Ibigarashya Irwanda (iminota 1:18-1:43 http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2019/01/15/umurage-wintwali-patric-karegeya ) ntabwo ali iby'ubu gusa, byarahoze. Ikibazo cyaba iki: ese byaba ali umuco mwiza tugomba gusigasira ntuducike, dore ko unaha ibijyana n'ingimbi zimwe bitareba akalyo ko kubikina kumwe kwa wa mukeba wishimira ko mugenzi we akubiswe iz'akabwana!
Dore ingero eshatu z'ibigarasha byamamaye:
1. Ingoma ya Rwabugiri yagize ikigarasha Rwanyonga. Uyu Rwanyonga yabanje gutsindira Rwabugiri amasi n'abanzi. Aliko nyuma baje guhangana, barahiga Rwanyonga amurusha ubutwali, birangira Rwabugiri amwishe.
2. Ingoma ya Habyarimana yagize ibigarasha Bizimungu, Kanyarengwe. Bombi babalirwaga mu byegera bya Habyarimana. Umusilikari yungilije Habyarimana mu ngabo ndetse banakorana bya hafi no muli politiki, byaje kugera aho bahangana umwe ahunga amahoro, aza kugaruka ayoboye inkotanyi gusinya amahoro-nyirarureshwa n'uwo-yahunze-Habyarimana waje guhanurwa mu ndege agapfa.
3. Ingoma ya RPF yagize/ifite ibigarasha Karegeya, Kayumba. Babanje gufatanya na HE kurwana inkundura ya Rwanda (1990-1994). Hashize imyaka mike bayitsinze, barashwana bahungira hanze. None umwe yamaze kwicwa, undi baramurashe aliko baramuhusha, ubu ruracyageretse!
Banyarwanda banyarwandakazi, mukenyere mukomeze induru ni ndende!
.
__._,_.___
Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (8) |
Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.
SPONSORED LINKS
.
__,_._,___
No comments:
Post a Comment