Friday, 18 November 2016

[haguruka.com] Ushobora kubona ideni ntalilye, aba ali icyontazi!

 

Isomo umuntu yakura mu mateka ya Rwanda nuko niba hali umunyamahanga uzanye imali, tugomba kuyilya, niyo yaba avuga ko tuzamwishyura. Ntawufunga igihugu. Kandi bigeraho uwakigujije agahomba akarekera, akagana indi nziraRwose ni mureke abashobora kugera ku madeni bayalye nta mususu. Uruzi iyoba nabo ku gihe cya Habyarimana baba barabimenye, bakalya menshi aho gukora bimwe byo kwizilika imikanda! 


Naho baliya banyamakuru (unva guhera ku munota 1:52 muli link1) na radio itahuka hamwe na honorable senateur (guhera ku wa 1:40 kuli link 2) ni abahinduza-cumu. 

Balibutsa kera abanyabutare bakigira ijambo ku byaberaga mu karere kabo, atali ubu bahindutse aboroherana, bihaniza Prezida Habyarimana, bati: "Urahirwe ntuzahirahire ngo utunyage ubuyobozi bwa IZARI". Tuzi ko ubana na Bagaza w'Uburundi, aliko ntazagushuke ngo wiyegereze IZARI nk'uko yiyegereje IZABU ayivana i Gisozi akayitera i Bujumbura.

Habyarimana ntayandi mahitamo yali asigaranye uretse kugumisha intebe y'ubushakashatsi i Rubona, ibigo byayo (centres) bigakwirakwizwa mu Rwanda hose. Habyarimana yabwiye abakozi b'icyo kigo ati ntacyo muzabura ngo mugere mu milima y'abaturage cyangwa se ngo laboratoires zanyu zikore. Dore nashyize macadamu mu mihanda Kigali-Butare-Akanyaru; Butare-Cyangugu; Kigali-Gisenyi; Ruhengeri-Cyanika; Kigali-Rusumo; Kigali-Gatuna, na Kigali-Kagitumba. Ndiho ndarangiza Gitarama-Mukamira, maze no kubona imali yo gukora Gitarama-Kibuye. Ntakizabagora rero ngo nuko abayobozi banyu bicaye i Rubona kandi ibigo byanyu byose nabihaye amashanyarazi avuye kuyo mu miyoboro ijyana aho nicaye i Kigali. Ngaho ni mukumire ibyazana inzara mu baturage, mufasha n'amashuli kurera barumuna banyu bazabasimbura mushaje batwara urumuli mu buhinzi, ubworozi n'amashyamba.


None na HE wubu yamaze kurangiza akanusu kali gasigaye ku muhanda Gitarama-Mukamira, arangiza Gitarama-Kibuye, akora Gisenyi-Cyangugu na Kigali-Kirundo

Ni iki rero cyateye koko kududunganya IZARI, nuko ubuyobozi bukavanwa i Butare bukajyanwa mu gikali cy'Urugwiro rwa HE?


Ibya Rwanda ntibyoroshye: umuntu yakwibaza igituma uko bavuga ko itarambere likataza, ali nako abayobozi bahunga icyaro, bigira mu mujyi mukuru wa Kigali, noneho abazunguzajyi babakulikirayo bakabahiga bukware bati nimusubire iyo mu byaro aho mwavukiye!

 

http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2016/11/17/ibaze-naweu-rwanda-rushobora-kuba-ruri-hafi-yo-kugurishwa-kwisoko-mpuzamahanga


http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2016/11/18/edouard-kabagema-leta-ya-fpr-ibangamiye-pac-nubucamanza-mu-kurwanya-ruswa


__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment