Wednesday, 28 September 2016

[haguruka.com] Waba intungane wagira ute, akagusabye amaraso ntuyakarenza, keretse Immana ihagobotse.

 

Bavandimwe ba Radio-itahuka, ntimulizwe ngo prof Munyakazi baramujyanye, ahubwo nimushime ko yabaye umugabo, akarwana nka ba Bagereki 300 http://www.etaletaculture.fr/histoire/la-bataille-des-thermopyles-ou-quand-300-hommes-font-vaciller-lempire-le-plus-puissant-du-monde/ cyangwa se Galileya wemeye urupfu agira ati nimunyice aliko ndahamya ko ali isi izunguruka izuba, atali izuba liyizenguruka.

Ibyontazi byuzuye iyi si rero byo ntacyo yabikoraho, byananiye Yezu umwana w'Immana, nkanswe Munyakazi mwene Muntu.

Abafashe ubutegetsi rero iwacu bashakaga kuroha abali mu Rwanda bose mu Kivu, nkuko na HE yaliliye ku karubanda ati nagize ibyago barancika ntabamaliyemwo umujinya. Kuba Munyakazi yali prof ku ngoma ya Habyarimana, akaba akiliho nyuma y'imyaka 22 urwimo ruguye kandi akaba yaravuze ijambo litomoye aho kuligobeka alishakisha ubuhake, akwiye kubishimirwa. Hali n'abandi bahanga cyangwa se inyangamugayo bahigwa kubera ko banze amanyanga no kuyoboka cyama buhumyi; ntagire ubwoba nubwo ali urunturuntu rwa muntu, ntagiye kwicwa wenyine. Hali benshi bashaka kuzamukulikiza, niyo baba ali abere imbere y'inkiko zose n'abantu bose basobanutse.

Isi y'ubu ahenshi isa n'irarongotana nk'ubwato mu nyanja butagifite abayobozi bakwiye ahubwo bahindutse amasaligoma aburwaniramwo. Nimugaye muha n'urwamenyo baliya birwa batunda abantu ku ngufu nka kumwe bahekaga aba-slaves, bitwaje imanza mahugu agaragalira bose kugeza no ku bana ba basis school. Hali n'abageze aho bacikwa balirahira ngo babonye " ...des résultats salvateurs ou life-saving results" (muzarebe kuli jambonews.net), kuko bali babonye ubaliganyiliza atoba ukuli kwali kwabonetse, ngo bikize uwabasabaga ubuhungiro, bishimishe za extreme droite zabo. Nka ba Rakiya Omaar bo babaye ba profetes bohererejwe Inzego zitanga ubuhungiro, aho bicaye bagomba kuba basenga bati Mmana komeza uduhe imbaraga zo kuvuruga isi mu ifu bigatambuka bikaba ihame, nta nkomyi! 

Twishingikilize ijambo lya Bibiliya twanzura. Yezu ati ntimundilire [ngo ndarenganijwe], ahubwo nimulire abana banyu. Natwe ntitugomba kulilira abarenganwa bazira ubusa, ahubwo tulilire baliya barenganya abanyarwanda bitwaje jenosidi, kuko nibataba bo, abana babo cyangwa se abuzukuru babo bazalilirwa menshi.

Naho biliya bya HE byo kwibanda muli Amerika ni amalobbyings ategura abanyamerika ngo niyokomeza gutegeka nyuma ya 2017,  batabibonamwo  ikibazo maze bakazibukira ku murandata. Aliko uliya mu prof en Sciense Po wa Yale yambitse ubusa HE, amwishongoraho amurashisha uwe bwite mu gutekereza. Mwibuke HE agira ati " uvuga ubusa, nkakwihorera...".

http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2016/09/28/aloys-simpungapresident-paul-kagame-asize-umugani-muri-america-yale-university  


Nyabuna ntihagire uduhora ibi tuvuze, ngo ntitwabicecetse twishakira ubuhake!


 

__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment