Monday, 6 June 2016

[haguruka.com] Abanyarwanda tuli akumiro!

 

Ibya Rwanda nta gihe bidasetsa, dore ibyo twunvise ku ngoma ya Habyarimana:

"Abalimu bo muli UNR bajyaga birwa baseka abasilikari ngo ni ibicucu byirwa byikoreye imbunda ku mihanda izuba libimena imitwe, naho amasokoto (soldier uniform) abyotsa hose."

Nyamara abo bitwaga ibicucu batsinzwe, ba balimu bo muli UNR birwaga ahalyoshye bahise babuliramwo, abatarakubiswe imihini bakijijwe n'amaguru bashaka ubuhake hanze no mu nkotanyi, aho batatinye gukora akazi kabi kose ngo baramuke. 

Kuba bali bafite ubwenge buhanitse icyokora byabafashije kwirwanaho no kwiyuhagira amasogororo ababahiga babasukagaho!


None namwe  muli iyi link http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2016/06/03/jngarambe-kuki-u-rwanda-rwashyize-ku-isoko-impapuro-mpeshwamwenda-zindi (urugero : ku  minota: 2.30-3:10) muragaciye. Baliya biga za Harvard, Oxford, McGill, etc. nibaza kuba muli benshi batize cyangwa se bafite amashuli atagize icyo abamaliye (nkamwe 12 ya Rwanda) bagahera mu bukene, nta mahoro bazagira i Rwanda; ubwo wenda baziga amayere yo kwigumira iyo za USA, UK, Canada, n'ahandi mu nshuti.  


Naho uku kubura abakode kw'amagorofa, ahubwo wasanga n'iyi taux d'occupation (hafi ya 36% ) bayikesha cyane cyane ibijyanye n'iliya MONUSCO iganje i Goma muli Congo, ikaba inyuza byose i Kigali? Ifunze, umengo menshi muli aliya mazu yahita ahomba burundu. 


Iby'Ubudehe byo (kuva ku minota 3.25-3.50) ni wa muvumo watwokamye wakomeje: Mwasetse iby'ababiligi (Census ya 1936) na equilibre ya Habyarimana ngo byononeye abanyarwanda, nyamara nta cyahindutse, niho n'ubudehe bujyana. Dore buvuye ku bice 7, bugeze kuli 4. Nibamara gusafisha criteria neza,

buliya hali bake bo gice cya 3 bazasanga icya 4, bose bitwe icyiciro cya 3; 

abandi bo mu cya 3  basange benshi bo mu cya 2, bitwe icyiciro  cya 2; 

noneho bake bavuye mu cya 2 basange icya 1, bitwe icyiciro cya 1. 

Nuko ubudehe busubire kuli bya byiciro bitatu tuzi i Rwanda alibyo ya moko atatu bahisha Twa (icyiciro cya 1), Hutu (icyiciro cya 2),  Tutsi (icyiciro cya 3).  Mwibuke kandi ko kwiHutura, kwiTutsura byahozeho, ali nabyo abo muli RPF-sugi bavuga ko amoko ataliho ahubwo haliho ama-Classes.



Ntiyaba abeshye uwagira ati : Uwaroze abanyarwanda ntiyakarabye!



__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment