Thursday, 3 May 2018

[haguruka] Twisabire urumuli, niba hali abashaka kuruduha!

 

Bwana Ngarambe tumaze kunva ibi https://www.youtube.com/watch?v=K0DX30loOX4&t=765s mu Ishakwe lyanyu, turabashima. Hali byinshi twasabaho urumuli, aliko reka tube dufashe 2 gusa:


 1. Bwana Ngarambe uti  Urubyiruko rwa opposition 1991-1994, nubwo rwateraga udukofi, aliko ntirwicanaga nk'interahamwe za MRNDD ya Ngirumhatse na Habyarimana. Ni byiza.  Aliko se buliya bamwe babagiye haliya iwanyu Imwulire wa mushederi (CDR) Martini Bucyana, umunyacyangu, nabo bali interahamwe?  Halya koko byali ukuli ko bahoraga F. Gatabazi wali uhitanwe na MRNDD?

 

 2. Murongera muti Rwose intambara yayegayegejwe mu Rwanda ukwakira 1990 yali ikwiye kandi ntawarugamije kwica abahutu, uretse umubi Paul wali ufite agenda cache ba bwana Rudasingwa bakoranaga batamenye

Nuko! 

a) RPF iteye ntiyagannye ibigo bya Gisilikari, ahubwo yapfunukiye mu baturage. Bwana Ngarambe ko naho mu Buraya uba tubona urugo ruvumbuwemwo ISIS (ihanganye n'abanyaburaya) abarutuye baba bagize ibyago, halya RPF yo yunvaga ko izibera mu baturage maze abaFAR bayivumburamwo igaha imidali abo baturage? RPF se yo halya yahaye abanyaRuhengeri na Gisenyi imidali imeze ite ku gihe cy'abacengezi?  Protocol imwe ya recherches kandi ikozwe neza ibyara iteka ibintu bisa, bwana, ni mukore interpretation honnete. 

 b) Rutaremara, Kajeguhakwa, Professor Alan Kuperman, bose bemeje ko RPF yali yalinjije mu Rwanda amacelire secrete yayo (Fith Column). Bwana Ngarambe, wali mu Rwanda 1990-1994 wunvise rero ibisasu byatewe. Hali icyasimbukishije Bus yuzuye abantu icyangugu, Daihatsu yuzuye abantu mu Mayaga, umugore cyaciye ikibuno agiye muli WC Igisenyi, icyatulikiye muli gare routiere Ikigali. Ubona byarategwaga na FAR n'interahamwe? Niba se ali abandi, mwakeka bande: Abashinwa, RPF na fith column yabo,  Abasenegalais, etc.? Abo se babitegaga ni abakunzi b'abahutu n'inzirakarengane z'abatutsi?

c) Bwana Ngarambe, ngo wali inshuti ya Dr F. Nahimana; wigeze kutubwira ukuntu nyuma y'intambara wishimiraga gukina tennis na HE Paul. Mwabanye na ba gal Kayumba na Mj Micombereo muli RNC birenze amezi 6, hamwe nabo muli FDU ya ba Ir Niyibizi umugabo wuliya nyakwigender umumama mwiganye wa Didier. Ni byiza kubana no gusabana. Aliko se bigenda bite kugira ngo nyuma y'agahe gato, ahali urukundo n'ubwunvikana haze umuvumo n'umunuko?  


Bwana Ngarambe, nkuko twabibwiye ejo bwana Lyarahoze, ntabwo turwanya abagerageza kugera ku kuli. Gusa ntakitubuza kwerekana ahali urunturuntu. Tubasabye rero urumuli kuli utu tubazo 2; ni muruduha tuzabagana no ku tundi; nimwanga kandi ntacyo bidutwara, tumenyereye imikino nyarwanda! 


__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment