Saturday 14 November 2015

[rwandalibre] Inuma!News Newsletter

 

Inuma!News

The truth about what hapened and is going on in Rwanda

---
---

Nyuma yo guhindura itegekonshinga benshi muri opposition barasanga ahasihaye ari ahi intambara!

Nyuma y’uko inteko nshingamategeko y’u Rwanda yemeje umushinga w’ivugurura ry’itegeko nshinga ikavugurura ingingo zimwe na zimwe abanyarwanda benshi bari bateze amaso hakongerwamo n’izindi.

Ingingo y’101 n’ubwo yavuguruwe ntabwo yigeze ikorwaho ahubwo habaye nko kuyinoza ku buryo benshi mu baharanira demokarasi bishimiye uburyo iyo ngingo itanyeganyejwe ahobwo ikanozwa. Iyo ngingo ikaba ivuga ko nta na rimwe Perezida wa Republika ashobora gutorerwa manda zirenze 2 ndetse manda yari imyaka 7 yagizwe imyaka 5 ariko abadepite bahise bashyiraho indi ngingo ari yo ya 172 imeze nk’igenewe Perezida Kagame, aho imuha uburenganzir bwo gukomeza gutegeka kugeza manda ye irangiye mu 2017, ikamwemerera kwiyamamaza indi manda y’imyaaka 7 ngo y’inzibacyuho ngo no kumushimira, maze noneho ingingo ya 101 ngo ikabona igakurikizwa! Dukurikije uko tuzi amatora yo mu Rwanda ni ukuvuga ko Perezida Kagame niba Imana ikomeje kumutiza ubuzima cyangwa ntihagire ikindi kiba azategeka kugeza mu 2034 afite imyaka 77 nabwo ariko ibintu nibikomeza nk’uko biri ntacyemeza ko azavaho ahubwo abadepite b’icyo gihe nabo bazamudodera irindi tegeko nshinga rizaba rijyanye n’ibyifuzo we n’abamushyigiiye bazaba bafite icyo gihe.

Read More

GUTABARIZA ABAYOBOZI BAKURU B’ISHYAKA PS-IMBERAKURI BASHIMUSWE NA LETA YA KIGALI

Bwana Alexis BAKUNZIBAKE, umuyobozi wa PS-IMBERAKURI washimuswe na DMI
Bwana Alexis BAKUNZIBAKE, umuyobozi wa PS-IMBERAKURI washimuswe na DMI

Nyuma y’igihe kirekire ishyaka rishakisha abayobozi baryo bari baraburiwe irengero kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2015, ishyaka PS-Imberakuri ribabajwe cyane no kumenyesha abanyarwanda bose, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda n’inshuti z’u Rwanda ku isi hose ko abayobozi baryo aribo Bwana Alexis BAKUNZIBAKE, umuyobozi mukuru w’sihyaka na Bwana Kaki Hassan Orange, umunyamabanga w’ishyaka ushinzwe umutungo n’inshuti bari kumwe ko bashimuswe na Leta ya FPR inkotanyi mu gihugu cya Kenya aho bari nka kimwe mu bihugu by’umuryango wa Africa y’iburasirazuba (East African Community).

Read More

Théophile Ntirutwa, umuyobozi wa FDU-INKINGI mu mugi wa Kigali, yatawe muri yombi kuwa mbere, taliki 02/11/15, kubera kudatanga umusanzu wa FPR

Amakuru atugezeho aka kanya ni uko ubu umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi mu mugi wa Kigali Bwana Theophile Ntirutwa yatewe iwe mu rugo n’abantu tutaramenya ariko ngo barimo umwe mu bayobozi b’inzego zibanze. Bamusanze iwe aho atuye ku Gisozi ahakunze kwitwa Beretwari.

Uyu Theophile akaba yaramaranye iminsi ikibazo n’intore zaho atuye aho zari zimaze iminsi zimuhatira gutanga imisanzu itandukanye irimo n’iya FPR inkotanyi, aho yari yarazibwiye ko atatanga imisanzu y’ishyaka atarimo.

Read More

Kiliziya Gatolika mu Rwanda mu mutego w’urubanza rw’amateka.

Nyuma y’impurirane z’amateka, Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda ubu ishishikajwe cyane no kwinjiza mu rwego rw’abahire n’abatagatifu bamwe mu bari abayoboke bayo. Ese iki nicyo cyihutirwa cyane cyangwa ni uburyo bwo kureshya abayoboke no gutangirira bugufi abayoboke bayo batagira ingano bakomeje kwerekeza iy’amadini mashya y’inzaduka ashyigikiwe ahanini n’ubutegetsi bwa FPR yakomeje kuyitunga agatoki? Dusesengure.

 

Usesenguye neza iby’amateka n’umwaduko w’amadini mu Rwanda, usanga idini rya gikristu, by’umwihariko iry’abakristu gatolika ariryo ryageze mu Rwanda mbere y’ayandi. Nk’uko umugani w’ikinyarwanda ugira uti ”ugutanze mu cyibo aguhaza intore” niko bisa nk’aho byanagengekeye andi madini mu kuza kwayo mu Rwanda aho yasanze idini rya Kiliziya gatolika ryararangije kwigarurira inkiko zose z’u Rwanda ribifashijwemo ahanini n’ubutegetsi bw’igikoloni bwariho icyo gihe (cyane cyane ariko ubutegetsi bw’ababiligi). Aha twakwibutsa ko Misiyoni yambere ya Kliziya gatolika yashinzwe i Save i Butare ku ya 8 Gashyatare mumwaka w’1900, n’aho misiyoni ya mbere ya Kiliziya y’abaproso mu 1916 i Kirinda n’abaluteliyani (luthériens allemands de la Société de Bethel) bari babanje gukambika muri uwo mwaka ahitwa i Zinga mu nkengero z’ikiyaga cya Muhazi.

Read More

Le Rwanda accusé de manipuler ses chiffres sur la pauvreté

Selon des informations obtenues par France 24, les autorités rwandaises ont manipulé les dernières statistiques officielles sur la pauvreté. Enquête de notre spécialiste Afrique, Nicolas Germain.

La situation économique du Rwanda est-elle vraiment florissante ? Selon un rapport intitulé "Integrated Household Living Conditions Survey" (EICV4), publié en octobre 2015, la pauvreté est en net recul. Sauf que plusieurs sources, qui préfèrent garder l'anonymat pour des questions de sécurité, affirment auprès de France 24 que ces informations sont faussées.

Read More

FDU-INKINGI IRAMAGANA UBUSHOTOZI BWA FPR YAKA KU NGUFU ABANYARWANDA IMISANZU YO GUTERA “UMURYANGO” INKUNGA.

ITANGAZO

Amakuru akomeza kutugeraho aratumenyesha ko, kuva mu kwezi kwa cumi 2015 FPR yatangiye kwaka abanyarwanda imisanzu ku ngufu yo gutera “UMURYANGO” inkunga. Ndetse biteganijwe ko izajya iyafatira ku mishahara y’abantu (1/10), harimo n’abarwanashyaka ba FDU-Inkingi.

Read More

Au Rwanda, Paul Kagamé pourrait rester au pouvoir jusqu’en 2034

Comme d’autres chefs d’Etat africains, Paul Kagamé travaille à son maintien au pouvoir, contrairement à ce que prévoyait la Constitution de son pays. Mais pour lui, la voie semble d’ores et déjà grande ouverte. Les députés rwandais ont adopté à l’unanimité, jeudi 29 octobre, un projet de réforme de la Constitution lui permettant de briguer un troisième mandat en 2017. Une fois adopté par le Sénat et par voie référendaire, ce texte lui permettrait en théorie de demeurer à la tête de l’Etat jusqu’en 2034.

Read More
--
www.Inumanews.com | contact | Facebook | Twitter
--

__._,_.___

Posted by: Inuma!News <info@inumanews.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (3)

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment