Wednesday, 4 July 2018

[haguruka] Banyarwanda, nta soni, tube abanyamanyanga kabombo koko?

 

Aba bakora propaganda twunva  (http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2018/07/03/abanyarwanda-bafite-ibibazo-byinshi-bibugarije-baterwa-na-leta ) kuki bashora invugo-mhanya ituma duhora turebana ayingwe, twitwaje amagambo agobetse/afifitse asobanura byinshi binyuranye noneho hagashorwa igishakwa, aliko hahishwa ibili ku mu mitima cyangwa se ibiliho bikorwa? Twimitse koko 'Ceceka ntuvuge, cyangwa se beshya maze ab-ingoma bacengeze"!  Naho uyu bwana Rucagu yambaye Habyarimana, bamutora kuli No1 abo mu Ruhengeri, none yambaye HE yaremeye intore, ngibyo ibiranga inyangamugayo za Rwanda. Murashaka ikindi ki? 


Amoko yo yalimitswe byararangiye: ubwo hali jenoside yakorewe abatutsi, nta kuntu n'andi moko atarayikorewe yabura keretse abantu basosowemo ubwonko ntibongere gutekereza neza; umengo nibyo abanyamerika babonye bituma basyeta ibirenge mu gushyigikira.


Bwana Serge, watubwiye uko intore ya Gikongoro niya Bulinga (hali n'izindi utavuze) zishaka kugira MGR Perraudin wa Kabgayi nyili-gutangiza jenoside i Rwanda (http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2018/07/02/emmanuel-sengajmv-celestin-ibyasohotse-mu-binyamakuru-mu-rwanda-no-hanze ) hamwe na Kayibanda: bilibutsa kumwe bagereka urusyo kubadafite umwanya mu beza bali kumeza. Reka tuzarebe niba wenda ba MGR Mbonyintege bazavugira uwo Musuwisi basangiye ibanga muli Kristu. Birabe ibyuya! Amateka Irwanda akunze koko kwisubiramwo: mbene aba (urugero: Kanani, Misago, Karamira, Simba, Kajuga, etc.) babayeho no kugihe cya Kayibanda na Habyarimana.  


Aliko se tubaze ko "mbaze itaciwe", abanyarwanda tuzaba  un peuple responsable, apaise et reconcilie nyuma y'imyaka ingana iki? 

__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (23)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


SPONSORED LINKS
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment