Friday, 11 May 2018

[haguruka] Ramba ntore, abo muvunana umugara bakuli inyuma!

 

Banyarwanda, mucyo twishimire ko umunyeshuli wa UNR-Nyakinama (Louise M. ) yerekanye ko yigishijwe bya kweli, yinjira hose: yabanje gukinira ibuzungu, aza gukeza neza  muli  Commonweath none ngo na Francophonie imwe yabanje kwitwa ACCT, iramusaba umusada. Yigishijwe neza aba intyoza nk'imwe yo mu Ndyoheshabirayi (A. Kagame) yali izi kulya amasatura n'amasirabo, itanennye amafumberi: ni un humaniste universel pee. 

Abakiliho mw'igishije UNR Nyakinama nimwicare mwihembe ka bier, mwivuga ko mwali abarezi b'indashyikirwa! Ngiyo fact, imwe inyura mu muliro ntishye. http://www.jeuneafrique.com/558356/politique/francophonie-la-ministre-rwandaise-louise-mushikiwabo-envisage-detre-candidate-a-la-tete-de-loif/

Bashakashatsi bakoze Inyakinama, mwateye mu byakozwe n'abandi bahanga berekanye ukuntu byali ikosa likomeye (colossal mistake) kwica intare zo muli parc Akagera, kutita ku nguge (gorilles) za Ruhengeri, gushaka gusenya Nyungwe na canopy yayo ngo hatuzwe abatashye Irwanda (returnees). Bahanga mutavugwa imyato, mureke turute ababahemukira, maze  turate ukuntu mwunvishije (convinceabanyamahanga baremaga Urwanda rushya, bakabashyigikira, none intare zikaba zaragaruwe, inguge zigahabwa agaciro, Nyungwe igasigasigwa ikaba icyamamare hose (no muli royal tour)!  


Naho iby'abafransa byo ni mubyihorere, ni imikino y'abazungu ntacyo twabikoraho; uzarama azabona icyo bashaka, kandi uwo bazahitana azagende kigabo!

Iby'Abanyafurika byo gukorera hamwe umengo bizaruhanya cyane, urebye uko no mu gihugu kimwe birwa barwana bapfa ngo amoko (ethnie, clan, etc. ) atali amwe! Has it once one wrong + one wrong  did one true, except in the saying I do not do nothing and in the maths  (-)+ (-)= + ?

Ibi bya za Kivu nabyo byatangiye kera (mwibuke ukuntu  IFDC yafatanyije Rwanda na Kivu); kandi iyo jenosidi ibonetse ihabwa n'igihugu: Rwanda yo ni nto, Kongo rero igomba kuzatanga ubutaka nibiba ngombwa! 

http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2018/05/10/mushikiwabo-arakataje-mu-kwiyegereza-ubufaransa-umwuka-mubi-muri-nord-kivu



__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (20)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment