Radio itahuka tubashimira kuba mudakorera abo muli P5 yanyu gusa, ahubwo mukaba munamulikira RPF kimwe n'abandi banyarwanda twese. http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2017/12/18/emmanuel-celestin-jmv-ibyasohotse-mu-binyamakuru-mu-rwanda-no-hanze Bulya iyo ugiye mu nama, bavuga ibyiza ugaculira uba ugira neza. Aliko iyo bavuze ibikosa cyangwa se ibitalibyo ugaculira, uba ntacyo umaliye/umalira uwagutumiye, ahubwo umwononera.
Rwose umuntu ukwereka icyakunaniye, akakubwira aho wateshutswe, akanakwereka uko wabigenza ntamanyanga, ntako wamunganya, aba ali inshuti nyayo, ikwiye cya gihango cyacu. Nk'iyo Habyarimana agira abamuha inama nkuko radio itahuka ibigenza, nka 1ere A. Uwilingiyimana akamubwira uko yitwara kuli RPF, aba yarahinduye umuvuno ntibamushwanyulize hejuru ya Kanombe. Buliya Dr Kaberuka n'abandi bose mwereka aho batubiye, murabagilira neza; hasigaye ahabo ho kwikubita agashyi ngo boye guharabika CV zabo bazitesha agaciro, kuko prix nobel y'ikinyoma itaramba.
Tuvuge gake ku nyabarasanyi. Mu bumenyi bw'ibyatsi ku rwego rw'isi bayita Bidens pilosa L. Iyi link irabereka ibiyizwiho Bidens pilosa L. (Asteraceae): Botanical Properties, Traditional Uses ... Bulya abahanga nyabo bakunda kuvuga bike, ndetse bakunva nabi iyo hagize utumira isi ngo ibigireho. Mukomere.
Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (13) |
No comments:
Post a Comment