Bwana Nkiko,
Bwana Munyabagisha yabivuze ukuri ko iyi ngingo nshobora kuyigarukaho bibaye ngombwa.
Uragira uti:
"Ko New RNC yatuye ikavuga ko ingoma ya FPR yakoze itsembabwoko ry'abahutu, FDU Inkingi iratinya iki?"
New RNC ntiyigeze ishinja RPF gukora genocide yakorewe abahutu.
Ongera usome rya tangazo ryabo maze utwereke aho biriya uvuga wabivanye.
Ramuka.
Nzinik,Ikibazo cya FDU Inkingi n'itsembabwoko ry'abatutsi ni uko ivuga ko iyemera ariko wayibaza uwayiyoboye, ikaramu ikanyerera cyangwa ururimi rukagobwa. Ntabwo abatutsi biyishe, barishwe kandi bishwe n'inga yariho. Kuko n'ubwo Leta yahubanganye nyuma y'uguhanurwa kw'indege n'urupfu rwa Prezida Habyarimana, ntabwo Leta yazimye burundu. Ni ikimenyimenyi nyuma y'iminsi itatu hagiyeho Leta iyobowe na Prezida wa Republika mushya Sindikubwabo wakomokaga muri MRND. Ministri w'intebe akaba Kambanda wo muri MDR, n'abandi ba ministri bakomokaga no mu yandi mashyaka ya PSD, PL na PDC. Iyo Leta yagenderaga kuri protocole y'amashyaka yo muri 1992 mo kw'Itegeko nshinga ryo muri 1991 ryahaga Prezida wa Republika ububasha kurusha izindi nzego za Leta. Nibutse ko nta mututsi n'umwe wahamagariwe kwinjira muri Gouvernement. Nibutse kandi ko mbere y'uko n'iyo Leta ijyaho, hariho ubuyobozi bwa Leta bwihishe buyobowe n'ibikomerezwa bya MRND bizwi.Muri make, ntabwo ugupfa kwa Habyarimana kwavanyeho ingoma ya MRND, ariyo ye.Abatutsi bishwe n'iyo ngoma, nta n'ubwo yagerageje gukumira ubwicanyi. Kuki FDU Inkingi itavuga ko bishwe n'iyo ngoma niba atari guhishira itsembabwoko bw'ingoma bonse? Ko New RNC yatuye ikavuga ko ingoma ya FPR yakoze itsembabwoko ry'abahutu, FDU Inkingi iratinya iki?--Uzayigarukaho ni biba ngombwa, kuko illuminatio et salus popili
Best regards / Tout.pour le meilleur / Imhagarike!
Francois M-gisha
Diapason conseil
Envoi mobile LG
Plus smart que iphone
------ Message d'origine------
De: 'Nzinink' via CRES
Date: dim., 2 oct. 2016 8:29 PM
À: CRES Group;
Cc:
Objet:[Collectif CRES], Re: Mureke guhakwa ku babiciye iri kuri youtube
Bwana Nkiko uragira uti:
"Umunsi rero wumvise ko FDU-Inkingi yavuze ko yemera jenoside yakorewe abatutsi [igakorwa] n'ingoma ya MRND/CDR ya Habyarimana, ukwumva ko abo ba FDRL bo bagumye ku yandi mahame, icyo gihe uzavuge koko ko imwe atari branche politique, indi atari branche militaire y'iya mbere".
Mu minsi ishize nakweretse inyandiko zivuga zizataziguye ko FDU yemera jenoside yakorewe abatutsi.
Uribuka uko wansubije?Waravuze ngo ariya matangazo yose "nitwe" twayateguraga ["nitwe" nahise numva ko bivuga ibikomerezwa byo muri MN-Inkubiri].
Ngirango uribuka ko kuva FDU yashingwa kugeza ejo bundi wowe na bagenzi bawe mushinze Inkubiri, wari mu bayobozi b'imena ba FDU.
Niba ibikubiye mu nyandiko zose za FDU ari ibitekerezo "byanyu", kuva aho muviriye muri FDU wampa urugero rumwe rukumbi rw'ihame rya FDU abayobozi bashya ba FDU bavuguruye bagamije kwitandukanya n'ibitekerezo "byanyu", bityo akaba ari ho uhera ushinja FDU guhakana/gupfobya jenoside yakorewe abatutsi?
Ikindi kintu wagombye gusobanurira abanyarwanda ni iki:
Kuki usaba FDU kwitandukanya na MRND (iregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi) ariko ntusabe New RNC/RNC kwitandukanya na RPF (iregwa gukora genoside yakorewe abahutu)?
Uzabaririze hose uzasanga yaba Rudasingwa, yaba Kayumba, Musonera,etc. nta n'umwe muri bariya bantu bahoze muri RPF uvuga ko RPF yari ifite umugambi wo gutsemba abahutu.
Kubyerekeye MRND ngira ngo urabizi neza ko yaba TPIR (Loni) yaba RPF, bose kugeza ubu babuze gihamya ko MRND yari ifite umugambi wo gutsemba abatutsi.
Niba rero utabogamiye kuri New RNC, erura usabe mushuti wawe Rudasigwa na bagenzi be kwerura bagashinja RPF gutsemba abahutu.
Niba nta butwari ufite bwo kubikora, hita ufasha hasi MRND ukora amalisiti y'abicanyi waba uzi bahoze muri MRND nk'uko bagenzi bawe bo muri New RNC ari ko babigenje ubwo batangazaga ilisiti y'abantu ngo bagomba kubazwa jenoside yakorewe abahutu (ikozwe na RPF).
Gira amahoro.
NB: Iyi ngingo sinyigarukaho.
From: Umunsi <umunsi@bluewin.ch>
To: "collectifcres@googlegroups.com" <collectifcres@googlegroups.com>
Sent: Sunday, October 2, 2016 1:42 PM
Subject: Re: [Collectif CRES], Fw: Mureke guhakwa ku babiciye iri kuri youtube
Bwana Nzinink,
Nta gishya mvuze muri ibi. Uzi impaka zabaye muri FDU mu gihe cya CPR cy'ukwitandukanya na FDRL ya Mudacumura, ukanamenya ko FDU y'ubu ari akana ka RDR kuzuye, ukanongeraho ugucikamo kabiri kwa FDRL mo kabiri mu minsi ishize, ntiwagombye kubaza icyo kibazo. Nta gishya rero.
Umunsi rero wumvise ko FDU Inkingi yavuze ko yemera jenoside yakorewe abatutsi n'ingoma ya MRND/CDR ya Habyarimana, ukwumva ko abo ba FDRL bo bagumye ku yandi mahame, icyo gihe uzavuge koko ko imwe atari branche politique, indi atari branche militaire y'iya mbere.
Kabeho.
"Iyo mvuga rero, nti ishyaka nka FDU Inkingi n'ingabo zabo za FDLR....", Nkiko Nsengimana.
Ibi bintu njye ndabona ari agahoma munwa.Mme Ingabire mu byo aregwa na RPF harimo gushinga umutwe wa gisirikare ugizwe n'ahoze muri FDLR.
Bwana Nkiko, wadushyirira ahagaragara gihamya ko FDLR ari igisikari cya FDU?
Mbaye ngushimiye.
Izi ngabo za FDLR njye mbona zaragowe. Uyu munsi uravuga ko ari iza FDU, mu gihe ejo zari iza Kayumba bukeye bwahi zikaba iza Rukokoma. Igitangaje muri ibi byose ni uko na MN-Inkubiri yawe nayo nabonye muri iyi minsi bivugwa ko irimo kugera FDLR amajanja!
Mfite rwose amatsiko yo kumenya neza ikintu kihishe inyuma y'iri sisibiranyarya hato na hato kandi ridakwiye ku muntu uzwi ko ari inararibonye mu bya politiki.
Nzinink
On Oct 1, 2016, at 5:13 PM, Umunsi umunsi@bluewin.ch [AVM_Populi] <AVM_Populi@yahoogroupes.fr> wrote:
Munyabagisha uraho! Ngushimiye iki kibazo umbajije. Nyemerera ngusubize.
Uragira uti abatwiciye ni bande.
Abatwiciye ni ingoma ya MRND/CDR ya Habyarimana n'inyeshyamba za FPR n'ingoma ya FPR ya Kagame.
Abatwiciye b'ingoma ya MRND/CDR ya Habyarimana, indege yarimo imaze guhanurwa na FPR, biraye mu batutsi bari mu gihugu n'abataravugaga rumwe barabatsemba. Ibyo narabibonye, nawe kandi warabibonye. Dukomoka hamwe wabonye ko nta rindi bendera ryari riri i Gitarama uretse nyine irya MRND na CDR. Wabonye amahano n'amarorerwa yakoreshejwe na Kalisiti Nzabonimana amaze kugera iwacu i Gitarama. Mbere y'aho, imihoro yarengeraga abatutsi yarushaga imbaraga iyashakaga kubarimbura. Nyuma aho haziye imbunda z'abo, ibintu byahinduye isura, amahano aragwa, ariyo yiswe itsembabwoko ry'abatutsi. Mu Rwanda ngo iryo jambo barisimbuje irindi ryitwa jenoside. Sinzi impamvu kandi ijambo itsembabwoko ryumvisha uburemere bw'amahano yaguye mu gihugu.
Iyo mvuga rero, nti ishyaka nka FDU Inkingi n'ingabo zabo za FDRL biyobowe n'abonse ingoma ya Habyarimana, nti nimutinyuke, niba koko muharanira abanyarwanda, muvuge ko itsembabwoko ry'abatutsi ryakozwe n'ingoma ya Habyarimana. Nibo mbambwira ngo nimureke guhakwa ku babiciye kuko iyo ngoma yishe abanyarwanda, kandi abatutsi bari mu gihugu ni abanyarwanda buzuye. Abo bantubo buri FDU, nibatabikora ubwo uzamenya uruhare baherereyemo.
Abatwiciye bandi ni inyeshyamba za FPR n'ingoma ya FPR na Kagame.
--
Vous avez reçu ce message, car vous êtes abonné au groupe Groupe "CRES"
géré par monsilau@gmail.com
Pour transmettre des messages à ce groupe, envoyez un e-mail à
l'adresse collectifcres@googlegroups.com
Pour résilier votre abonnement à ce groupe, envoyez un e-mail au gestionnaire précité.
---
Vous recevez ce message, car vous êtes abonné au groupe Google Groupes "CRES".
Pour vous désabonner de ce groupe et ne plus recevoir d'e-mails le concernant, envoyez un e-mail à l'adresse collectifcres+unsubscribe@googlegroups.com.
Pour obtenir davantage d'options, consultez la page https://groups.google.com/d/optout.
__._,_.___
Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (5) |
Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news: http://www.haguruka.com
https://www.facebook.com/haguruka
https://www.facebook.com/musabeforum
http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news: http://www.haguruka.com
https://www.facebook.com/haguruka
https://www.facebook.com/musabeforum
http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
.
__,_._,___
No comments:
Post a Comment