Tuesday, 27 March 2018

TR: [haguruka] Bamwe Kurwanya Paul Kagame Byarabananiye None Bihitiyemo Kurwanya Abazimu n’Abakiga.

 

Aliko mwaciye akenge, ko indyalya ihimwa n'indyamilizi!

Ko Radio ishakwe yerekana ukuntu Habyarimana yakoranye n'abanyenduga bamwe nkuko yakoranye n'abakiga bamwe,  agakunda/akiyegereza abatutsi (minorites) kurusha ngo uko yabikoreye abanyenduga, akagira Musenyeri Bigirumwami uwamuhaga inama zose mu butegetsi bwe, bagahamya ko yacuruzanije na Museveni amakawa ayazana muli OCIR y'igihugu bakanafatanya gufata Ubuganda bakuraho ba Obote batotezaga abanyarwanda (babohereza mu Rwanda HCR na Minista Gatabazi bakabakira nabi), murashaka ngo Habyarimana avugwe neza kurusha uko ate? Nyine abo yali amaze kubonera igihugu, nibo bagikoresheje bamwitura ineza, nkuko byagenze: nguwo muntu! Nonese kuba Habyarimana yararanguruye ati dutewe dutunguwe, atunva ukuntu abo amaze kwicaza Ibugande bamuhindutse, igitangaje kili he?  Caesari se we ntiyabwiye Brutus ati Tuquoque fili mi


N'abali mu Rwanda kandi badafitanye amasinde na Habyarimana babona ko yabikoraga mu nyungu zabo akenshi. Kubafungira mu midugudu bicirwamo n'inzara n'amavunja, balinzwe n'ingabo ntawunyeganyega/ntawitsamura, ntabwo babyifuzaga. Bashakaga kubaho bisanzuye, kandi na baliya babonye Uganda bakabayo neza. Byaranze rero, ahubwo bihinduka have mhajye, pfa mbeho. Ugukunda abanyarwanda n'igihugu byatumye Habyarimana aba nk'uwibyaliye icyishi. Nta mubyeyi wamuseka, keretse ingumba. Kobwa na Hungu bararushinga kandi ntibabireka, aliko ntibaba bazi cyangwa se ngo babe bakwishingira ubupfura/ ubuhemu bw'abazava mu rukundo.


Abanyarwanda ubu buli munsi tubona abakuye abandi mu kaga, nyuma abo bamaze gufashwa bagahindukirana ababafashije. None se duhinduke ibisimba, maze umuntu nabona umerewe nabi atamuyamba? Oya, abo Satani ataruzura bagomba kugendera kure ayo mabi, bizeye ko hali Mmana izabibahembera. 


Mureke rero Radio ishakwe yisanzure ivuge ibyo ishaka, natwe tugire ubuhanga n'ubumenyi mu kunva ibyacu, rwose ntacyo guhisha kihali.   




De : haguruka@yahoogroups.com <haguruka@yahoogroups.com> de la part de Nzi Nink nzinink@yahoo.com [haguruka] <haguruka@yahoogroups.com>
Envoyé : mardi 27 mars 2018 03:32
À : CRES Group
Objet : [haguruka] Bamwe Kurwanya Paul Kagame Byarabananiye None Bihitiyemo Kurwanya Abazimu n'Abakiga.
 
 

Begin forwarded message:


From: "Jean Uwumuremyi jeanu28@hotmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Date: March 26, 2018 at 7:25:53 PM EDT
To: Dhr Group <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>
Subject: *DHR* Bamwe Kurwanya Paul Kagame Byarabananiye None Bihitiyemo Kurwanya Abazimu n' Abakiga.
Reply-To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr

 

http://iwacuheza.com/bamwe-kurwanya-paul-kagame-byarabananiye-none-bihitiyemo-kurwanya-abazimu-n-abakiga/

Kubakurikirira hafi amakuru y'u Rwanda mumaze iminsi mwunva ibiganiro bitambuka kuri Radio Ishakwe. Mu gihe abantu bari bari kugerageza kwishira hamwe, mugihe twari turi kwiga kureba ibiduhuz…


__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment