Saturday, 17 December 2016

[haguruka.com] Rwanda: Ibaruwa ifunguye Paulo V yandikiye Me. Evode Uwizeyimana ku kibazo cyo gushotora Musenyeri Nzakamwita--Rushyashya

 


Ibaruwa ifunguye Paulo V yandikiye Me. Evode Uwizeyimana ku kibazo cyo gushotora Musenyeri Nzakamwita.
Yanditswe na: Admin | Kuya: 17/12/2016

Nyakubahwa Munyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko Nshinga n'andi mategeko, ndagusuhuje ! Mbere ya byose mbanje kukwifuriza kuzasohoza neza inshingano nshya uherutse guhabwa na Leta y'u Rwanda.

Njyewe umwanditsi Paulo V (Utari intumwa yo muri Bibiliya) maze kubona uburyo rubanda rwashavujwe n'imvugo ikarishye wakoresheje igihe mwari mu nama ya 14 y'umushyikirano kuwa 16/12/2016, ubwo mwasubizaga Musenyeri Nzakamwita Slyverien, nahise nifuza kukwandikira ibaruwa ifunguye kugira ngo nkubwire agahinda mfite.

Nyakubahwa, ubusanzwe tuzi ko muri Sosiyeti Nyarwanda dukunze kurangwa n'ubwubahane ndetse n'ubupfura mu rwego rwo kurushaho kubaka "UMURYANGO" nyarwanda ufite ejo heza kandi uzira amakemwa. Iyi ngingo nkeka dushobora kuba tuyemeranyaho.

Natangajwe cyane n'uburyo mwasubije "UMUBYEYI" ufite inshingano zo kuyobora imiryango ibihumbi n'agahumbagiza muri Diyoseze ya Byumba. Mbere yo gukomeza iyi baruwa yanjye, Nyakubahwa, nifuzaga kukwibutsa yuko muri Kiliziya ubusanzwe Umusasaridoti afatwa nk'umubyeyi mu muryango wa Gikristo, bityo mu nshingano ze za buri munsi akaba agomba gukemura ibibazo binyuranye biri mu miryango kuko aba yarabihuguriwe ku rwego rw'isanamitima "Counselor" Ibi bituma amenya amabanga y'ibibera mu ngo nubwo rwose aba ari mu buzima bwo kubaho nta mugore cyangwa se umwana yabyaye.

Mbere yo gukomeza kandi, reka nkwibutse ikindi kintu :

Sinzi niba ukunze kujya mu misa ariko nyemerera nkwibutse ivanjiri Yezu yigeze guha abigishwa be. Yarababwiye ati "Mbere yo kuvuga ijambo iryo ari ryo ryose, jya ubanza ukarage ururimi rwawe inshuro ndwi" Nagusabaga ko wasoma iri vanjiri muri Bibiliya yawe (Niba utayifite cyangwa se utayemera, nagutiza iyanjye ukarisoma) kuko no mu bihe bitaha hari icyo byazagufasha.

Nyakubahwa, natunguwe no kubona muvuga amagambo nk'ariya mutabanje byibuze gukaraga ururimi rwanyu inshuro 2 zonyine. Nk'umunyamategeko, nkeka ko mwaba mwarihuse mu mvugo nk'iriya isuzuguza, itesha agaciro umubyeyi twese twubaha kandi ufatiye runini Umuryango Nyarwanda.

Ku bwanjye ndamutse mbonanye nawe, nagusaba ko wazajya kwicara mu ntebe ya "PENETENSIYA" ukicuza iby'imvugo yawe benshi bise "Nyandagazi" maze ugahabwa umugisha wa Kiyobozi ndetse ukanahugurirwa kujya ubanza gukaraga ururimi aho biri ngombwa.

Nyakubahwa, iyo usesenguye amagambo wakoresheje, usanga arimo ukutamenya uwo wabwiraga ndetse n'umumaro afitiye igihugu. Nakwibutsaga ko ibyo Musenyeri yavuze byose, ari ikibazo gihangayikishije Umuryango nyarwanda muri iki gihe, ku buryo haramutse hafashwe ingamba zikomeye kuri cyo, twakwizera ko ejo h'urubyiruko rw'u Rwanda haba ari heza kurushaho.

Ntizimbye mu magambo, nasoza nkubaza nti ;

Ese kuba twagira umutekano usesuye ariko tudafite umuryango muzima utarangwa n'ikinyabupfura, uburere ndetse n'indangagaciro za kirazira twaba tugana he ?

Nsoje nkushimira uburyo urantiza umwanya wawe ugasoma iyi baruwa kuko nzi neza y'uko uba ufite imirimo myinshi.

Nkwifurije kuzagira iminsi mikuru myiza ya Noheli n'Ubunani.

Imana iguhe umugisha.

Umwanditsi Pawulo wa 5.


Sent from my iPhone

__._,_.___

Posted by: Winfield Mohawk <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment