Tuesday, 12 June 2018

[haguruka] Dushime Radio Ishakwe aho bibaza niba Rwanda izashobora kwibohora ingoma z'udutsiko!

 

Bantu b'Ishakwe, twunvise ikiganiro cyanyu guhera ku munota 0:22 kugeza kuwa 2:08 (http://www.blogtalkradio.com/radio-ishakwe/2018/06/05/u-rwanda-ruzibohora-rute-ingoma-zudutsiko ). Mwabivuze ukuli ibyo udutsiko, na ruliya rugero rw'umukinnyi utsinda yaraliye ni rwiza cyane (expressif)! Haba kandi koko n'uruhulirane rw'imbaraga (imyivumbagatanyo) z'abaturage, amateka, bikihutishwa n'amahanga muguhilima k'udutsiko/utuzu. Abatsinze muli iyo nkubili bakiralira bimwe by'umuco nyarwanda, bikagera naho nyine bihindura ibimanuka! Tubahaye palme d'or, kuko tutita kuho mwaba mwanyerereye  mu marangamutima.

Ikibazo rero cy'uko Urwanda ruzibohora ingoma z'udutsiko ni ingora bahizi, ntawahamya ko ruzigera rubishobora. 

Wenda ahali ruzagera aho rugerageza ubulyo bw'Ubusuwisi, aliko ntawahamya ko bizaba sawa, maze udutsiko tugacika burundu. Kuko uliya utsinda yaraliye, biramutse nta musifuzi uhali, adashobora we ubwe kuvuga ko atsinze igitego mafuti. Birunvikana kandi kuko uyu mukinnyi aliho mu  muco wagaragajwe muli Semuhanuka-Nyirarunyonga-Kamegeri-Ngunda muntu yanduye mu gicumuro cy'inkomoko. Uraliye agatsinda (ukaciye ubutegetsi) agabulira inshuti, abalyankuna be n'abandi bake biyambura ubunyangamugayo bagakubita inkoro hasi, alibyo mwerekanye kandi tuzi neza i Rwanda, kuva kuli cyami kugeza magingo aya. Dukeka ndetse ko bizagenda bikomera uko umuntu agenda aba muntu kurusha, ashaka kwiyimika aka Rusiferi ngo afate umwanya w'Immana, yimakaza imisitwe-muntu.  


Rwose ntabwo abatutsi bose babayeho neza kugihe cy'abami, ntabwo abanyenduga bose n'abanyaruhengeri bose babayeho neza kugihe cya 1ere republique, ntabwo abakiga bose yemwe nta nubwo n'abashiru bose babayeho neza kuli 2eme republique, nta nubwo abarutashye bose baliho neza ku ngoma iliho ubu, kurusha abatitilirwa utwo dutsiko: izo ngoma zose zitonesha gusa bake mu bitilirwa agatsiko kazo n'intaratsi zizinjira zishakira ubuzima. Shefu w'agatsiko rero ni umuntu ( ufite ya micafu-muntu twavuze haruguru), akagaragirwa n'abe (nabo abantu), bose barwana ku mbehe no kuramba bavuruguta amategeko na rubanda, bakoresha amayeli yose ashobotse ngo batere kabili. Muzi ko bamwe bageze naho bashyiraho ubulyo bwo kwica shefu (kumunywesha) ngo bagerageze kunagura ingoma-muntu (yuje urunturuntu mwagaragaje), aliko wapi, kuko mbene iyo ngoma itabura iherezo!


Twongere dushime uko mwasobanuye neza kandi muli make, amateka y'udutsiko tw'ingoma za Rwanda. N'abaturage barangije kubibona, nubwo hali abanyamashuli bihenda bibwira ko batabizi (ngo ntibatunze/ntibasoma ibitabo bya ba Historiens). Bamwe mulibo bagaza izo ngoma bishakira gusa amaronko n'amaco y'inda, abo zikubise akanya n'amadolari bakica amatora n'amategeko, batitaye ko ntacyo byungura Rwanda muli rusange. Nicyo gituma rubanda itali abalyankuna igana amashyaka nk'ujya kureba aba-clowns, ntakizere kindi iyafitiye, yibaza it "ese baliya bo ntibazahita bakora agatsiko kabo nibacakira ingoma?''.  Radio ishakwe, abanyarwanda tuli muli dilemma nk'uwagize ati  "J'eus la phobie de l'ecole depuis mon enfance et pourtant j'ai epouse une prof."





__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (7)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment