Tuesday 8 May 2018

[haguruka] Twoye kurenganya abafata ubuzima uko buli!

 

Radio itahuka, hali ibyo muvuga/ibibatangaza muli iyi link ihera, aliko bisanzwe.


 1. Twemeranywa n'uwavuze ku mucuruzi miliardaire MO Ibrahim, ujya kulira imali ye aho abona hamugwaneza, akayihaho nabo ashaka. Nibyo rwose, ntabwo values za Ibrahim ali iyo miyoborere myiza no kubahiliza ikiremwa muntu bibashishikaje, mwe na za HRW, Amenesty International, etc. Umucuruzi iyo agize Immana agahenda/akambura umuntu bigakunda, alishima cyane, bwacya akitakuma ko ali umukire, ko atameze nk'abakene n'abatindi. Ntajya kwa padiri kubyicuza: ababisaba MO baramurenganya! 


 2. Naho HE wacu ni umugabo, azi wa mugani ngo amavuta y'umugabo ni amuraye ku mubili. Halya baliya muvuga ba Kayibanda, Habyarimana, etc.  bizilikaga imikanda bagahembwa buli kwezi inshuro 7-15, ubwo ni umushara w'amezi ya mwalimu D7, bakagendera mu mamodoka atagezweho, bitubuza kubasega no kubavuma ubu? 

None ngo HE ahembwa buli kwezi inshuro 150-300, ubwo ni amezi y'umu D7 wubu, akagira amamodoka meza! Bitwaye iki? Nibura azaba yarakoze alyaho, ku bulyo ibyo abasigire bazamukorera byose ntacyo azicuza. HE azi neza abanyarwanda abo tuli bo, ni amashimwo dutanga! 

Naho baliya banyaMusanze bihera agahimbazamusyi abalimu ni ibisanzwe, abiyo bajya bamenya aho amazi ageze inkono. No kubwa Habyarimana, abanyaruhengeri bali baliyubakiye amashuli yabo yigenga (Apicur, Nkunduburezi, Mataba, Apedi, etc.), kuko babonaga gutera amatako kwa ministre Nsekalije bitababangukiye. 

http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2018/05/07/emmanuel-senga-jmv-celestin-ibyasohotse-mu-binyamakuru-mu-rwanda-no-hanze-1
Ntimutwuke inabi, ni facts!




__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (19)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment