Friday, 24 February 2017

[haguruka.com] Tuzaceceka kugeza ryari? Gukora ibyaha si ikibazo, ikibazo ni ubivuze!"Diane Rwigara"

 


Mu kiganiro Diane Shima Rwigara yagiranye n'abanyamakuru ku mugoroba wo kuwa kane tariki ya 23 gashyantare 2017 mu mujyi wa Kigali, yagaragaje ko abanyarwanda bugarijwe n'ubukene bukomeje gutuma benshi bicwa n'inzara, akarengane, n'ikibazo cy'umutekano muke, kandi nta ruvugiro bafite.

 

By Ubwanditsi | Views : 91203 | Kuya 02-24-2017 00:52 



Mu magambo ye, imbere y'itangazamakuru kuri uyu wa kane, Diane Rwigara yagize ati: 

Tuzaceceka kugeza ryari? Gukora ibyaha si ikibazo, ikibazo ni ubivuze! Ntabwo ndi umunyapolitiki cyangwa ngo mbe mfite umuryango mpagarariye aha, naje hano imbere yanyu nk'umunyarwandakazi wifuza kugaragaza ibibazo biri mu gihugu kuko abagomba kuvuganira abaturage ntacyo babikoraho, abanyarwanda twugarijwe n'ubukene, abantu baririrwa bicwa n'inzara, akarengane ni kose mu gihugu kandi nta mutekano". 

Diane Rwigara avuga ko bimwe mu bikururira abanyarwanda ubukene bubazanira inzara harimo kuba leta ibuza abantu imikorere maze igaharira bamwe na bamwe amasoko ndetse n'amafaranga y'igihugu agashorwa mu bintu biba bitihutirwa nko kwiyubakira amahoteri, amagorofa n'imihanda kandi hirya no hino mu gihugu abaturage bicwa n'inzara. Aha yatanze urugero rw'inyubako ya Kigali Convention yatwaye akayabo. 

Ku bibazo by'akarengane, Diane Rwigara yavuze ko abanyarwanda bimurwa mu mitungo yabo ku mpamvu zitwa iz'inyungu rusange nyamara bigatera igihombo abaturage kuko bahabwa amafaranga make ugereranyije n'aba yabariwe imitungo yabo, ndetse bamwe na bamwe ntibanayabone.  

Ku kijyanye n'umutekano, avuga ko abantu baburirwa irengero, abandi bakicwa, kandi ko nta n'umwe ufatwa mu babigizemo uruhare ngo ahanwe, umutekano ushimwa n'abanyamahanga ariko abenegihugu utabageraho. 

Rwigara Diane yakomeje agira ati:

leta yibanda mu kwerekana uko igihugu kigaragara ititaye ku buryo abantu babayeho, ubukungu bw'igihugu buri mu maboko y'abantu bacye bari mu ishyaka riri ku butegetsi, ese izo nyungu rusange ziri he mu baturage? nta mazi ! nta mashanyarazi ! ni ukugaragariza abanyamahanga ibyiza kandi abanyarwanda bicwa n'inzaraBirababaje kubona dusurwa n'umwami wa Maroc akakirwa neza ariko umwami wacu yatanga abayobozi bakuru bacu ntibagire icyo babivugaho n'abagize icyo bakoze bakabibazwa". 

Diane avuga ko nubwo hari ibyiza byakozwe, hari n'ibitagenda neza bikwiye kuvugwa bigakosorwa. Abantu bagahabwa urubuga ariko rudahakana cyangwa ngo rupfobye jenoside, hakaba hakenewe ubwisanzure mu kuvuga ibitagenda mu gihugu ntibibe icyaha kuko Abanyarwanda bafite ubwoba kandi mu nzego hafi ya zose bikaba bituma abagakemuye ibibazo birinda kugira icyo babikoraho kubera ubwoba ko bakoze cyangwa bakavuga ibyo reta idashaka byabashyira mu mazi abira. 

Mu magambo make asoza ikiganiro n'abanyamakuru, Diane Rwigara yavuze ko Abitangiye igihugu  bose bitangiye gushaka amahoro n'ubumwe kandi ntibarabigeraho. Bityo nubwo abantu bacecetse si ibicucu, bararakaye kandi barananiwe! 

Diane Shima Rwigara ni umukobwa wa nyakwigendera Rwigara Assinapol.

Taliki 4 Gashyantare 2015 humvikanye inkuru y'incamugongo y'urupfu rwa Assinapol Rwigara rwabereye i Kagugu mu Karere ka Gasabo, ubwo igikamyo cyavaga mu kindi cyerekezo cyagonganaga n'imodoka yari atwaye yo mu bwoko bwa Mercedes Benz agahita yitaba Imana ako kanya.




###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment