Monday, 5 February 2018

[haguruka] Dukomeze tuganire, bavandimwe!

 

Aliko se ni kuki abanyarwanda bose, ali abo mu Rukiga ali abo mu Nduga, bacecetse ibi bintu, maze ahubwo bakirwa  bahamiliza muli za animations, bakorana imiganda, n'ibindi? Aho igisubizo nticyaba ali kubura democrasi idafifitse  i Rwanda kuva muli cyami na gikoroni kugeza magingo aya, ukuli kwakogombye gushyirwa ku karubanda kukajyanwa guhishwa kwa Mutware bagusabisha ubuhake, ubutabera bugahindurwa indili icura amatiku?

Natwe twemera iyi myanzuro 2 iva muli aya ma posting yanyu, twongeyeho duke: 
 1. Koko abanyarwanda ni bene-mugabo-umwe, aliwe Semuhanuka-Nyirarunyonga-Kamegeli-Ngunda, ni kuvuga ko bashingira ku kinyoma n'amanyanga, bakagira ubugome n'ubusambo byinshi
 2. Abanyepolitiki, kuva ku ngoma ya cyami kugeza magingo aya, nibyo bashigisha bakoresha ubulyo bwinshi ubutegetsi bubashyira mu ntoki. Agatsiko k'abanyepolotiki kabuze imbaraga n'imbunda zirakalya ntakundi, zitaretse na bamwe mu badakorana politiki nabo aliko bahuje amoko cyangwa se akarere! 

Ibi mwerekanye mu ma-postings, radio ishakwe, bitumye abenshi twunva ibyo twabonaga ntidusobanukirwe mu byakorwaga muli 1991-1994 n'abo muli opposition, abo muli MRNDD n'abo muli RPF, ndetse n'ukuntu bashakisha ibyaha nyuma ya jenosidi bakomatanya (globalisation) cyangwa se batwerera icyaha abahohotewe (blaming victims) n'abere
badashaka. Biduhishuliye igituma RPF yita cyane mu byo gushaka intwaro, ntibe inashobora kwemera opposition, ali mu Rwanda ali no hanze: izi ibyashyikiye Rudahigwa na Ndahindurwa haje za parmehutu, yabonye uko Kayibanda yazimije amashyaka n'ibyamushyikiye abuze imbunda muli 1972-1973, izi ibyagwiliye Habyarimana guhera 1991 abonze akemera
multipartisme.

Hali uwagira ati "Abahirwa mu banyarwanda ni abitaza ibya polotiki, bakaba/bakazaba inzirakarengane z'uturere n'amoko biterwa n'ibivuzwe hejuru aha". Uretse ko byaba ali kwihenda, kuko iyo udakora polotiki, ilitumira ikagusanga iwawe mu buliri ikagutsindamwo. Ni uko uturere n'amoko byagilizwa ubugiranabi bidafitemwo uruhare na ruke, rwose nta n'imbaraga bigira zo kurengera abo polotiki ikumbanyije, igihe abo ifatiye imbehe/ibere bisekera babyina aka-mucerenge. 

Mukomere bavandimwe, icyokora mushyize ahagaragara aba muvuga bakili ubu mu ishyaka lya Habyarimana kimwe n'abagize uruhare muli aliya mabi yo muli 1972-1975 byagilira akamaro abanditsi b'amateka n'abarerera igihugu.

Mukomere.


__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment