Sunday, 27 November 2016

[haguruka.com] Padiri Thomas NAHIMANA n’Abataripfana bagenzi be bazaba bari mu myigaragambyo ahasanzwe habera sit-in imbere y’Ambassade y’u Rwanda i Buruseli taliki 29/11/2016

 


ITANGAZO: RENDEZ-VOUS i Buruseli, taliki ya 29/11/2016
Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Nshuti z'u Rwanda,

Mu gihe hagitegurwa ITANGAZO nyamukuru risobanura INGAMBA NSHYA zizadufasha gusohoza intego Ishyaka ISHEMA ry'u RWANDA ryihaye yo kujya gukorera politiki mu Rwanda hagamijwe kugeza abenegihugu ku mpinduka zikomeye kandi nziza,

Nyuma y'ubugwari bukabije ubutegetsi bwa FPF Inkotanyi bwagaragaje mu kutubuza kwinjira mu gihugu cyacu tariki ya 23/11/2016, Ishyaka ISHEMA ry'u Rwanda rifatanyije n'itsinda risanzwe ritegura Sit-In rirashishikariza Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda ko kuza mu myigagarambyo izatangirira ahasanzwe habera sit-in imbere y'Ambassade y'u Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki ya 29/11/2016 guhera saa saba (13h) kugeza saa cyenda (15h).

Nyuma y'iyo myigarambyo, ku mugoroba guhera saa kumi n'ebyiri n'igice (18h30), tuzahurira ahitwa mu Gisaza, ( 25, rue Marcq, 1000 Bruxelles) kugira ngo twungurane ibitekerezo ku nzira zikwiye zo guharanira uburenganzira bwacu bwo gutaha mu Urwatubyaye BIDATINZE. By'umwihariko hatumiwe abayobozi bose b'amashyaka ya politiki hamwe n'abayobozi b'amashyirahamwe ya sosiyete sivile babyifuza.

Iyo nama izaba kandi umwanya wo kubagezaho amakuru yose ku rugendo rwa Padiri Thomas NAHIMANA n'Abataripfana bagenzi be kandi tubijeje ko Padiri ubwe azaba ahari kugira ngo atange amakuru y'imvaho.

Ishyaka ISHEMA ry'u Rwanda rikomeje gushimira byimazeyo urukundo n'ubufasha Abanyarwanda benshi bakomeje kutugaragariza.

Nta wundi ubitubereyemo,
Twese hamwe tuzatsinda.

Bikorewe i Paris, taliki ya 27/11/2016

Chaste Gahunde,
Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe itangazamakuru
Ishema ry'u Rwanda.

Chaste GAHUNDE
Email:chaste.gahunde@gmail.com


###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment