Tuesday, 21 November 2017

[haguruka.com] Ni kihe kimenyetso nyakuli gitandukanya gukunda igihugu cyangwa se gukunda ingoma?

 

Banyarwanda,

Mwigoye mugashishoza mwasanga Urwanda kugeza magingo aya rwaragize abakunda ingoma, aliko ali bake cyane bakunze igihugu n'abantu. Bulya gukunda igihugu bitandukanye cyane no kuba umunyepolotiki ukoresha amayeli yose ngo agere ku butegetsi n'ingoma cyangwa se abigumane. Naho yakoreka rubanda mu kinyoma cyangwa se ayibeshya aliko akagera ku mugambi we akenshi yunva ko ntacyo bitwaye, kulira ay'ingomna ntibimugora iyo bibaye ngombwa. Nk'ibyo twabonye guhera octobre 1990 kugeza 1994, nta henshi twabonye abakunda igihugu, ahubwo twabonye abarwaniraga ingoma n'ubutegetsi benshi. Musuzume ibikorwa byo mu Nkotanyi, murebe ibyo mu mashyaka yose yali mu Rwanda, maze hagire uwatwereka aho twibeshya. Ikimenyetso cyambere kandi simusiga cyerekana gukunda igihugu n'abantu ni kubavugira ibiliho nyakuli n'ibibakorerwa nyabyo, nta kinyoma no kubeshyana.  

None se waba se ukunda igihugu ukagitegamwo ibisasu bihitana  umubyeyi, umwana umusaza bitarobanuye kandi ugahindukira ukabyagiliza undi utagira aho ahuliye no kubitega?  Waba se ukunda abanyarwanda ukabacira imanza zififitse cyangwa se zishingiye ku byaha mhimbano nka kumwe abakoroni bakoraga limwe na limwe kuli ba indigenes? Waba se ukunda abantu n'igihugu maze ukabashyira mu mashuli ubalihishije ibya mirenge kandi uzi neza ko ntacyo bazakuramwo kizabafasha?  Waba ukunda igihugu n'abantu, ugahindukira ukababeshyera ko bakize ibya mirenge kandi inzara n'ubukene bibugalije?Umuganga se yaba akunda umurwayi, maze yaba yamenye ko arwaye malaria, akamuvura inzoka? Waba se ukunda umwana, kandi wamenye ko intare ishonje yinjiye mu rugo ibunze ku mbuga, maze ukamubeshya uti sohoka mu nzu ujye gukinga imyugaliro nta kibazo, dore ko hali n'umwezi? Etc. Ikinyoma n'amanyanga (itekinika) ni ikimenyetso gikomeye cy'abadafitiye igihugu n'abantu urukundo nabusa, ahubwo basigasira ubutegetsi n'ingoma.

Aya masanamu yombi rero iya radio inyenyeri (1) n'iyitahuka (2) muyunve neza, arabunvisha uko Rwanda yibera gusa muli polotiki, imwe ikunda ubutegetsi n'ingoma gusa

1.

Inzara mu Rwanda irayogoza - YouTube

▶ 1:06:45
https://www.youtube.com/watch?v=s6tUHMyOF08






2. http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2017/11/20/emmanuel-celestin-ibyasohotse-mu-binyamakuru-mu-rwanda-no-hanze-yarwo


__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (4)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment