Tuesday, 28 June 2016

[haguruka.com] Birabe ibyuya nyabuna!

 

Radio itahuka, mudushimire umudamu waduhaye igiparu cy'iliya ndege ya Kist na George Baneti muli link yanyu 2016/06/24 . Cyadusekeje cyane kerekana ibyo kwa Semuhanuka. 


Ikindi umwalimu  A2 uhembwa ubu 44000FRw ku kwezi (ku minota 2.17 2.19) aranganya na wa muntu wahembwaga 6000Frw ku kwezi muli 1993 (twabibaze mu minsi ishize); mwibuke kandi ko mwalimu D7 yatangizwaga muli za 12000Frw muli za 1993. 


Bavandimwe,  bulya umuprezida aba ali nk'igitwetwe cy'igiti kilya ibyo amashami n'imizi bihashye, niko gatsiko. Iyo ayo mashami n'imizi  byumye, igitwetwe nacyo gihita cyuma, igiti kigapfa. Aliko iyo ali igitwetwe cyonyine cyumye, igiti gishobora gukomeza kubaho, kikanashibuka ikindi gitwetwe. Rero ntimukajye muvuga HE wenyine, kuko niwe n'agatsiko bagomba guhindura imikorere kugira ngo Rwanda ifate inzira (systeme) ikwiye; aha ndetse mwanabaliramo n'abohereza imali Irwanda (transfert) nkuko Byilingiro abivuga, nabo babigiramwo uruhare. 


Naho ibivugwa ku minota 3.05 - 3.27, ngo "abayobozi ba RAB barafunzwe (Umuyobozi wa RAB Dr Butare Louis yatawe muri yombi - Kalisimbi.rw ); abakozi bamwe batinda guhembwa, etc.": ni ibisanzwe, mu Rwanda rwuje amatiku. Mureke aliko tujijurane:

RAB (ex. ISAR) ihabwa imali n'umutekano na leta, abayobozi b'ikigo bakaba bashinzwe gusa kumenyesha Leta ibikenewe, no gukoresha ubushakashatsi mu bworozi n'ubuhinzi. Iyo Leta idashoboye kubaha ibyo bayisabye bikenewe, ntakindi bashobora, byose biradindira cyangwa se bigahagarara, ndetse n'umutekano ukaba wahungabana.  Ba doguta b'ubu rero nibamenye ibyo bashinzwe, bizibukire ababashora mu byo ntazi.

Dusabire n'aba bafunzwe bazafungurwe, boye kuzongera kwishora mu manyanga na munyangire/mumhatirigicumuro, ahubwo bitangire koko ubushakashatsi nyabwo babone ibisimbura za Ankole, chevre locale, Eala 07, Sangema, Rubona 5, Kilyumukwe, Bambu, Rusenya, invoka, etc. zatunze abanyarwanda. Ibi babikore batiralira ngo bazavumbura icyimanyi-ngweba kizakamwa 20L ku munsi kitavuwe ngo kinagabulirwe neza kimwe n'imbuto y'ibigori izera 10 toni z'imheke zumye kuli hegitari itabonye ibyangombwa byose. 


http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2016/06/24/joseph-ngarambe-inguzanyo-yingoboka-fmiimf-yahaye-u-rwanda-ntaho-cyarukoze


__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment