Wednesday, 30 November 2016

[haguruka.com] Re: Ngo hakenewe inama rukokoma ya opozisiyo nyarwanda

 

"Icyerekana ko abo bagabo (nyamara ngo ni abasilikari !) bari bafite ubwoba ni uko twapfuye kuhatirimura ikirenge, polisi y'ababiligi ihuruzwa by'igitaraganya ngo « Padiri Thomas agabye igitero muri Ambasade »!", Padiri Thomas Nahimana.

Nizeye ko icyo "gitero" kitazagira ingaruka mbi kuri iriya SIT-IN imaze imyaka irenga itandatu iba buri cyumweru kandi mu mutuzo, nta kwiyambaza polisi y'ababiligi.


From: "agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Wednesday, November 30, 2016 9:39 AM
Subject: *DHR* Re: Ngo hakenewe inama rukokoma ya opozisiyo nyarwanda

 

Nahimana ngo yagiye no kuri Rwanda house ashaka kubonana na ambasaderi Nduhungirehe biranga?


Hakenewe inama RUKOKOMA ya Opozisiyo nyarwanda
Nyuma y'ibyabereye i Nayirobi , aho Leta y'u Rwanda yasohoye ABATARIPFANA mu ndege ikatubuza kwinjira mu gihugu cyacu ngo tujye kwandikisha ishyaka ISHEMA no kwiyamamaza mu matora yegereje, ubu twatangiye ingendo zo kuganira n'abanyarwanda b'inzego zinyuranye kugira ngo dupange « gahunda yihutirwa kandi idasanzwe » yo guharanira uburenganzira bwa buri munyarwanda ku gihugu cye.
Ejo kuwa kabiri taliki ya 29/11/2016 twasuye abo mu mujyi wa Bruxelles . Twari dufite ibikorwa bine kuri gahunda :
1.Twabanje gusuhuza impirimbanyi z'uburenganzira bwa kiremwamuntu zari kuri SIT-IN imbere ya Ambasade y'u Rwanda i Buruseli. Twamaranye nk'isaha imwe . Batwakiriye neza , tuganira ku gikorwa cyiza bamaze imyaka irindwi yose bakora cyo gushinga ihema imbere y'Ambasade yacu y'i Buruseli , bamagana ihohoterwa rikabije Leta ikorera abaturage banyuranye. Ku mahema agize iyo SIT-IN handitse mu nyuguti zigaragara ngo « Au Rwanda le Droit est mort».
None se koko wa mugani, Leta ya FPR igeze aho isohora abantu mu ndege, igakuraho uburenganzira bwacu nk'abenegihugu bwo gutaha iwacu , murumva koko itaribagiwe burundu icyo « Le Droit » aricyo ?
2.Nyuma yo gusezera ku bari kuri SIT-IN byabaye ngombwa ko njya gusuhuza Ambasaderi Nduhungirehe, ngamije kumushyikiriza ubutumwa bwanditse twise « Declaration de Nairobi : Nous ne voulons pas la guerre, nous préférons rassembler pour moderniser le Rwanda ». Ariko iyo ngira amahirwe yo kumubona nifuzaga no kumubwiza « inani na rimwe » ko tugaya byimazeyo uko Leta ahagarariye yitwaye « mu kibazo cya Nayirobi ». Icyakora hari ikintu cyantangaje : ninjiye mu gipangu cya Ambasade nitwaje urupapuro gusa mu ntoki, nifitiye umutuzo mu mutima no ku mubiri. Ariko uko abagabo bari bahari babyitwayemo byanyeretse ko igihugu cyacu kigifite ibibazo bikomeye. Abagabo bankubise amaso barihinda, bahindura isura, babura aho bakwirwa, icyuya kirabarenga, birukira gufunga inzungi za Ambasade ngo ntabona uko ninjira ! Ubwo kandi nibwo batangiye kutubwira amagambo mabi, ngo ntaburenganzira dufite bwo kugeza ikirenge muri « Rwanda House » ! Tukitwa Abanyarwanda ariko ngo nta burenganzira bwo gukandagiza ikirenge iwacu! Byatumye mbwira abo basore batwukaga inabi , ari nako bagaragaza imijinya y'akataraboneka nti : ese aho mu Rwanda haracyaba IMFURA cyangwa zisigaye muri bitabo by'amateka gusa !
Twahise tuhava kuri Ambasade, twikomereza urugendo. Muri make kuri Ambasade twahamaze nk'iminota itageze kuri itatu. Ariko ubwoba nabonye mu maso y'abo bagabo bwanteye kwibaza, kubabara mu mutima no kubagirira impuhwe ! Abanyarwanda bazabaho bashyize umutima mu gitereko ryari koko ? Icyerekana ko abo bagabo (nyamara ngo ni abasilikari !) bari bafite ubwoba ni uko twapfuye kuhatirimura ikirenge, polisi y'ababiligi ihuruzwa by'igitaraganya ngo « Padiri Thomas agabye igitero muri Ambasade » !
Erega bararushywa n'ubusa, « ndi umunyarwanda », « turi abanyarwanda »! Nta leta n'imwe yo ku isi ishobora kubinyambura, kubitwambura ! Utubuza « kujya iwacu » niwe ufite icyaha kitazabura kugira ingaruka ku mateka y'igihugu cyacu. Kereka ako karengane gakosowe mu maguru mashya, abana bose b'u Rwanda bakiyumvamo ko bose bafite « amahirwe angana » ku gihugu cyabo. Politiki y'ivangurabanyarwanda icyuye igihe, ikwiye gusimburwa na politiki yo « Kunga abenegihugu kugira ngo dufatanye kwiyubakira u Rwanda moderne »! Mbabariye abatabona ko ibintu birimo guhinduka mu buryo bwihuse cyane kuko bashobora kuzasigara ku ruhu nk'ikirondwe….!
3.Nyuma yo gusura Ambasade, twagiye gutanga « Memo » yacu muri za Ambasade zinyuranye z'ibihugu by'amahanga bifite inyungu mu Rwanda no mu Muryango wunze ubumwe w'ibihugu by'Ubulayi (Union Européenne). Aho hose batwakiriye neza cyane…..aho tutakirwa ni iwacu gusa ! Biteye agahinda.
4.Nyuma y'ibyo twagiye ahantu hitwa mu GISAZA tuhahurira n'Abanyarwanda benshi bifuzaga ko tuganira . Nibwo bwambere naganiriye n'abanyarwanda banyuranye, numva agashyuhe keza kanzamutse mu mutima, niyumvamo ishema ridasanzwe ryo kuba mvuka muri abo bantu bafite umutima wa kimuntu, bifuriza u Rwanda amahoro n'iterambere rirambye kandi risangiwe. Ni ubwambere nicaranye n'abanyarwanda batuje, bavuga badakebaguzwa, bakampa icyizere ko hariho « ABAREVOLISIYONERI » nyakuri bifuza ko mu Rwanda habaho impinduka nziza, yubaka, ifasha rubanda kubaho bafite ishema ryo kwitwa abanyarwanda.
Muri icyo gitaramo cyabereye aho ku GISAZA hatanzwe ibitekerezo byinshi byiza. Muri byo , abanyarwanda twari kumwe baduhaye misiyo itoroshye yo « kugarura ku meza y'ibiganiro » umushinga wo guhamagaza « Inama RUKOKOMA ya opozisiyo nyarwanda yose ».
Mu by'ukuri icyo gitekerezo si gishya, cyagizwe n'abantu banyuranye ndetse amashyaka hafi ya yose yagize uko akigerageza. Natwe mu Ishema icyo gitekerezo twarakigize ndetse tugikoramo umushinga turawandika, tubara n'ikiguzi cy'ibyakenerwa. Muri uwo mushinga iyo nama twari twarayihaye akazina ka « LES ETATS GENERAUX DE L'OPPOSITION RWANDAISE » .
Ikigamijwe ni ugutegura no guhamagaza inama ihuza amashyaka yose ya opozisiyo, ari mu gihugu n'ari hanze y'u Rwanda, abahagarariye sosiyete sivile, abahagarariye impunzi z'Abanyarwanda, abanyamakuru, abahagarariye amadini….iyo nama yabera mu mujyi wa Paris ho mu Bufaransa.
Gusa rero kugira ngo iyo nama ishobore kubaho kandi igire icyo igeraho bisaba ubushobozi Abataripfana bonyine batibitseho bwo kugurira amatiki y'indege abatumirwa bose, kubarihira aho bacumbika no kubatunga, kuriha icyumba cy'inama….. Iyo nama yahuza abantu nibura 150 kandi ikamara iminsi itanu(5). Iyo nama yatumirwamo abahagarariye ibihugu bifite inyungu mu Rwanda kandi na Leta y'u Rwanda ntiyahezwa, ahubwo yahabwa ijambo. Muri iyo nama havugwa ibibazo byose by'ingenzi bibangamiye ubumwe bw'abanyarwanda, hakerekanwa uko abanyarwanda bafatanya kubaka ibisubizo bikwiye….Iyo nama iramutse ibayeho yazahura u Rwanda mu buryo bwinshi. Turashishoza tugasanga nta muntu n'umwe wabona ko iyi nama ari igihombo keretse umwanzi w'Abanyarwanda wenyine.
Igikenewe muri iki gihe ni uko haboneka « Abaterankunga » b'iki gitekerezo bityo kigashobora gushyirwa mu bikorwa bidatinze. Niba wumva mu mutima wawe ko wifitemo ubushobozi bwo kugira icyo ubikoraho, wizarira, bitumenyeshe.
Umwanzuro
Igihe kirageze ngo poliki y'iterabwoba yahawe intebe mu Rwanda ihabwe akato bidasubirwaho . Leta y'u Rwanda niyugurure amarembo, abana bose b'u Rwanda biyumvemo ko bahabwe amahirwe angana. Amahoro azasakara i Rwanda.
« Imizi y'amacakubiri ni ukutagira ubwigenge… »(Kizito Mihigo)
Impinduka nziza ngiyi yaje kandi ntakigishoboye kuyihagarika….
Gusa nta wundi ubitubereyemo .
Twese hamwe tuzatsinda.
Padiri Thomas Nahimana
ISHEMA ry' u Rwanda.
 




__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment