Sunday 21 October 2018

[haguruka] Noble Marara yasubije abifuza gutanga imfashanyo “kubera ikizere bamufitiye”.

 

Noble Marara yasubije abifuza gutanga imfashanyo "kubera ikizere bamufitiye"

Noble Marara yasubije abifuza gutanga imfashanyo "kubera ikizere bamufitiye".


"Kuri njye,  opposition igomba gusaba  imfashanyo ari uko izi neza kandi yasobanura umushinga ishakira iyo mfashanyo, ikigamije nuko izakigeraho muburyo bwumvikana", Noble Marara

Noble Marara yasubije abifuza gutanga imfashanyo "kubera ikizere bamufitiye"

Murwandiko rwatangajwe kuri  www.rrm-rwanda.org , Noble Marara yagize ati :

"Maze gufata  umwanya uhagije wo gusoma ubutumwa bw'abifuza gutanga  imfashanyo ; nifuje kugira icyo nsobanurira abangejejeho ubutumwa  bavuga ko bashaka gutanga imfashanyo " mw' izina rya Noble Marara " kimwe n'abavuga bati  "kubera  ikizere dufitiye Noble Marara" .

Mbanje kubashimira kubw' ikizere mungirira  akaba ari nacyo nshingiraho mbibutsa , bavandimwe, ko  umuntu yitangira  kandi agaharanira icyo yemeye ; byumvikana rero ko Noble Marara adashobora  kandi atagomba kwirengera cyangwa kugira icyo abazwa kumfashanyo itanzwe na kanaka kuko atanga kubera imyemerere ye bwite.  

Nubwo  iki gitekerezo gishobora kutakirwa neza ,  birakwiye ko nongera nkasubiramo ibyo navuze vuba aha  mbibutsa ko nsanga tugomba gusubiza ubucakura bushya bwa leta turwanya n' ibikorwa byitondewe kandi  birangwa n' ubushishozi bureba kure.

Nemera ko impinduka dukeneye idashobora  kuyoborwa n' uburakari  cyangwa  kwifuza imyanya .

Impinduka dukeneye igomba kuyoborwa n' inyota y' ubutabera n' uburinganire bw' abanyarwanda bose ntawe uhejwe.

Kuri njye,  opposition igomba gusaba  imfashanyo ari uko izi neza kandi yasobanura umushinga ishakira iyo mfashanyo, ikigamije nuko izakigeraho muburyo bwumvikana .

Nkaba mbasaba ko muri uru rugendo rwo guharanira impinduka murwatubyaye ,  twakomeza guharanira ukuri, tugakorana ubunyangamugayo  , tuzirikana ubudahemuka muri ibi bihe bigoranye by' amahwemo ."

Christine Muhirwa



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


SPONSORED LINKS
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment