Tuesday, 18 October 2016

[haguruka.com] Uwahoze ari umwami w’u Rwanda Kigeri wa V, Jean Baptiste Ndahindurwa, aguye ishyanga kuko yangiwe gutaha mu gihugu cye n’ubutegetsi bwa FPR | FDU Rwanda

 


Uwahoze ari umwami w'u Rwanda Kigeri wa V, Jean Baptiste Ndahindurwa, aguye ishyanga kuko yangiwe gutaha mu gihugu cye n'ubutegetsi bwa FPR

Kuri uyu wa 16 Ukwakira 2016 nibwo inkuru yasakaye ivuga ko uwahoze ari umwami w'u Rwanda, bwana Jean Baptiste NDAHINDURWA, izina ry'ubwami KIGERI wa gatanu, yitabye Imana aho yari atuye muri Leta zunze ubumwe z'Amerika. Ishyaka FDU INKINGI rimwifurije kuruhukira mu mahoro kandi ryihanganishije umuryango we ndetse n'abakunzi be.

Ishyaka FDU INKINGI riboneyeho kwibutsa abantu bose ko Jean Baptiste Ndahindurwa yabaye umukuru w'igihugu kuva yima ubwami ku itariki ya 25 Nyakanga 1959 kugeza ubwo ubwami bwaciwe mu Rwanda ku itariki ya 28 Mutarama 1961, ubwo hashyirwagaho repubulika yaje no kwemezwa na Kamarampaka yo kuwa 25 Nzeli 1961. Kubera iyo mpamvu, urupfu rwe ntirukwiye kwirengagizwa cyangwa ngo rufatwe nk'urw'undi muturage usanzwe. Ni uwahoze ari umukuru w'igihugu utabarutse.

Jean Baptiste Ndahindurwa aguye imahanga, adashoboye gutahuka mu Rwanda rwamubyaye, kubera ko ubutegetsi buyobowe na Prezida Kagame na FPR butashatse ko ataha nk'uwahoze ari umukuru w'igihugu. Yakomeje gutinya gutaha kimwe n'abandi banyarwanda ibihumbi amagana banyanyagiye hirya no hino ki isi bambuwe uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyabo.

Ishyaka FDU INKINGI rirasaba ubutegetsi bw'u Rwanda buyobowe na Prezida Kagame na FPR ye kurekera aho kwirengagiza urupfu rwa Jean Baptiste Ndahindurwa. Riramusaba

kugaragaza umutima muntu maze agakora igikwiye kugira ngo Jean Baptiste Ndahindurwa ashyingurwe mu Rwanda, igihugu yahoze ayoboye, kandi bigakorwa mu cyubahiro gikwiye uwahoze ari umukuru w'igihugu. Uwo ni umurimo ugomba gukorwa na Leta ya Kigali.

Ishyaka FDU INKINGI rirasba kandi Leta y'Urwanda gukora igikwiye kugira ngo, mu rwego rwo gushakira ituze abanyarwanda, hashyirweho irimbi ryihariye ry'abahoze ari abakuru b'igihugu. Byityo, bose bahabwe umwanya umwe w'uburuhukiro bwabo, kandi uwo mwanya ukazafatwa nk'ikimenyetso gihuza abanyarwanda bose n'amateka yabo.

Ishyaka FDU INKINGI riboneyeho na none gusaba Perezida Kagame na Leta ayoboye gukuraho inzitizi zose zibuza impunzi z'abanyarwanda zikiri hanze gutaha mu gihugu cyazo, aho kugira ngo zikomeze kugwa ishyanga, kandi zifite igihugu zabujijwe kubamo kubera gutinya urugomo n'akarengane ndetse no kubura ubwinyagamburiro mu mitekerereze ya politike. 

 

Bikorewe i Paris mu Bufaransa, ku itariki ya 17 Ukwakira 2016

 

Mu izina rya FDU-Inkingi,

Dr Emmanuel Mwiseneza, Umunyamabanga Mukuru wa Kabiri.

PDF: Uwahoze ari umwami w u Rwanda Kigeri wa V Jean Baptiste Ndahindurwa aguye ishyanga kuko yangiwe gutaha mu gihugu cye n ubutegetsi bwa FPR


###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment