Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukira muri Ngoma Francis Bushayija yatangarije Umuseke ko mu mu ijoro ahagana saa tanu inzego z'umutekano zafashe abantu 25 barimo bareba imikino ya 1/4 k'irushanwa rya UEFA Champions League. Ubuyobozi buvuga ko bishe amabwiriza agenga imyitwarire mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Avuga ko amakuru y'uko bariya bantu barimo bareba umupira kandi basakuza bayahawe n'ababonye binjira ariko ntibasohoke.
Yagize ati "Abaturage babonaga abantu binjira ahantu mu kumba ariko ntibasohokemo kandi ari benshi baza kubitubwira dufatanyije na Police, DASSO n'ingabo turaza turabafata kuko bishe amabwiriza y'ibihe by'icyunamo."
Nyiri urugo bafatiwemo witwa William Mutabazi ngo yahise yiruka baramubura. Abafashwe umukuru muri bo afite imyaka 42, na ho umuto muri bo afite 18 y'amavuko.
Uyu muyobozi anenga bariya bantu bahisemo kureba umupira ari benshi, bagasakuza, bagaragaza ibyishimo mu gihe Abanyarwanda bari mu bihe by'icyunamo bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ngo ikibabaje ni uko abenshi mu bafashwe bakiri urubyiruko kandi ari rwo mizero y'u Rwanda.
Yasabye abaturage kumva ko ibihe Abanyarwanda barimo byihariye, abishima batagomba kurengera ngo babigaragaze ku karubanda.
Uyu muyobozi asaba ababyeyi gukomeza guha abana uburere banabaganiriza ku mateka ya mbere, mu gihe cya Jenoside na nyuma yayo kugira ngo bumve aho u Rwanda rwavuye n'aho rugeze n'akamaro k'ibi bihe byo kwibuka.
Amakuru agera ku Umuseke avuga ko ibikoresho bakoreshaga bareba umupira na byo byafashwe. Ibyo bikoresho ngo ni projector, radio n'ibindi.
Mu masaha ya kare muri iki gitondo, aba baraye bafunze baganirijwe ku byerekeye ibi bihe byo kwibuka nyuma barabarekura.
Taliki 07 Mata, 2019 ubwo hatangizwaga icyunamo mu murenge wa Nyamirambo muri Nyarugenge hari umugabo wafashwe n'inzego z'umutekano nyuma yo kuzana mu biganiro byo kwibuka agatabo karimo imbwirwaruhame ya Perezida Juvénal Habyarimana wayoboraga u Rwanda ashaka kugasomera abari aho ngo bamenye amatwara ya MRND.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
No comments:
Post a Comment