Monday, 19 December 2016

TR: [haguruka.com] Re: *DHR* Musenyeri Rukamba yakuriye inzira ku murima FPR: Kiliziya Gatolika "as an Institution" ntiyigeze ikora Genocide.

 


Abanyarwanda batekereza ukundi, ntibasanzwe! Bakora nka bimwe bereka abazimu amahembe acometse mu musenyi bati "dore inka bavandimwe, ni museke mugororoke"!
Wagereranya ute uwihayImmana wali ushinzwe uburezi bw'abato hanyuma akabonona ku bwende n'uwihayImmana utali afite uruhare na ruke mu ntambara aliko agasukwaho imhunzi zayonuko igihe agicaracara ngo abone aho azishyira n'uko azakira, abazihigaga bakaba barahasesekaye azikulikiye? Nibahe amahoro Kiliziya, kandi niba bashaka ko ibaha ku mali yayo nibayegere bayisabe umusada mu  kinyabupfura, dore ko na Papa w'ubu agira ubuntu
Icyokora niba hali uwihayImmana wagiye mu mirwano (urugero: ba  Privat) nabibazwe ku giti cye, nk'abandi bantu bose b'abakristu (halimwo interahamwe n'inkotanyi)
Igisetsa rero nuko aba balya Kiliziya umutima alibo barwanaga n'abali bashinzwe umutekano baliho icyo gihe uwo wihayImmana utali mu mirwano yagombaga kwitabaza nkuko ba meya, ba gitifu n'abandi bayobozi b'ubu bitwaza za Dasso, police n'ingabo iyo bagiye aho bayobora havugwa ingorane! Uwo wihayImmana utararwanga se yali gukora iki kindi nka Kiliziya ko n'abasenyeri bayishinzwe bamwe bali bahunze, abandi bihishe, abandi bishwe?
Ba Musenyeri Rukamba ahubwo nuko batinya bakanicecekeranaho ubundi bagombaga kuba barega Leta ku manza-mahugu yaciliye abihayImmana bagize ubutwali (nka Bikiramariya na Yezu muli gorogota) bagahagarara bakareba uko ababahungiyeho barenganwantibahite biyirukira, alibyo abahahamutse bitwaje basuka kuli bamwe ibinyoma ngo bafatanyije n'abagome bakulikiye imhunzi muli za kiliziya (ni mwibuke rwa rubanza rwa wa mupadiri wo ku Nyundo)! 
Aho bafashe mu mugongo Kiliziya yahinduwe isebaniro nyamara ntaho ihuliye n'abamashanaga, igakurulirwa nuko imhunzi zayigannwe ntizisubizinyuma (nka kumwe abo muli Hungary bafungiye abasiriya), ahubwo barashaka kuyanduza bayigerekaho intambara bateje, balimanganya nkaho aliyo yatumiye abo bayihungiyeho
Nyamara se shenge abagombaga kubibazwa, abateje intambara n'abatumye umuryango nyarwanda usubiranamwo (bamwe batanga abana babo muli FAR abandi bakabatanga mu nkotanyi), benshi ntibigaramiye, ahubwo baliho barasaba imikindo n'imidali ngo ni indashyikirwa, banifuza no gusabwa imbabazi!  
Ni akumiro.
Gusa dushime jenerali Dallaire umaze kubona ko ibyo yivurugusemwo bitali bifututse, none akaba afite ikindi cyiyunviro.




De : haguruka@yahoogroups.com <haguruka@yahoogroups.com> de la part de Nzinink nzinink@yahoo.com [haguruka] <haguruka@yahoogroups.com>
Envoyé : samedi 17 décembre 2016 21:40
À : Banyarwanda Group
Objet : [haguruka.com] Re: *DHR* Musenyeri Rukamba yakuriye inzira ku murima FPR: Kiliziya Gatolika "as an Institution" ntiyigeze ikora Genocide.
 
 

Njye nemera ko igihe kizagera abanyarwanda twese tugasabana imbabazi ibi bya nyabyo uretse ibi bya nyirarureshwa byo gutunga agatoki bamwe abandi bakigira abere kandi twese tuzi ko mu by'ukuri ku byerekeye ariya mahano nta mwere nta na ruharwa mu mpande zombi zari zihanganye kiriya gihe ( RPF na Leta y'icyo gihe), nk'uko Romeo Dallaire abishimangira muri iyi video (reba hasi). 

Nkeka kandi ko iyi ari imwe mu mpamvu zatumye archives za TPIR zitoherezwa mu Rwanda: RPF igomba nayo kubanza gucirirwa imanza. Dallaire nabyo abikomozaho muri iyi video:

Reponse de Dallaire a Dominique Nsegiyumva


On Dec 17, 2016, at 11:29 AM, ndimbati jonas ndimbati@gmail.com [fondationbanyarwanda] <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> wrote:

 

Bariya basenyeri barapacapaca, nabo ubwabo ntibazi ibyo barimo…!!!


Kuri iyi ngingo, igisubizo cya Paul Kagame gifite "logique" nyinshi kandi kibagushamo cyane!


None se Kilizita nk'umuryango ("as an institution" umugani wa Musenyeri) hari aho yakanguriye abihayimana bayo kujya konona abana, cyane cyane abahungu, babashora mu mibonano mpuzabitsina-bibuno??!!!


Imbabazi Papa yasabye muri icyo kibazo zishingiye gusa ku burangare, gukingirana ikibaba, kubura gihana, kwigira nyoni nyinshi n'ibindi byose byatumye icyo kibazo gikura, kigasakara, kikaba umuco n'akarande muri Kiliziya, ariko abana benshi bakomeza kuhakomerekera no kuhababarira!


Niba rero abo basenyeri baremeye ko hari n'abihayimana babo bijanditse mu bwicanyi ndengakamere bwo ku rwego rw' "itsembabwoko" – bikaba aribwo bibaye bwa mbere kw'isi ku rugero nk'urwo – simbona aho bahera bavuga ko umukuru wabo Papa adakwiye nawe guca bugufi akabisabira imbabazi, dore ko uriho ubu we anakomeye cyane ku bijyanye n'impuhwe (miséricorde/divine mercy).


Bariya basenyeri ahubwo nabo bakagombye gusaba F.P.R na Leta iyoboye ko bisaba imbabazi ku bw'intore z'Imana baritaguye, ariko byo babigendera kure, bakabyirengagiza, bakigira nyoni nyinshi, bakajijishiriza mu bibazo by'ingo batanagira umugani wa Evode Uwizeyimana! Ngo bifitiye ubwoba!!! 




2016-12-17 7:42 GMT-05:00 Nzinink nzinink@yahoo.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 

Musenyeri Rukamba yakuriye inzira ku murima FPR: Kiliziya Gatolika "as an Institution" ntiyigeze ikora Genocide.
http://www.therwandan.com/ki/2016/12/16/umushyikirano-2016-musenyeri-rukamba-yakuriye-inzira-ku-murima-fpr/


###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###


__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment