Tuesday 20 November 2018

RE: [haguruka] Re: FPR/DMI KAYUMBA NA MRND/CDR BAMANITSE AMABOKO 11/17 by RADIO ISHAKWE | Non-Profit Podcasts

 

Bavandimwe (na Nzinink) muratangazwa n'iki, ko twerekwa ibigwi, ubucakura n'amatiku bya Rwanda, ntacyo tulishye? 

Mwibuke/murebe ibyo twabonye/tubona, ngo:
 - Intambara ya RPF ni iya Habyarimana n'abakiga be banze gushyikirana na RPF no gucyura imhunzi, twe ntaho duhuliye nabyo, ubwo hirengagijwe ko guvernema ihuliwemwo n'amaprefegitiri yose;
 - Bukeye haba havutse aba-moderates n'abiswe aba-extremists cyane cyane bishingiye aho bakomoka, abatobera abanyarwanda barabihungije biratinda;
 - Burakeye bamwe bati plutot RPF que les Bakiga (Guichaoua, 2004), kandi ubwo bali muli Leta imwe yemewe ihanganye na rebellion RPF; 
 - Amacakubili akajijwe n'ubulyalya-butindi atuma byose bidogera 1994, RPF-nyili-guhirwa iti Ubu tugiye noneho gusigasira ubumwe n'ubyiyunge, aliko tugereka urusyo kuli bamwe (kwihorera) tugakingira ikibaba abandi mubahemukiye Urwanda bagomba kurutegeka
 - Kuva 1994, amarondo mu baturage n'ingabo zikambitse muli buli mudugudu byabaye karande-ndundu i Rwanda, inzara n'itoneshwa biba iterambere liratwa, hatibagiwe n'ibindi byinshi bigayitse: amahanga nayo akogeza, ati Yes! Ngibi ibikwiye byali byarabuze. Umutwa we akibaza ati Aliko se ibi bizagezahe abanyarwanda?  
-None bigeze mu mahina, birahindutse: bamwe biswe extremists hamwe n'abo muli RPF n'aba-moderates birukanwe ku meza bararegwa kumanika amaboko, ngo kuko bishyize hamwe, bakaba banagerageza kuba baganira n'abalya ubu-modarates hamwe na RPF ijigitiye ingoma. Ikosa se lili aha ni ilihe, niba twemera ko Urwanda ali urwabose kandi tukaba tugomba kurubanamwo mu bumwe n'ubwiyunge, nta kugendera kw'ironda-abe

None halya Abahezanguni bavuzwe ni abameze bate, ni abakora bate? Uwo umuzungu atije agatege, agahita ashyira Urwanda mu musoto w'iheza n'irenganya, aho siwe mwicanyi mubi? Kuki twerekwa ko nta miseke igoroye ili muli twe, nyamara hakaba abipfuka bagaseruka bagiliza abandi? Ikindi: Ese ubu umuzungu ahagalitse kuroha imali ye mu Rwanda, biliya byose tubona ntibyahinduka nk'ibyo i Gbadolite kwa Mobutu? Halya ububwa bwo ni ubuhe: ali kwagaza imfizi yaliye karungu ukagera aho uyiziga ntawukomeretse cyangwa se kuyishunga ukayigota mu mirwano ushobora gukomerekemwo wowe n'abandi benshi nk'uko byagaragaye mu mateka y'imhindura-ngoma i Rwanda? Nta kiza rwose cyo guhabwa igikombe kilimwo, kwicazwa mu Rugwiro n'ubwicanyi na za jenosidi.  Twe dukeka ko byali kuruta kuba byiza iyo iza 59 zitaha nta muvundo, aliko jenosidi ntibe i Rwanda, maze demography graph  (https://commons.wikimedia.org/wiki/File:Rwanda-demography.png ) igasa ukundi! Twaretse gutekereza ku ngorane zindi byali gutera, kuko tutali ba romanciers. 
Abahanga bataliganya barabizi, icunga lyera iteka icunga, ihene ikabyara ihene, polotiki mbi/ manyoma zisa zikabyara ibisa.. Yes, twabonye umuhutu col Kanyarengwe hamwe n'imhunzi-ntutsi, bahanganye n'umuhutu jenerali Habyarimana; none turabona umututsi jenerali Kayumba hamwe n'imhunzi mhutu/ntutsi, bahanganye n'umututsi jenerali Kagame. Twabonye/tubona izo ngoma zombi ziseta ibirenge iyo zibwiwe kuganira ngo abanyarwanda bave mu makimbirane. Tubona abalyankuna b'ingoma bikoza mu lya gacu, bakora ibisa; naho abatware b'ingabo bahiga ko zitazatsindwa nkaho zikozwe muli roho-iticwa, atali mu mubili! Ukibaza uwo zizatsinda uwo aliwe wundi, utali umunyarwanda zishinzwe kulinda. Ukunva abasizina ngo ntawuganira n'utarafata ka cm2 k'ubutaka bw'Urwanda, nkaho abanyarwanda ali ubutaka gusa! Banyarwanda mubona ibi atali uburwayi bubi budushora muli za jenosidi tulira atugera mu nnyo, niba tuba tulira koko atali kubeshya twisekera?

Nyabuna twaciye akenge, tukamenya abo tulibo, n'ingorane dufite, tukareka kwiratana ubusa no kwonsa inzangano, twibwira ko uwo umuzungu agiliye imbabazi akamuyamba bisobanura ko yabikorewe kubera ko adasanzwe, ali Immana, imwe italya ngo initume nk'ibindi biremwa!


De : haguruka@yahoogroups.com <haguruka@yahoogroups.com> de la part de Nzi Nink nzinink@yahoo.com [haguruka] <haguruka@yahoogroups.com>
Envoyé : dimanche 18 novembre 2018 03:11
À : collectifcres@googlegroups.com
Objet : [haguruka] Re: FPR/DMI KAYUMBA NA MRND/CDR BAMANITSE AMABOKO 11/17 by RADIO ISHAKWE | Non-Profit Podcasts
 

Sinumva impamvu aba bagabo batajya basobanurira abanyarwanda gahunda y'ishyaka ryabo bagahora buri gihe bibasira bagenzi babo bo muri opposition aho kwibasira iriya ngoma mpotozi...

> On Nov 17, 2018, at 3:58 PM, Umunsi <umunsi@bluewin.ch> wrote:
> 
> 
> http://www.blogtalkradio.com/radio-ishakwe/2018/11/17/fprdmi-kayumba-na-mrndcdr-bamanitse-amaboko-1
> 
> -- 
> -- 
> Vous avez reçu ce message, car vous êtes abonné au groupe Groupe "CRES"
> géré par monsilau@gmail.com
> Pour transmettre des messages à ce groupe, envoyez un e-mail à
> l'adresse collectifcres@googlegroups.com
> Pour résilier votre abonnement à ce groupe, envoyez un e-mail au gestionnaire précité.
> 
> --- 
> Vous recevez ce message, car vous êtes abonné au groupe Google Groupes CRES.
> Pour vous désabonner de ce groupe et ne plus recevoir d'e-mails le concernant, envoyez un e-mail à l'adresse collectifcres+unsubscribe@googlegroups.com.
> Pour plus d'options, visitez le site https://groups.google.com/d/optout .

__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (23)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


SPONSORED LINKS
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment