Tuesday, 21 February 2017

[haguruka.com] Re: Rwanda: Me Bernard Ntaganda aramagana ishimutwa ry'abayoboke be par Thomas Nahimana

 

Komera Mado!

Kuri njye, integrite iruta byose muri politiki.

Me Bernard Ntaganda ni we wabivuze neza mu itangazo rye aho yagize ati: 

"Ishyaka PS Imberakuri rirasanga kuba bariya barwanashyaka barinjiye muri iriya Guvernoma badafite itiki y'Ishyaka PS Imberakuri binyuranyije n'imigenzo myiza iranga abanyapolitiki".

Bityo rero, nitutamagana uburiganya, ubucakura, icabiranya, ubwibone etc. tugahitamo kwicecekera cg kurenzaho utwatsi ngo hato tutavaho twiteranya na kanaka, simbona neza aho tuzaba tugana.

On Feb 21, 2017, at 11:28 AM, Marie Madeleine BICAMUMPAKA <madochka_2@hotmail.com> wrote:

Yego Bernard Ntaganda avuze ko hari abarwanashyaka be babili basanze Padiri Nahimana, aliko  ntiyamaganye iki gikorwa, aranagishyigikiye. Ni nk'aho yakamubwiye ati: "n'ubwo ubantwaye, nta kibazo byantera igihe aho bagiye bahakomereza kurwanya sekibi".


Ku giti cyanjye nkibibona nabyise agashya. Opposition nyarwanda aho gutera imbere yasubiye inyuma cyane muriyi myaka 6 ishize. Mu rugamba rwa politiki nkuru turimo, iyo inzira zimwe zitabyaye umusaruro, hafatwa izindi ngamba nizindi nzira, nazo zikageragezwa (par ceux qui osent et acceptent le risque).

Iyi ni indi nzira Padiri Thomas asanze ikwiriye kugeragezwa. Ubu ntawamenya, wenda hari icyo yazongera mururwo rugamba, ikaba yakwihutisha intsinzi yatuma abarenganye iwacu bose barenganurwa.

Icyakora ikintu kindi cyantangaje cye, ni détérmination agaragaza ntigeze mbona mu bandi banyamashyaka bubu, cyane aba bavuga ko ari inararibonye ngo kuberako bamaze imyaka myinshi cyane barwanya iriya ngoma, nkaho umubare wimyaka ariwo utuma nécéssairement bumva bakwizerwa kurusha abandi, cyane igihe nta musaruro mwiza wigeze utangwa n'ayo babibye  ! Le constat et là, uwo musaruro ntawo imyaka yararumbye cyane !

N'ubwo uburyo bwa Padiri Nahimana  butunguye benshi, nibamureke na we agerageze tuzarebe...

Madochka - Bica



De : 'Nzi Nink' via CRES <collectifcres@googlegroups.com>
Envoyé : mardi 21 février 2017 15:00
À : Nzinink
Objet : [Collectif CRES], Rwanda: Me Bernard Ntaganda aramagana ishimutwa ry'abayoboke be par Thomas Nahimana
 
Me Bernard Ntaganda aramagana ishimutwa ry'abayoboke be par Thomas Nahimana 


ITANGAZO N°004/PS.IMB/NB/2017:"ISHYIRWAHO RYA GUVERINOMA_IYOBOWE NA PADIRI NAHIMANA Thomas NI IGIKORWA GIFITE ICYO KIVUZE MURI POLITIKI Y'U RWANDA"

Rishingiye ku itangazo ryashyizwe ahagaragara n'Umuvugizi wa Guverinoma yiswe "Guverinoma y'abaturage ikorera mu buhungiro";

Rimaze kubona ku buryo butunguranye ko iyo Guverinoma igaragaramo abarwanashyaka b'Ishyaka PS Imberakuri: Mme Chantal Mukarurema na Mme Immaculee UWIZEYE;

Rigarutse kandi ku migenzo myiza igomba kuranga abanyapolitiki;

Ishyaka PS Imberakuri riramenyesha, abarwanashyaka baryo n'Imprimbanyi za Demokarasi ibikurikira:

Ingingo ya mbere: Ishyaka PS Imberakuri rirasanga ishyirwaho rya  Guverinoma yiswe "Guverinoma y'Abaturage ikorera mu buhungiro ari igikorwa gifite icyo kivuze muri plitiki y'u Rwanda.

Ingingo ya 2: Ishyaka PS Imberakuri
rishyigikiye abanyapolitiki bose bafata iya mbere mu gukemura ibibazo bya politiki byugarije u Rwanda igihe cyose bidahungabanya ubumwe, ubusugire, ubufatanye  nderse n'umutekano by'amashyaka atavugarumwe na Leta ya Kigali.

Ingingo ya 3: Ishyaka PS Imberakuri nk'Ishyaka rikorera mu Rwanda kandi ryemewe n'amategeko y'u Rwanda ritewe impungenge n'ishyirwa ry'abarwanashyaka baryo (Mme Chantal MUKARUREMA na Mme Immaculee UWIZEYE KANSIME) muri iyo Guverinoma  ritagishijwe inama.

Ingingo ya 4: Ishyaka PS Imberakuri rirasanga kuba bariya barwanashyaka barinjiye muri iriya Guvernoma badafite itiki y'Ishyaka PS Imberakuri binyuranyije n'imigenzo myiza iranga abanyapolitiki; keretse niba babibona ukundi.

Twifurije Guverinoma yiswe "Guverinoma y'Abaturage ikorera mu buhungiro" amahirwe masa!!!

Bikorewe i Kigali,kuwa 20 Gashyantare 2017

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri w'Ishyaka PS Imberakuri (Sé)

###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###


###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

--
--
Vous avez reçu ce message, car vous êtes abonné au groupe Groupe "CRES"
géré par monsilau@gmail.com
Pour transmettre des messages à ce groupe, envoyez un e-mail à
l'adresse collectifcres@googlegroups.com
Pour résilier votre abonnement à ce groupe, envoyez un e-mail au gestionnaire précité.

---
Vous recevez ce message, car vous êtes abonné au groupe Google Groupes "CRES".
Pour vous désabonner de ce groupe et ne plus recevoir d'e-mails le concernant, envoyez un e-mail à l'adresse collectifcres+unsubscribe@googlegroups.com.
Pour obtenir davantage d'options, consultez la page https://groups.google.com/d/optout.

__._,_.___

Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment