Wednesday, 28 September 2016

[haguruka.com] Leta y’u Rwanda irimo gushaka uko yatanga urwandiko mpuzamahanga rushakisha Ambassaderi Eugene Gasana!

 


Leta y'u Rwanda irimo gushaka uko yatanga urwandiko mpuzamahanga rushakisha Ambassaderi Gasana!

gasana

Amakuru  agera kuri The Rwandan ava mu bantu bakurikiranira hafi ibijyanye na Ambasaderi Eugène Richard Gasana aravuga ko bishoboka ko ubu ikigezweho akaba ari ugusohora urupapuro mpuzamahanga rwo kumushakisha ngo afatwe yoherezwe mu Rwanda kwitaba ubutabera!

Abazi neza ibibera mu Rwanda barahamya ko ubu ibyaha simusiga birimo gucurwa kugira ngo urwo rupapuro mpuzamahanga ruzashobore gusohoka. Ibyaha ashobora kuregwa harimo kunyereza umutungo, gukora magendu, gufata abakobwa n'abagore ku ngufu n'ibindi…

Abafite ubuhanga mu by'amategeko twaganiriye kuri iki kibazo bahamya ko bishobora kugorana ko hagira igihugu gifata Ambasaderi Gasana kikamwohereza mu Rwanda ariko urwo rwandiko mpuzamahanga rushobora kumubangamira mu gihe yakwaka ubuhungiro (icyaha cyo gufata ku ngufu) cyangwa mu gihe yashaka kujya akora ingendo mu bihugu bitandukanye!

Ibi bije aho tumaze iminsi tubonye amakuru avuga ko Perezida Kagame arimo gukoresha abantu benshi abatuma kuri Ambasaderi Gasana abenshi bamwizeza umutekano, bamusaba kudahemuka ngo ajye muri opposition ndetse ngo hari n'abamusaba gusaba imbabazi Perezida Kagame abicishije mu nyandiko. Iyo mishyikorano n'ubwo ikomeje iyo iza kugira icyo igera ho yari gusozwa n'igaragara rya Ambasaderi Gasana muri Rwanda Cultural Day i San Francisco.

Kuba Perezida Kagame arimo atuma kuri Ambasaderi Gasana ntabwo bivuze ko Opposition nyarwanda nayo isinziriye kuko hari amakuru amwe atugeraho ko hari bamwe mu banyapolitiki ba opposition bari kwiyegereza Ambasaderi Gasana, byumvikane ko Ambasaderi Gasana mu gihe yakumva asumbirijwe n'ubutegetsi bwa Perezida Kagame ashobora kwisunga opposition nyarwanda agafatanya nayo n'iyo byaba rwihishwa dore ko atabuze ubushobozi bwaba ubw'imari cyangwa ibitekerezo ndetse n'amabanga menshi yabangamira Perezida Kagame.

 

Ben Barugahare

Email: benbarugahare@yahoo.com

Facebook: Benjamin Barugahare

 


###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment