Friday, 2 February 2018

[haguruka] Mukomera radio ishakwe

 

Radio ishakwe na bwana Ngarambe turabasuhuza. Iyo dushoboye twunva ibiganiro byanyu, mureke rero tubasabe udusabanuro mu ngingo 4.


1 Haliya mugereranya MRND/CDR na FPR/DMI aho ntibyaba byiza muvuze MRND [-MDR]/FAR na FPR [-UNAR]/DMI. Kuko DMI zaba ingabo z'umwami cyangwa zikaba iza FPR. Naho CDR lyali ishyaka: ntidusobanukirwa rero niba alilyo lyali urwego rw'umutekano rwa MRND, keretse niba FAR aliyo yahindutse CDR.


2. Ibi bituzana ku biganiro byanyu bibili

a) http://www.blogtalkradio.com/radio-ishakwe/2018/01/26/edprs-2-kuki-fprdmi-yahuzwe-guhanika-igipimo-cyumuvuduko-wubukungu. Muti ntibageze kucyo biyemeje mu bukungu. Nyamara tunabona n'ibi muli iyi video:   https://www.youtube.com/watch?v=2wHik7fG7P0 . None mubona minista Gatete atabarusha ingingo, igihe uhamya ko yahagalitse jenosidi Urwanda rushobora kumuhemba tuliya dushandiko buli kwezi, rukanamushishira kuliya bivugwa?

b) http://www.blogtalkradio.com/radio-ishakwe/2018/01/17/tugaruke-kuri-muyaga-yo-muri-73-yateguraga-kudeta 
Tuhigira byinshi. Aliko se bigenda bite ngo umuntu icyo yanga alicyo ashyira ku ruhimbi rwe? Nsekalije ntiyali atunze umunyenduga? Lizinde ntiyali mushuti wa Nyirabihogo? Bagosara ntiyali atunze umututsikazi? Bizimungu na Kanyarengwe ntibafatanyije na ba Sendashonga gusanga abatutsi ngo babagarure mu Rwanda, iyo mhilita iza guhitana Habyarimana? None se niba abakora politiki i Rwanda (abacakiye ubutegetsi) batikinira bimwe bya Semuhanuka-Nyirarunyonga-Kamegeli-Ngunda, mubihuza mute n'ibi muvuga cyangwa se tubona? Kuki mubivana ku runturuntu n'amanyanga bya muntu  (inganzo y'abanyepolotiki) ku giti cye/mu gatsiko ke, mukabigereka ku turere no ku moko, nabyo birenganwa (blaming victims)? Buliya se abo kwa A. Rwigara si abacikacumu nyamara ntibayacekwa hamwe na ba Ingabire kuko batunviye baliya babyina guhagalika jenosidi. None se ubu ninde uliho uvugira abo bali mu kaga, ahubwo buli mukaraza wese ntiyisabira? N'akahe karere se, ni ubuhe bwoko se burenganya cyangwa se buvugira abagorwa?

Twabuze democrasi.


3. Mu gihe cya MDR-parmehutu, musobanura ko habaye amakosa ko aliko ibintu byali bisaranganijwe neza. Ko kandi abali bashinzwe umutekano alibo bali bafite ijambo mu gihugu. Ni byiza, aliko ku byumutekano umuntu yakeka ko n'ubu aliko bimeze. Aliko byarusha gusobanuka mwerekanye itandukaniro mw'isaranganwa lyali lyiza muli administration no mu bigo bya leta, mudushyiliraho amalisti y'abali muli iyo myanya naho bavukaga, mu gihe cy'ubutegetsi butikanije no mu gihe cy'ubwikanije. Twemera rwose ko abatutsi bahejwe muli administration: nta prefet nta burgmestri wabo twunvise, aliko se na Nduga niko byayigendekeye? Mukore nko muli Butare, prefecture rebelle (Guichaoua, 2004) bagerageje kwerekana ukuntu Butare yali yaligaruliwe n'abakiga (p.67-70) kandi ko yali ihejwe mu mashuli, uretse ko basa naho batabonye ibimenyetso simusiga. Munavuga n'ikindi cyiza, ko inzego z'umutekano zose alizo zali zifite ijambo muli republika ya Kayibanda. Kuki none muli republika ya kabili, imyunvire ihinduka, ugasanga mwe na ba Guichaoua murashaka kuligasura abatali bahuye n'izo nzego, nyamara mukingira ikibaba bamwe mubali bazikuliye nka ba Giti-mujisho? 


4 Turabashima cyane gutangaza iby'i Burundi kwa Micombero, abafransa, na Habyarimana. Kuki ali ubu mubivuze? Kuki batarega/batareze abafransa ibyo, ahubwo bakaba bashakishiliza aho TPIR yarangije imanza, hasigaye gusa amatiku ya muntu ubu ageze naho leta y'ubufransa ishinjwa gukorera muli mercenaire Bob Denard! 

Ese Rwanda ishobora guca amacenga no guhimana bya kiremwa muntu byuje isi yose, maze ireme ijuru cyangwa ibyiza byaba kworoherana, tugashaka uko twatambuka neza igihe tukili kuli iyi Si tulimwo kigenzi.  

Mutubere imfura mutujijure kandi murakoze.

Ngiyo na link y'Itahuka, ifite nayo ibisobanuro bitali bike:  http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2018/02/02/igihe-niki-ngo-intwari-zitabare-u-rwanda--iyozabwonko-rya-kagame-ndarirambiwe


__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment