Banyarubuga, mwunve ibi biganiro 2 byiza, byibutsa kera duhamililiza MRND-parti unique, ubyanze kakamubaho.
Hali ikinyagwa cy'igipinga rero cyabonye twishimye, nuko kiratubwira kiti: Mutubabalire tugire icyo tubabwira. Tuti ngaho tangira. Nuko kiti:
" Hali umudamu wali ufite ibibondo 2 bikundana, kimwe gifite itatu ikindi itanu. Byasangiraga twose kandi neza. Aliko uko byakuraga, n'inda zagendaga zifodoka. Bigera rero aho umukuru (Gakuru) yiga amayere yo kulya n'iby'umuto (Gato).
Noneho Nyina yabasigira ibilyo agiye mu kazi, Gakuru akareba hilya, agahuma. Gato ubwoba bukamutaha ati ntabara kirandiye. Gakuru ati ndabikora niwemera ko ndya njyenyine wowe nkaguha utwo nsaguye nijuse. Ubuzima buralyoha, Gato aremera. Biba gutyo aliko nyuma y'umwaka, Gato aba yashizemwo ananuka. Nyina ajyana kwa muganga, babura indwara.
Noneho nyina ashaka kureba uko abana basangira. Ashyira aho isahani y'ibilyo, nuko ati ngaho bana nimulye. Yiberereka hilya, aliko aho areba abana bo batamubona. Abana bakora uko basanzwe bacuranwa. Nyina abibonye arumirwa, maze ahita yiyerekana.
Gakuru alikanga, akorwa n'ikimwaro nuko aratanguranwa ati urabizi Mama, iyi sahani ni mbi, iyo ibilyo bihatinze irabigabanya, njye nkarwana ndya vuba ngo nibura bigabunuke mhaze, igihe Gato we aba ajunjamye, kubera ubwenge buke. Reka nzamare kubona engineer's degree maze nzakore isahani, kuko ntayo twigeze.
Gato nawe ati erega Mama, uyu Gahuru ntakili umwe ni babili, igisimba kimukoreramwo n'umuntu, nicyo gituma ibilyo byo kwisahani mbimuhalira, nkalya ubusa nogeje akarenge.
Nuko nyina ati murekeraho nabonye; amaco y'inda arahemuza, kandi uwihenda yibwira ko undi atabona".
.
__._,_.___
Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (2) |
Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.
SPONSORED LINKS
.
__,_._,___
No comments:
Post a Comment