Friday, 9 March 2018

[haguruka] Umunsi mwiza badamu bacu, kandi pole sana kubahohoterwa!

 

Kera abadamu twababonagamwo ababyeyi/abanyembabazi bahungirwaho igihe rukomeye, none byarahindutse barababeshya ko babaye intare badushumuliza ngo zitulye. http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2018/03/09/paul-kagame--umunyagitugu-wihishe-inyuma-yingutiya-zabagore-mu-rwanda . Gusa naba badamu ntaho bali, bulya iyo imyugaliro (urugi) imaze guhilikwa abo mu rugo n'ibirulimwo byose biba bigiye hanze ntakibikingiye. Umugabo Rwigara aragiye, none dore abiwe bose baratoratowe, utwo yasize baradushenye, barasizana kunyaga utwanyuma! Ahubwo umwali Anne Rwigara arazutazuta mu maki, yasabye USA Se yamuragije ikihutira kumukura mu mazi yatuye yogamwo, maze akazifatanya na ba Benjamin Rutabana, H. Enoch Kabera n'abandi bazi gushishoza bakazabara inkuru?


Naho ibikorerwa ba Rwigara, ba Ngabire, ba P. Bizimungu, etc. mu manza zidafututse byanduza benshi. Ingaruka mbi zituma ababyivurugusemwo nka ba proc. Mukuralinda batangira kuyacekwa, bagashaka kwisobanura kugira ngo nababashakiye ibifitirano batagira ipfunwe bakabazinukwa. Gusa aho kwandika igitabo kidasobanutse (kidafasha uwo wafashije kunyanganya),  byaruta kubireka!  Aliko se mama Mukuralinda yaba yarasuwe n'umuzimu wa Judge Kanani wakoreraga mu Ruhengeri, wamaraga gucira urwa-mbehe umuntu nuko akamwisekera ngo aho amushyize n'Immana yo mw'ijuru ntiyahamukura? 


Utundi tubazo: Abagore babaye benshi bate mu nteko-nshinga-mategeko no muli guvernema bataraba benshi mu nzego z'ibanze? Ngilyo izuru ly'ikinyoma! Amarondo se yo, ko tuzi ko yadutse mu Rwanda mu gihe cy'intambara na jenosidi 1990-94, yahise aba karande mu Rwanda ate? Intambara na jenosidi se byanze guhagarara, biracyaliho?

Dushimiye abatinyuka kutujijura!   

 

__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment