Thursday, 10 January 2019

[haguruka] Ikinyoma cyasunikiwe BBC!

 

Bwana Noble Marara adutangalije igihuha ku mutekano we batwereye BBC (https://www.youtube.com/watch?v=mIUBtjlpWhw  ): abasetsa bakibonye nka Harvard PhD y'intore, bagize bati  Abazakoresha ibinyoma  nk'ibi bizabata ku gasi.
Ibi byo kohereza ibihuha byatangiye guhera za 1990-1994; nyuma havumbuka abiyise abashakashatsi batagira methodologies  (imikorere) zifututse, bakorera mu kavuyo, ibinyoma n'urugambo (hearsay). Nibyo twaronse, tutazi aho bizageza Urwanda n'abanyarwanda, bibasuka mu nzika n'inzigo zisenya. 

Mucyo kandi duhe na felicitation bwana Ntaganzwa: koko ufite inzara n'urwango ntaba umunyepolitiki mwiza, windakemwa. 
Naho iby'uko Rwanda ndetse n'ahandi muli Afrika bizakizwa n'abize benshi, byashoboka aliko ali uko bashyize ku gatima ko "science sans conscience n'est que ruine de l'ame".  Kuko iyo umuntu arebye iby'iwacu kuva 1962 kugeza ubu, ukareba ibya Congo, haboneka imikorere y'abanyamashuli bamwe irangwa n'ibidashimishije, ubuhemu no gutatira ibyo baherewe diplomes. Ese bikomeje, mbene-aba- banyamashuli bagayitse babaye benshi byazakiza societe cyangwa se byazayikurulira amahasa? Ni ikibazo cyavugwaho n'ushaka wese hano ku rubuga, aliko nyabuna tutirengagije ko abanyamashuli bahura n'ingorane n'ababatobera umurengera mu gushyira mu bikorwa ibyo bize, bashoboye!  

.

__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (7)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


SPONSORED LINKS
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment