Monday 3 December 2018

[haguruka] Mwirenganya abakurambere, ntacyo batakoze ngo indangagaciro nyarwanda zoge!

 



Bavandimwe, muratanga umuganda mwiza muli izi links eshatu:
 2. http://www.therwandan.com/ki/umunyarwanda-ntahindura-ubwoko-ahubwo-yongera-amoko-nkuko-yongera-amaboko-pierre-munyaneza/
 3. http://umunyamakuru.com/uruhare-rwabanyamakuru-mu-kurwanya-akarengane-numuco-wikinyoma/


Gusa mwirenganya abo dukomokaho, bali baragerageje kudutoza ibyiza, nubwo bazilitswe n'imigozi y'ingoma mbi.
Murebe imigani badusigiye, bati Uwanze kunvira se na Nyina yunvira ijeli; Utazi ubwenge ashima ubwe; Uguhize ubutwari mujyana kw'itabaro; Umwami agirwa n'abagabo; Kora ulyaho, umusigire ntashima; n'indi.
Murebe uko batubuzaga kubeshya aka Semuhanuka, bakatubwira kutagira ubucakura n'ubuhemu aka Nyirarunyonga, bakatubwira kutagira ubugome aka Kamegeri, bakatubwira kutagira ubusambo aka Ngunda.
Murebe uko badutozaga kutabeshya aka Semuhanuka, badutoza kutagira ubucakura n'ubuhemu aka Nyirarunyonga, badutoza kutaba abagome aka Kamegeri, badutoza kutaba ibisambo aka Ngunda. Aliko iterambere n'indonke by'ubu byatumye ibyo byose biyoyoka yemwe, indngagaciro aho gutezwa imbere zirasenyuka, na Kiliziya abo yakamiye bayikanulira amaso, n'bindi.
Revolution musaba irakwiye, tukemera tukilinda ibiranga aba bantu (heros des vices) bane; kandi tubigezeho nibura nka 70% , Urwanda rwahita rubona bwa bumwe n'ubyiyunge mu mahoro, tugasigara duhanganye n'icya gatatatu alicyo ubuto bwa territoire

__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (25)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


SPONSORED LINKS
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment