Friday 29 June 2018

[haguruka] Musanze: Bakora urugendo rw’amasaha atanu bajya kwivuza ku buryo hari ababyarira mu nzira | IGIHE

 

Musanze: Bakora urugendo rw'amasaha atanu bajya kwivuza ku buryo hari ababyarira mu nzira | IGIHE

Musanze: Bakora urugendo rw'amasaha atanu bajya kwivuza ku buryo hari ababyarira mu nzira

Abaturage bo mu murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru, basaba ko bakwigerezwa ikigo nderabuzima kuko bakora urugendo rw'amasaha atanu bajya kwivuza, ku buryo hari n'ababyeyi babyarira mu nzira bagana kwa muganga..

Aba baturage babwiye Radiyo Rwanda ko bifuza bifuza ivuriro mu Mudugudu wabo wa Terimbere mu Kagari ka Mugari, kuko kubona serivisi z'ubuvuzi bibagora.

Bavuga ko kutagira ivuriro hafi bibabangamira cyane cyane, ko ababyeyi iyo bafashwe n'ibise hari igihe babyarira mu nzira, kubera ko bakora urugendo rw'amasaha atanu kugira ngo bagere ku kigo nderabuzima.

Umubyeyi umwe yagize ati "Igihe rero ufashwe nka nijoro, kumanuka umusozi kandi nabwo utamerewe neza, nabwo ni ikibazo. Ubwo mbese ufashe imodoka uvuye hano n'urugendo rw'amasaha atanu hari igihe ubyara kandi si ngombwa ngo bagenyere umwana mu nzira, ku buryo bagerayo umwana yamaze gufata ubukonje."

Undi mugabo we yagize ati "Dukora urugendo rw'amasaha atatu mu kumanuka, mu kuzamuka tugakora urugendo rw'amasaha ane. Iyo imvura yaguye ni ikibazo gikomeye cyane ku buryo n'iyo izuba riva abantu bavayo batameze neza kubera izuba ryinshi."

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Uwamariya Marie Claire, avuga ko iki kibazo bakizi ndetse ko ku bufataye n'abafatanyabikorwa b'Akarere, bizeye ko mu mezi atatu ari imbere aba baturage bazaba begerejwe ikigo nderabuzima.

Yagize ati "Nko kuva hano muri uyu mudugudu wa Terimbere, kugera aho ikigo nderabuzima kiri harimo urugendo rurerure, twabivuganyeho n'ubuyobozi bw'umurenge uburyo twareba ko babona ikigo nderabuzima bakwifashisha mu gihe koko bakeneye ubuvuzi bw'ibanze."

Yakomeje avuga ko hari ibindi bigo nderabuzima bamaze kubona ku bufatanye n'abafatanyabikorwa, ku buryo no muri uyu mudugudu wa Terimbere naho mu mezi atatu bazaba bamaze kugira ivuriro ribegereye.

Mu bice bitegereye amavuriro, baracyakoresha ingobyi mu kujyana abarwayi kwa muganga



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment