Monday, 12 February 2018

[haguruka] TR: (correction enrichie) Ese twavana iki mu mateka radio ishakwe yatangaje, cyakwerekana inzira yo kwubaka Urwanda ruzima (moderne)?

 

Bavandimwe, ni  mufungure izi link eshatu, maze mwunve ukuntu inaralibonye zacu zigaragaza umuco mubi w'abanyarwanda.
 1.https://www.youtube.com/watch?v=5FSFRORsiL0 Barahinyura ati: ''Ese ko tuvuga Rwigema Fred, Mazimhaka Patrick we urwo yapfuye nirwo yali akwiye?" 
 3.https://www.youtube.com/watch?v=3HuoUE4FvlU  "Harya ubutegetsi buvuye mu nkangara nabwo ni democrasi?" Twagiramungu Faustin
Biragaragara ko buli wese abishatse yagira uwo yijundika, amwagiliza amabi. Ese aho ntibyaruta
Rwanda ihisemwo kubakira izi nzigo zose uruhimbi, nyuma igatangira bushya mu bwunvikane bw'abayo bose, yilinda kurema izindi nzigo?
Murebe kandi muli iyi posting yacu ili munsi aha ibyo twakosoye twashyize mu mutuku. 
Turabakunda mwese.
"Nos hommes d'etat, nos politiciens et nos militaires sont bien des hommes hors du commun. Mais les ordinaires rwandais serions plus heureux si "ceux hors du commun" se montraient plus humains a notre egard ". 



De : haguruka@yahoogroups.com <haguruka@yahoogroups.com> de la part de kota venant kotakori@hotmail.com [haguruka] <haguruka@yahoogroups.com>
Envoyé : vendredi 9 février 2018 16:07
À : jngarambe2000@yahoo.fr; radioitahuka@gmail.com; jeanmarie.ndagijimana@gmail.com; Michel Niyibizi; haguruka@yahoogroups.com; Joseph Matata
Objet : [haguruka] Ese twavana iki mu mateka radio ishakwe yatangaje, cyakwerekana inzira yo kwubaka Urwanda ruzima (moderne)?
 
 

Radio itahuka, tubakuliye ingofero kuko za nzovu zera (elephants blancs nka Rwandair, KCC, etc.)  bwana Jozefu Ngarambe yavuze zitangiye gushoka akabehe kacu kalimwo ibitaduhagije http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2018/02/08/u-rwanda-rwahindutse-mafia-state-abafite-ingufu-bakomeje-kunyunyuza-rubanda. 

Dushimiye kandi bwana F. Munyabagisha, nawe wavuze nkuko natwe twabibwiye abo muli Radio itahuka kuli 03/02/2018 muli commentaire twakoze tumaze kunva  http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2018/02/02/igihe-niki-ngo-intwari-zitabare-u-rwanda--iyozabwonko-rya-kagame-ndarirambiwe ). Koko nta Rwanda rwaliho muli 1600, 1700, 1800 bityo rero kugereranya ingoma ya cyami ngo yamaze imyaka 400 igihe iy'abahutu yamaze imyaka 32 gusa ntibibe ikigereranyo gikwiye. Gipfukiranya byinshi. Koko agahugu k'Abanyiginya kabayeho kera, aliko ali gato, gakikijwe n'izindi mhugu. Agahugu k'Abanyiginya kagiye kiyagura, mu ntambara aho kagiraga amahirwe n'amayere yo gutsinda izindi mhugu. Imhugu zatsindwaga, abazitegekaga baralimburwaga (bunyamaswa) hagasigara gusa rubanda giseseka yayobokaga yunva ko ntakundi kongera gutekereza ibyo kuzagira abayobozi bayivukamwo kundiNanone ingoma nyiginya ntiyitesheje n'akavuno ko gukomeza ingoma, ikoloniza esprit mu guhamya ko ugomba gutegeka (kuba umwami) avukana imbuto, ubwo buhangange bukamuha uburenganzira bwose ku kubaho no kwicwa kwa byose na bose. Iyo rero abantu bagizwe gutyo, nta gitangaza ko mbene iyo ngoma iganza igihe kirekire, kuko ushize agatwe ejuru bahita bakamenaAha niho twese abazi Urwanda dushimira abarwanashyaka ba 1955-1961, nubwo ubu bajugunywe mu misarani, aliko bahakoze akazi gakomeye. Tukanagomba gushimira Rudahigwa, wabaye intwali ashaka kudakora atyo, yemera ko aho kwica Gitera bakwica ikibimutera. 

Aliko bulya abanyarwanda barwanira ubutegetsi baba bazi amateka, bayakoresha mu kinyoma, amanyanga, ubugome n'ubusambo (umuco wacu mubi): ni ubwo bulyo bwaranze cyami n'ibisigisigi bindi byakulikiranye za republika (aho za machiavelismes zihanitse ziboneka henshi kandi muli benshi) http://www.blogtalkradio.com/radio-ishakwe/2018/02/08/abanditsi-jk-gasana-na-fx-munyarugerero-na-bo-bavuze-kuri-kudeta-ya-73). 

Ingoma zatsinzwe zose, abaziyoboraga barazimye burundu. Abali bakomeye kwa Rutalindwa ku gihe cya Rucunshu, ntawasigaye Musinga yimye. Bwana Kayibanda, bwana Habyarimana bafashe ubutegetsi nabo bashatse gukuraho elites z'abo batsinze, batwaye ingoma. Abashefu n'ababungilije (elites) baliho muli za 1959 benshi bajyanye na Kigeli Ndahindurwa, iyo mu Nduga yicanwa na Kayibanda (mu gihe cya coup d'etat 1973). N'ubu kandi iyo kwa Habyarimana yajyanye nawe, ingoma iliho ije. Byunvikane kandi ko hatabura nyine n'abadahuye n'izo ngoma babigwamo, nkuko utsinda igiti-nganzamarumbo aba azi ko hali uduto twimerera nganzamarumbo ili buhitane aliko ntatwiteho. Ngiyo Rwanda, ngibyo n'ibyakagombye gukosorwa, niba hali abashaka kuzubaka Urwanda rutali uru tubona, rwagize kugeza ubu ubutegetsi bunwa amaraso kugira ngo bubeho kandi bukomere.

Bavandimwe, niba hali aho twibeshye ngaho nimutumulikire, aliko nyabuna mubworoherane.  


__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment