Wednesday, 1 February 2017

[haguruka.com] Imisango n'ibyabaye bulya biba bitanye!

 

Nyamara Pastor Mpyisi kimwe na madamu C. Mukamugema bombi ni beza, ku nva havugirwa imisango inyuranye, hagakorerwa muzunga bashaka zose. Abajyaruwo bo ndetse banatanga akaboga ngo abashyushya-misango babone imbaraga: ni uko bwana Jaramogi Odinga ashyingurwa habazwe inka 200!

Mpyisi rero yavuze ibigwi bya Kigeli, ntagitangaje ko akabya ashyiramwo akunyu kenshi. Niko bigenda. Natwe hali aho twagiye gushyingura umukozi, nuko umukoresha we bamuhaye ijambo, ararangurura ati "bantu mwese muli hano murahirwe hatazagira unanirwa gufasha benshi uyu nyakwigendera asize, dore ko yali umukozi mwiza akaba n'inyangamugayo". 

Nyamara ubwo uwo mukoresha yaravumbutse mu biro aje kureba umurambo umanurwa mu nva, asize asinye ko bazaha gusa pensiyo umwana umwe na nyina, abandi bose basigaye bakabihorera kuko ngo bali ibiraya n'abana batemewe. 


Na C. Mukamugema kandi arakora neza, agereranya imisango na facts abahanga batabogamye babonye, abashaka kumenya amateka batigaragura mu byondo bashingiraho. Kigeli ahubwo ko abaye yarakandagiye ibendera ly'ababiligi Ikongo, yaba yalirahuye ku nda, uretse ko buliya Mpyisi yamuhimbiye icyivugo amaze guhimbarwa, nka bimwe twunvise mu nanga ya Rwabugiri na Rwanyonga. Republika iralyoshye, yalyoheye umunyenduga, ilyohera umukiga, none ilyoheye umututsi!

Abasangira ubusa bitana ibisambo koko; kandi naho abakuze bashira, n'abato bazakura bongere bafungure amaso nibaba balyamiwe, havuke intugunda.

Ngayo nguko (reba uhereye ku minota 01 kugeza 55 muli link ikulikira)

http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2017/01/24/ibaze-nawe-paul-kagame-yijeje-ko-amatora-azaba-mu-mahoro-numutekano


__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment