Wednesday 9 January 2019

[haguruka] Rwanda : « Turawunywa cyangwa dushire twese » Deo Kabano | LECPINFO

 

« Turawunywa cyangwa dushire twese » Deo Kabano | LECPINFO

Umuti ku baharanira impinduka

Birazwi ko abifuza impinduka mu Rwanda bari mu nzego za sosiyeti zitandukanye, harimo amashyaka ya politiki, imiryango yasosiyeti sivili, imiryango irebana  n'iby'ikiremwamuntu, itangazamakuru, imitwe yitwaje intwaro, n'indi myinshi. Umuti rero abo bose bagomba kunywa ni ukubanza guca bugufi , bakemera gukora amahitamo  adashingiye gusa ku nyota y'ubutegetsi, bakava mu dutiku no gushotorana hagati yabo bya hato na hato, bakagura imitima yabo bakayigeza ku kigero cyo kubabarira ababagize abapfakazi, impfubyi, ibimuga, infungwa z'igihe kirekire zirengana. Abakene n'ibindi bibi byinshi bakorewe n'ingoma ya FPR, bakabikora ku neza y'u Rwanda rwejo, ni ibintu bikomeye cyane ukurikije amateka igihugu cyacu cyaciyemo, ariko kandi abari ku butegetsi ubu ku bw'amakosa biyiziho badahawe akaryango basohokeramo twasanga tubahinduyemo ibyihebe byazakoreka u Rwanda.

Nakifuje ko baryozwa ibi byose bakoze, ariko nanjye kuba nandika mba ngira inama yo gusaba imbabazi na byo ubwabyo ni umuti utanyoroheye kumira.  Nkaba nsanga rero rero amadini akwiye kwikosora na yo ku bwo guceceka cyane byatumye inzirakarengane zibura kivugira na kivurira igihe kinini, akwiye rero kudatakaza ayo mahirwe abonye yo gufasha abanyarwanda gukora amahitamo meza kuri bose. Abihay'Imana b'inda na mpemuke ndamuke bagire ubutwari bwo kureka bagenzi babo bafite umutima ushaka gufasha kubikora bisanzuye.

UYU MUTI URASHARIRA ARIKO URAKENEWE.

"Imana Mushobora byose abane natwe twese


###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


SPONSORED LINKS
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment