Monday, 4 September 2017

[haguruka.com] Re: *DHR* Mbanda reka kubandabanda

 

Urakoze cyane Bwana Innocent Biruka, kunsubiriza mu bitereko uyu mukambwe, Jean Mbanda, kandi ukabikora mu mvugo ituje.

Naraye ntekereza buryo ki nasubiza uyu Mbanda nkamubwra ukuri kumwe gukurugutura ariko kandi simuhe urwaho rwo kwumva ko "yasanganijwe ubuvunderi bwuzuye inzika yarenze inzigo", none dore urantanze umusubiza neza cyane kurusha uko nabitekerezaga.

Gahorane Imana kandi ukomere ku muheto.
Turi kumwe, kandi tuzatsinda.

PS:
Ku banyarubuga bashobora kuba batibuka/ batabonye iyo nyandiko ya Mbanda yasohotse muri iri joro ryakeye kuri DHR , nyometse hano hasi uko yakabaye:

===
From: "Jean Mbanda mbandajean@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Date: September 3, 2017 at 5:48:39 PM EDT
To: Democracy_human_rights <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>
Subject: *DHR* Kwibutsa kureka kwoshya,kuroha no gushinyagurira Dia
Reply-To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr

Mukibaho se mwa mfura mwe(ababigerageza),

Mbandikiye ngirango mbisabire rwose gufasha hasi "cas" ya Mlle Diane kuko mbona ibyo mulimo bisa no koshya , kuroha ndetse no gushinyagurira uriya mwana wa  Rwigara .

Nimusigeho rwose kugerageza kumwikoreza umutwaro wabananiye .Elle n'en a ni le profil ni le gabarit.

Murumva? Oya nimusigeho.

Mboneyeho kandi umwanya wo kubibutsa KO ibi ari uko njye mbibona. Ntibibe impamvu yo kunsanganiza ubuvunderi bwuzuye inzika yarenze inzigo. Binsiga uko mpagaze ntaguhungabana na gato

Musome neza aya magambo akurikira navanye muli message yanjye nanyujije kuli DHR le 20/07/2010, mbabuza koshya Ingabire, kuroha  Twagiramungu, gushinyagurira Mushayidi , ndetse ni gutukana mwita Ntaganda umunyapolitiki; maze mwibuke ibitutsi mwantutse mundenganya kuko igihe cyaje kumpa ukuli

" KWITA ntaganda UMUNYAPOLITIKI(  nimusigeho gutukana!)        2)AMATANGAZO ya Bwana  TWAGIRAMUNGU Faustin(nimusigeho kumuroha!)        3)KWITA Mme INGABIRE Victoire  "OPPOSANT"(nimusige ho kumwoshya !)        4)KWITA Bwana MUSHAYIDI ngo  "MARTYRE" (nimusigeho gushinyagura!  )" Mbanda Jean.  

Muzi mwese uko byabagendekeye . None murashaka kubikora Diane Rwigara mumwogeze mû mafuti? Muranze mumbereye nka Nyina wamukenyeje yarangiza akamushorera( bitawaje bibiriya râ!) ngo bagiye gutanga "candidature" ? Cyangwa nyina wabo wirirwa amwogeza ngo ni intwali? Koko?

Oya nimusigeho kandi mwibuke KO muli politiki "kuvanga kizira", kandi KO haba " imirongo ntarengwa".

Dutahe cyane


Envoyé par : Jean Mbanda <mbandajean@yahoo.fr>
===

On Sep 4, 2017, at 5:08 AM, Innocent Biruka biruka.innocent@gmail.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

 

Muvandimwe Yohani Mbanda,

Abo bose urondoye ni intwali zacu, kandi n'uwagira icyo aba muli bo nta n'umwe uzibagirana.

1. Ntibatinye aho rukomeye, bitegereje akarengane, baratekereza, bibanga mu nda, bafata ijambo, barangije barahaguruka nibwo mwene Ntibashishwa abakoreye ibya mfura mbi. Me Ntaganda bamugize ikimuga yari avoka akaba n'umusore w'intarumikwa ; Mushayidi bamushyize ahatava izuba ata ibitenga bituzuye kandi yari imfura y'i Rwanda ; Victoire Ingabire yababwiye ijambo riremereye ku rwibutso rwa Gisozi, iryo jambo niryo rizavamo umusingi w'u Rwanda duharanira ; basanze rero abagashe kandi atazakomwa imbere bamuta mu gihome bamutesha umushinga afitiye u Rwanda kandi bamutesha incuke ahetse ; Twagiramungu wari Minisitiri w'Intebe agasanga adashobora kuguma ku ntebe ye Abanyarwanda bakicishwa akandoya, bwacya kandi akamanuka mu ruhando agahangana na Kagame uyu yasanga yamugaritse akamuhigisha uruhindu, iyo ataba umurame ubu n'imva ye ntawari kuba yamenya aho iherereye... None uratinyutse uvuze n'intwali Diane Rwigara wahangaye Kagame iwe mu muharuro kandi agashimwa na bose, ari abato ari abakuru bakamwibonamo, uratinyuka kuvuga ko hari abamwoshya n'abamuroha ga ye ! Nibwiraga ko umukambwe nkawe adashobora gusekera no gupfobya bene ako kageni.

2. Nkubwiye rero ko abo bose uvuze bakoze ibikomeye, n'abafunzwe bafungiwe ibikorwa bigaragara kandi nta n'umwe muli bo wicuza. Uri mwalimu, reka twibukiranye icyitwa "le courage en politique" : dire ce qu'on pense, faire ce qu'on dit et assumer ce qu'on fait. Izo ntwali zacu rero babaye fidèles avec eux mêmes, kandi urubyiruko rw'u Rwanda rubabibonamo, ubu hariho ba Diane Rwigara benshi, ba Victoire Ingabire benshi, ba Déo Mushayidi benshi, ba Me Ntaganda benshi, ba Rukokoma benshi, ba Kizito Mihigo benshi etc. Rekera aho rero, niba ufite ipfunwe ko bakurushije ubutwari bagakora ibikomeye, wikwirenganya rwose, ishyamba ni iry'inzovu si iry'inyemera.

3. Uru Rwanda rukeneye abagore n'abagabo b'ubwitange bagomba gutinyuka bagahaguruka kandi bagahagurukana Kagame wowe ubonamo ikigirwamana. Erega si ikigirwamana, nawe yavuye mu gitonyanga cy'intanga nkawe nanjye, ejo kandi nawe azajya ikuzimu kwa Nyamuzinda nkawe nanjye. Ba intwari urebere muli Cheaf Justice David Maraga watinyutse agasesa amatora yo muli Kenya Kenyatta junior yari yayanyonze ntatinye no kwirata ngo "Ese niba Odinga bamwibye uburi kane kose kuki we atiba ?".

4. Umva rwose mzee Mbanda, fata ikaramu wandike ko nta mwene muntu ukwiye gukandagira ku gahanga ka mwene muntu, kuko twese twabyawe n'Ababyeyi tukaba dufite ishusho ry'Iyaduhanze. Dore ugeze mu za bukuru isazire neza. Watsinze ibitego bishimwa na bose, higama kandi wegame. Ibyo udashoboye, birekere abato b'i Rwanda, gitare y'incike ntishokera mu isibo y'amashashi. Abo bato b'i Rwanda baradukuliraho Kagame kandi ntibinatinze rwose.

Muvandimwe Yohani Mbanda, wigeze kuba intwali koko ushimwa na twese, none ntitukimenya : ndahamya ko Mbanda wo mùuli 2000 ahuye na Mbanda wo muli 2017 barwana ahubwo umenya ivu ryabura agatebo. Ngaho rero Depite Mbanda, intore ipfa butore, rekera aho wibandabanda.

Gahorane Imana !

__._,_.___

Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment