Wednesday, 8 November 2017

[haguruka.com] RE: Re : Ba bwana Condo, HE na 1er baratuganilira pee?

 

Bavandimwe mwatoye ibigize ikibazo cya polotiki ya Rwanda. 

Ahubwo RPF nuko nayo ibyinira kuli kumwe, naho ubundi iyo igira amatako yombi iba yaratumije iliya nama yo gucoca ibibazo, maze mukareba ukuntu icyitwa opposition/abademocrates cyisundura nka chateau de sable. RPF yo yiboneye jenosidi icungira, ikabona ubulyo bwo gushyira abanyarwanda bose (halimwo n'abacikajenosidi) mu bwoba burenze. 

Bwana Ndagijimana koko RPF yemeye igatumiza imishyikirano, alibyo kugabana ubutegetsi kuko alicyo abanyarwanda bapfa, barega imyambi bakarasana aho gushyira hamwe ntashiti. Kuko abashaka imyanya ni benshi kandi bose bitwara nka za ntare zirwanira intongo imwe. Kwemeza uwakwicara  mu Rugwiro byagorana pee: nicyo kibazo cyashenye amasezerano ya Arusha! 

Naho ibindi (ibibi, ibyiza by'amateka yacu, ibisubizo byunvikanweho, ibinyoma n'igoreka-mateka, etc) byose ni amayere bihishamwo.

Code de conduite se yaba iyihe, uretse ahali gukora federalisme, cyangwa se gukora systeme y'ubuyobozi iliho mu Busuwisi, cyangwa se bimwe bya za triumvirats, etc. noneho kiga, nduga zose, hutu, tutsi, twa;  bose bagashunira limwe ku ngoma. 

Ngayo nguko.



De : JMV NDAGIJIMANA <jeanmarie.ndagijimana@gmail.com>
Envoyé : mercredi 8 novembre 2017 14:51
À : Francois Munyabagisha
Cc : kota venant; Intabaza Info; J.C. Tuvugishukuri; Zac Biampa; Joseph Matata; Michel Niyibizi; Semahoro; Innocent Twagiramungu; Anastase Gasana; Pierre Foucher; Olivier Rukundo; Faustin Twagiramungu; Veritasinfo Ngoga; ITAHUKA IJWI RYIHURIRO NYARWANDA; Nkiko Nsengimana; Mbonigaba Ismaïl; Etienne Karekezi; Jambo Asbl; Sinumvayabo; Jeangatera; Rusesabagina Paul; JACQUES KANYAMIBWA; abdallah.akishuli; Joseph Sebarenzi; Psimberakuri; Minani Jean Marie Vianney; UDAHEMUKA Eric; Ijwiryarubanda Ijwiryarubanda; Theo Rutihunza; Kagomashenge; Perpétue Muramutse; Marie Kampororo; Alexis Semana; Hakiza Canada; Bona Sin; abelbanga@gmail.com; Gakath53; Inumanews; Imanzi Pdp; Kabandac2; Samcyprien; Paul Umusaza; Bihibindi .; SHEMA; Yonkad; Ruhorahoza Theophile; Darius Murinzi; Kalebucyusa01; ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk; Niyonshuti Pacifique; Chkayihura; Patriote Rwandais; Pascal Kalinganire; Nsabimana Joseph; Cyprien Mugabo; Sixchris; Pierre Nzabagerageza; Jean-Marie Higiro; Ngombwa; Jmarie Micombero; Lafiancee Armee; Biramahire Salvator; Iyamuremye David; Emasozera; Tuzatsinda Aimable; Emmanuel Ntabajyana; Amakuruyurwanda Inforwa; Ikazeiwacu1; em.hame; Joseph Hakizimana; dhimbara@hushmail.com; Samuel Desire; Imanzi Pdp; Batungwanayo Felicien; Gahima; Joseph Ngarambe; Eug Ndah; Amakuruyurwanda; Jonathanmusonera; MDR Yibuka; Eugeneu2003; Isaac MUKESHIMANA; Ismaïl Mbonigaba; Thomas Kamilindi; Journa; Maurice Niwese; Uwimanapouma; mugabo.frank13; Tharcisse Semana; Gerard Semushi Karangwa; Serge (radio Itahuka) Ndayisaba; Jean Paul Turayishimye; Joseph Bukeye; Justin Bahunga; Lyarahoze Samuel; Agnesmurebwayire; haguruka@yahoogroups.com; gerwaga@yahoo.com; ndimbati@gmail.com; Brenden Russo; collectifcres@googlegroups.com
Objet : Re: Re : Ba bwana Condo, HE na 1er baratuganilira pee?
 
Bavandimwe,

Bwana Munyabagisha arakoze kutugezaho ibyo Hon Gervais Condo yavuze, ati "Gushyira hamwe ni ngombwa. Aliko se ko ideologies zidahura, interets na zo zikaba uko ? Asesurura ikizere ati tuzicara hamwe ducoce ikibazo".

Nanjye ntintyo. Kwicarana nibyo duhora dusaba, naho ikizavamo kizwi n'Imana y'i Rwanda. Icyo nzi nuko abanyarwanda benshi bashengurwa n'umutwaro w'iterabwoba baterwa n'ubugome bw'ubutegetsi dufite mu Rwanda bategereje iyo mibonano hagati y'abademokrate.

Koko rero umuntu yakwibaza ibikurikira :

1. Abantu bafite inshingano imwe yo kuzana demokrasi mu Rwanda babwirwa n'iki ibitekerezo n'amatwara bahuriyeho cyangwa badahuriyeho batabanje guhura ngo baganire?

2. Amashyaka cyangwa imiryango yigenga bakorera mu buhungiro bose bahora basaba ibiganiro n'ingoma ya FPR. Ese Kagame aramutse abyemeye bo batarigeze bahura ngo bamenye amahame na gahunda bahurizaho musanga bitazamo ingorane? Aho ntibarega imyambi bakarasana aho gushyira hamwe?

3. Ihame rya "dialogue-ibiganiro" rihuriyeho n'amashyaka yose. Ku bwanjye dialogue yari ikwiye gutangirira hanze ntawe udushyizeho igitutu tukamenya ibibi n'ibyiza amateka yacu yatwigisha, n'ibisubizo twagira ibyacu kugira ngo tuburizemo ibinyoma n'igoreka-mateka byabaye bibiliya y'ingoma ya FPR.

Ku ruhande rw'imiryango ya sosiyete sivile ntituzateshuka gukomeza imibonano n'amashyaka anyuranye, gukora ibishoboka byose kugira ngo ituze n'umucyo hagati y'amashyaka ya politike byimakazwe, bityo abadukuriye b'inararibonye bakadufasha kwumvisha amashyaka amwe n'amwe akomeje kumasha impirimbanyi zirwanya ingoma y'igitugu n'ubwicanyi ko yari akwiye kwisubiraho, kugira ngo turebere hamwe ibyo twafatanya n'uburyo bwiza byakorwamo, hakajyaho code de conduite yimakaza ubwubahane mu bwuzuzanye. Nibwo buryo bwonyine bwo kworohereza abanyarwanda akababaro kabazonze, baba abo mu Rwanda cyangwa mu mahanga. Ni iki cyatubuza kubigeraho uretse ubushake buke?

Murakoze.





2017-11-08 14:13 GMT+01:00 Francois Munyabagisha <fmunyabagisha@hotmail.com>:

Urakoze Kota, kuranga kiriya kiganiro. Mu uguharuura kwa cyo Condo araca umusingi ntakuka w'umuvuno amashyirahamwe benshi bita amashyaka agomba guca ngo atange inkunga nyakuli ku mpinduka. 


Condo aragira ati : gushyira hamwe ni ngombwa. Aliko se ko ideologies zidahura, interets na zo zikaba uko ? Asesurura ikizere ati tuzicara hamwe ducoce ikibazo. 


Utaratega amatwi Condo aho agaragaza ili pfundo anyaruke yumve, Condo arabivuga neza bihagije. 

Nyuma nawe wibaze uti ikibazo ni ikihe? Ahali umwijima politiki itera guhuma cg guhuuma. Ikibazo cy'umwijima gifite umuzi muremure n'utuzi twinshi. Kigwe byimbitse kimenyekane neza byumvikane. Kimaze kumenyekana abantu bazumvikana. Illuminatio et salus populi. Urumuli rube! Maze inzira n'umuvuno bigaragazwe, bigaragazwe. 

Abanyotewe no kumenya umuvuno w'urumuli uko uteye mutsirike inzara mushire ubute mwongere musome, musubire musome, nta gashya byose biranditse. Abatabishobora ntibigaye imhano buli muntu agira umuhamagaro we kandi buli mubyizi uzamura ikivi. 


Best regards  /  Tout.pour le meilleur / Imhagarike!


Francois M-gisha

Diapason conseil

www.diapasonconseil.ca

1(819)461-0353


Envoi mobile LG

Plus smart que iphone


------ Message d'origine------

De: kota venant

Date: mar., 7 nov. 2017 8:36 AM

À: Intabaza Info;Ndagijimana Jean-Marie;J.C. Tuvugishukuri;Zac Biampa;Joseph Matata;Michel Niyibizi;Semahoro;Innocent Twagiramungu;Anastase Gasana;Francois Munyabagisha;Pierre Foucher;Olivier Rukundo;Faustin Twagiramungu;Veritasinfo Ngoga;ITAHUKA IJWI RYIHURIRO NYARWANDA;Nkiko Nsengimana;Mbonigaba Ismaïl;Etienne Karekezi;Jambo Asbl;Sinumvayabo;Jeangatera;Rusesabagina Paul;JACQUES KANYAMIBWA;abdallah.akishuli;Joseph Sebarenzi;Psimberakuri;Minani Jean Marie Vianney;UDAHEMUKA Eric;Ijwiryarubanda Ijwiryarubanda;Theo Rutihunza;Kagomashenge;Perpétue Muramutse;Marie Kampororo;Alexis Semana;Hakiza Canada;Bona Sin;abelbanga@gmail.com;Gakath53;Inumanews;Imanzi Pdp;Kabandac2;Samcyprien;Paul Umusaza;Bihibindi .;SHEMA;Yonkad;Ruhorahoza Theophile;Darius Murinzi;Kalebucyusa01;ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk;Niyonshuti Pacifique;Chkayihura;Patriote Rwandais;Pascal Kalinganire;Nsabimana Joseph;Cyprien Mugabo;Sixchris;Pierre Nzabagerageza;Jean-Marie Higiro;Ngombwa;Jmarie Micombero;Lafiancee Armee;Biramahire Salvator;Iyamuremye David;Emasozera;Tuzatsinda Aimable;Emmanuel Ntabajyana;Amakuruyurwanda Inforwa;Ikazeiwacu1;em.hame;Joseph Hakizimana;dhimbara@hushmail.com;Samuel Desire;Imanzi Pdp;Batungwanayo Felicien;Gahima;Joseph Ngarambe;Eug Ndah;Amakuruyurwanda;Jonathanmusonera;MDR Yibuka;Eugeneu2003;Isaac MUKESHIMANA;Ismaïl Mbonigaba;Thomas Kamilindi;Journa;Maurice Niwese;Uwimanapouma;mugabo.frank13;Tharcisse Semana;Gerard Semushi Karangwa;Serge (radio Itahuka) Ndayisaba;Jean Paul Turayishimye;Joseph Bukeye;Justin Bahunga;Lyarahoze Samuel;Agnesmurebwayire;haguruka@yahoogroups.com;gerwaga@yahoo.com;ndimbati@gmail.com;Brenden Russo;

Cc:

Objet:Ba bwana Condo, HE na 1er baratuganilira pee?


Yemwe bavandimwe, uwakeka ko bwana Gervais Condo yakoze ikiganiro cyiza ntiyaba aciye inka amabere

 http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2017/11/03/gervais-condo-ijambo-pres-paul-kagame-yagejeje-kuri-unity-club-intwararumuri . Aragerageza gukorera ubugororangingo ku byavuzwe bidahuye n'amateka yacu. Nyabuna abantu bajye bibuka ko abafite ubuhanga bwo kugaragaza amateka uko yagenze bayabundikiye, bayalinze abanyepolotiki bivovota bagamije kuyatoba no guharabika ibyakozwe n'ababanjilije. Niba DASO n'abanyerondo barara bahiha ijoro buli munsi ali ikimenyetso cy'umutekano utuma abaturage barara badakinze, ubwo ni amahoro: amateka azagaya Kayibanda na Habyarimana batabishyizeho.

Niba Dusayidi, Gahima  https://www.documentcloud.org/documents/1392945-footnote-148-rpf-may-12-statement.html  n'ababatumye muli Loni ntacyo bakoshereje abanyarwanda, nibura HE azabagilize ukuntu batamenye umubare 6500 w'abasoda ba MINUAR muli 1992-1994. Naho amaraporo ya Inside the UN Security Council asa nayahishuye hagati ya Madamu Madeleine Albright wa Amerika, abongereza n'abafaransa abarwanye ngo MINUAR igabanurwe, hasigare agakundi k'abasoda 250 mu Rwanda rwashyaga 1994: abanyepolotiki babivuguta nibagire vuba bitarabarenga. Nka kumwe ibibi Marechal Mobutu yakoreye Patrice E. Lumumba byavuguswe, aliko shenge bigatangazwa Marechal amaze gutekwa mu rwabya n'iminsi. 

Reka dushime ko Rwanda ya Kayibanda n'iya Habyarimana zali zarananiwe iterambere, zigatabarwa n'aba Nakivale hakoreshejwe umuliro wa katiusha na karachenikov, bakirukana inzara n'ubutindi byali byararwokamye. Tubatuye aka ka video ka ancien 1er F. Twagiramungu:


__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment