a que des interets". Kutamenya ibi nicyo gitera akaga benshi. 

Bwana B. Rutayisire yakwikinira ati RPF no hasi ngo pii, injiji zitazi icyo avuga zikishora, nyuma akaziseka iyo zili mu mazi abira, naho we yiligereye mu mahoro mu kigali cya RPF.

Bamwe bo ku gihe cya Kayibanda bakwitakuma bati Ntituzongera kuba inshuti z'abalihanze bagaba udutero shuma, injiji zikishora zibajya inyuma, bwacya zikabona ba bayobozi nibo bayoboye abo bali hanze baje guhana ababakumiraga bitwaje kurwanira ingoma.

Umuhutu ku gihe cya Gihake na Gikoroni akarahira ati Ndakenda mama nta shiku cyangwa se uburetwa njyaho, injiji zikamukulikiza; nuko shefu yaza umwe wabashunze akaba uwambere wo kujya kuranga aho za njiji zagiye kwihisha, ndetse akaba aliwe uhabwa ubugapita bwo kuzikubira ibiboko kubera ko zagomye. Hali n'izindi ngero nyinshi inaralibonye wese yatanga.

Banyarwanda, tujye dukorana n'abanyepolotiki kuko tudashobora ku bakwepa, aliko twizigamakuko tuba tutazi neza icyo bafite mu bwonko n'inyungu zabo, nyamara kandi shenge politiki ni ubuzima bwacu bwa buli munsi!  




De : fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> de la part de Lu pour vous memajp2000@yahoo.fr [fondationbanyarwanda] <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
Envoyé : dimanche 27 août 2017 20:14
À : Lu pour vous; f; fmunyabagisha; fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Cc : Tuzatsinda Aimable; fredus12; tsalmyd; bimenyimana célestin; Maurice Niwese; bavincento22; ikazeiwacu1; democratie2020; UMUSOTO; barimba; ngombwa; gahima; jonathanmusonera; chkayihura; theafricawatch; elengakoy; nduguv; paudivinam; yahoogroups; em.hame; kalebucyusa01; RNC Itahuka; kanyemera2002; ntezesilas; RWANDA-ALL; johnmugisha2300; Great-Lakes Forum; samcyprien; sisievariste; Christophe Bizimungu; lyar66; mahoriwacu; rutihunzatheo; faustintwagira; gakath53; insonere2003; nhosea; Firmin Dusabe; sixchris; christineha2002; f; paulrusesabagina; inumanews; marie kampororo; ijwi ryarubanda; nsabij12; sinumvayabo; john dayi; jeanmarie.minani; rwandalibre; yonkad; veritasinfo; mugabo.frank13; Mushi Munyabungo; diditedy; Noël Byiringiro; jeannette8m; nuwagabae19; eugeneu2003; inkuruzagasabo; donatienkwibeshya; bmuligande; josephkas; yahoogroups; jntamakuriro; rukundonase; uwimanapouma; benzinge122951; f; rdi_rwanda810; kagomashenge; abdallah.akishuli; onathanmusonera; gasana31; Biramahire salvator; kdonatien; kanyemera2002; niyopaci; f; f; UMUSOTO; rudahi20; amakuruyurwanda; nkiko.nsengimana; katarypa; Kanyamibwa Pilote; kabandac2; skweli; tatien2miheto; mbonigaba; Senga Emmanuel; mulijeanclaude; Tharcisse Semana; Franc Xavier Nzabamwita; privatruta
Objet : [fondationbanyarwanda] IRANGAMUNTU Y'UMUZIKI NYARWANDA, ABAKINNYI MUMAKIPI AKOMEYE,INDYO NYARWANDA IKUNZWE KU ISI
 
 

NI IYIHE RANGAMUNTU Y'UMUZIKI NYARWANDA IYO UWUSHYIZE HAMWE N'INDI MIZIKI Y'AFRIKA N'ISI ?
NIYIHE NDYO YA KINYARWANDA WATEKERA ABANYARWANDA, ABANYAFURIKA N'ABATUYE ISI BAKARYA BABIKUNZE BIKINJIRIZA U RWANDA UMUTUNGO IGIHE WAFUNGUYE ZA RESTAURANTS MUBINDI BIHUGU?
KUBA U RWANDA RUTAGIRA ABAKINNYI BAKINA MUMAKIPI AKOMEYE KU ISI NDETSE NTA N'IMIDARI MYINSHI RUTAHANA MUMARUSHANWA NI UKUBERA KO TWIBUZEMO ABASORE N'INKUMI BAFITE IMBARAGA?
Duhagurukire guteza imbere sport n'umuco maze tugire ibihangange byinshi mu isi no muri muzika kandi tugire injyana y'umuziki n'imiririre bikunzwe hose mu isi byinjiriza u Rwanda n'abarutuye umutungo mwinshi cyane
NB: Iyi nyandiko yasohotse muri 2016, irabaza ngo ni iyihe rangamuntu y'umuziki nyarwanda iyo uwushyize hamwe n'indi miziki y'Afrika n'isi? Na none u Rwanda rujya mumarushanwa ya sport mu isi rugataha amara masa cyangwa rugatahana intica ntikize nuko abanyarwanda twibuzemo abasore n'inkumi babishoboye? 
Ko ibindi bihugu bigira ibihanganye bikina mumakipi y'isi akomeye bakinjiza n'akayabo k'umutungo, kuki abanyarwanda twe tutabishobora? (Iyi ni version ya mbere y'iyabanje)
Nk'uko nabyijeje abanyarwanda ko nzajya ntanga umuganda w'ibitekerezo uko nshoboye, ndareba ngasanga hakibura byinshi cyane muri gahunda ireba sport n'umuco ugereranije n'uko izindi nzego zigenda zitera imbere zigashyira u Rwanda mumwanya ushimishije ku isi. 
Nkurikije ubushakashatsi ku ngingo zinyuranye no ku kwitegereza guhagije kubijyanye n'umusaruro sport n'umuco bizanira igihugu, kuruhande rumwe usanga umusaruro ari muto cyane kugihugu no ku muntu kugiti cye kandi n'ingamba zihari zikwiriye kuvugururwa.
Kubadafite igihe gihagije cyo gusobanukirwa n'ikibazo uko giteye bashobora gufata ingero ziri hafi. Iyo u Rwanda rugiye mu marushanwa y'isi mu mikino olympiques n'ibindi, u Rwanda rusa naho rutahanye ubusa cyangwa rugatahana intica ntikize kandi rutabuze abasore n'inkumi babishoboye baramutse bitaweho bagahabwa uburyo (hifashishijwe ibizaturuka mumusaruro bazinjiza habaye impinduka) ndetse hakabaho na gahunda zihamye muri urwo rwego. Kugeza ubu ibihugu bimwe by'Afrika n'ibindi by'isi biracyaduhiga cyane kandi bataturusha abasore n'inkumi bafite imbaraga.
Na none kubijyanye n'umuco n'ubuvanganzo nyarwanda ntabwo bigaragara ko gahunda ziriho zihagije k'uburyo zatuma abahanzi n'abanyabugeni batera imbere kuburyo umwuga wabo wakwinjiriza igihugu umutungo mwishi ndetse nabo uwo mwuga ukabatunga bagateza imbere n'isura y'ubunyarwanda mu isi kurenza urwego biriho muri ibi bihe.
Kugirango urusheho gusobanukirwa n'icyuho gihari ndetse dushobora kumarana ibinyejana byinshi haramutse ntagikozwe nk'uko bimaze igihe, ushobora kubibona wibaza bimwe mubibazo bikurikira :
Nko muri sport nibangahe mubanyarwanda bakina mumakipi akomeye ku isi kuburyo bakwinjiriza igihugu za miliyoni nyinshi nk'uko ibihugu bimwe by'afurika n'ibindi by'isi byashoboye kubigeraho ku baturage babyo ? Ibindi bihugu by'Afrika birabishobora n'ubwo nabo bataragera kuntambwe yo kubibyaza umusaruro. Twe kuki tutabishobora? Ese kubanyarwanda dushyizeho ingamba zihamye mugihugu ndetse tugafatanya na diaspora yacu hari icyatunanira ntitwahiga amahanga menshi ?
Mubuhanzi n'ubugeni nibangahe batunzwe n'ibihangano byabo kuburyo bibazamura bagatanga n'akazi kenshi kubandi banyarwanda ? Kubijyanye n'amasoko imbaraga za diaspora NYARWANDA inyanyagiye hose ku isi zikoreshwa iki ?
Ubundi se ku isoko mpuzamahanga ry'ubuhanzi n'ubugeni twe abanyarwanda turajyanayo iki cyarushanwa n'ibiri ku isoko? Ntanganzo yacu bwite yamamara ku isi yose cyangwa muri Afrika, ndetse iby'ahandi abahanzi bacu bashyize imbere nabyo ntabwo birenga urwego abandi batuye isi n'Afrika bagezeho kuburyo babahiga bikitabirwa cyane.
By'umwihariko ndagirango mbaze n'abahanzi ubwabo ndetse n'abanyarwanda bose baba abato cyangwa abakuru : nko mu byumuziki wa kijyambere (tutibagiwe n'uwagihanga) n'izihe njyana nyarwanda wavuga ko koko ari umuziki mwiza ukundwa n'abenegihugu b'abanyarwanda n'abanyamahanga ariko ukaba ari inkomoko y'inyarwanda n'abanyarwanda ? Irangamuntu y'umuziki nyarwanda ni iyihe ? Twese twemera ko dufite abaririmbyi b'abahanga bakora n'imiziki myiza ariko ntiragera aho itunga beneyo uko bikwiye ndetse ikaba yatanga akazi ikanamamara cyane ku isi. 
Mumyaka yashize, mu njyana n'imiziki byagiye byaduka bigakundwa ku isi cyangwa ku mugabane w'Afrika hari aho mwigeze mwumva uruhare rw'u Rwanda n'abanyarwanda mukuhaba aba mbere hakaba injyana yacu ikundwa ndetse ikatwinjiriza umutungo mwinshi (kuri leta zayoboye u Rwanda mbere)? Igisubizo ni "oya" bikaba ariyo mpamvu tugomba gukora cyane bigahinduka "yego".
Nk'uko leta yacu iriho kuri ubu yiyemeje kuba iya mbere muri byose, nimureke abanyarwanda tuyunganire mubitekerezo n'ibikorwa itere n'intambwe muri sport, mumuziki n'ibindi byose biranga umuco bijyanye n'UBUNYARWANDA maze tube aba mbere kandi byinjirize umutungo igihugu n'abanyarwanda. Kandi rero abanyarwanda b'abahanga bagiye babaho ibihe byose ndetse n'ubu bariho, ariko icyo dusanga kibura nuko n'umunyarwanda ubonyeho ubwo buhanga n'izo gahunda usanga asa n'ukikijwe n'ubutayu kubijyanye n'ubufasha, inama, amahugurwa n'ibindi (kuburyo ibihari bidahagije).
Umunyarwanda uteye imbere usanga ntakirengera ihagije ngo agume atere imbere, n'uzamutse kurwego rugaragara ku isi usanga Ubunyarwanda ntacyo bwunguka kigaragara cyane kuko kuri iyo ngingo habura byinshi,etc.
Kubijyanye n'izindi nzego z'imibereho n'umuco, ni iyihe ndyo (imirire) y'abanyarwanda yatuma umuntu utetse kinyarwanda yagaburira Afrika cyangwa abanyamahanga b'isi yose bakamugana kuburyo bugaragara niba yarafunguye Restaurant mugihugu runaka cyo ku isi? Kuri iyi ngingo iki ni ikibazo kibajijwe buri muturarwanda wese ndetse na bamwe batunze amahoteri, amarestaurant, amashuri abyigisha, ibigo by'ubukerarugendo, n'ibindi byose bifitanye isano n'icyo kerekezo. Ni iyihe ndyo ya kinyarwanda yaba iryoheye abanyarwanda kandi ikaryohera n'abatuye isi kugeza aho yaba inkingi y'isura y'igihugu ndetse ikaba inkingi yo gutanga akazi mugihugu no hanze byaba munganda ziyishamikiyeho cyangwa mumarestaurants mugihugu imbere no hanze. Abanyarwanda rero tubishyire imbere tubigereho n'iyo byadutwara imyaka myinshi ariko nibura bihinduke umurage za generations zisigira izindi.
Ndizera ko abanyarwanda ubwacu nidutanga umuganda wacu, leta nayo nk'uko isanzwe yumva ikanafatanya n'abanyarwanda izadushyiriraho politiki nyayo y'igihugu isobanutse neza muri urwo rwego kandi hakaba hanariho abategetsi batekereza cyaneee kandi bafatanya n'abanyarwanda guhanga no gukomeza gushyigikira ( bumva ibyo ibintu kugeza bibyaye umusaruro) ntakabuza tuzabigeraho.
Bruxelles , tariki ya 05/09/2016
RUTAYISIRE Boniface
Tel : +32 466 45 77 04 (Watsup and Viber)
------------------------------------------
Kuri iyo foto, uhereye iburyo ugana ibumoso ni Bwana Rutayisire Boniface, ukurikiye ni Nyakubahwa Madamu w'Ambassadeur w'u Rwanda mu Bubirigi, ukurikiye ni Nyakubahwa Ambassadeur w'u Rwanda mu Bubirigi, ukurikiye ni Nyakubahwa President wa IBUKA mu Bubirigi. ni uwo wa mbere ku ifoto uhereye iburyo. Nk'uko bigaragara, diaspora nyarwanda imaze kuba nini cyane kuburyo ishobora kubyara umusaruro utubutse cyane munzego zose z'ibireba igihugu kurenza n'uwo itanga ubu.
Image en ligne

__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment