Saturday 14 November 2015

[rwandalibre] Re:(response) Itangazo No 002: AMASHYAKA AHAGARARIYE IMIRONGO INE YA POLITIKI NYARWANDA MUGIHUGU NO HANZE YACYO

Muvandimwe Michel Niyibizi,
Jye na Rutayisire Boniface mu matangazo abiri twatangaje ntabwo ducurangira abahetsi nkuko ubyanditse; turabwira abanyarwnda nkawe natwe n'abandi bose kandi turababwira ibiriho uyu munsi nabo bazi ko biriho hariya iwacu mu Rwanda no mu banyarwanda baba hanze y'u Rwanda.Biriya bika uko ari bine by'imirongo ya politiki yishushanya muri paysage ya politiki nyarwnda ni UKURI kimwe n'uko tubona iriya mirongo ya politiki uko ari ine ihagarariwe mu mashyaka. Abanyarwnda rero ntabwo ari ingumba z'amatwi, bazi ko biriya twanditse ari ukuri kandi barimo barabijyaho impaka kuri facebook nkuko ushobora kubibona muri izi copies de debats kuri facebook nyine:

DEDATS ZO KURI FACEBOOK KU MIRONGO YA POLITIKI NYARWANDA

Anastase Gasana: November 8 at 10:02pm ·

Itangazo No 001: UMURONGO WA POLITIKI W'UBUNYARWANDA BUTAVANGURA MU RUHANDO RW'IMIRONGO INE IGIZE POLITIKI NYARWANDA MURI IKI GIHE

 Turatangariza abanyarwanda n'abatuye isi yose ko kuri ubu politiki nyarwanda mu gihugu no hanze (leta ya FPR na opozisiyo ) uyisanga mu mirongo ine y'ingenzi yubatse mu ishusho ry'ibikuta by'ibitekerezo bya politiki bitandukanye.

 Iyi mibonere ya systèmes enye ku banyarwanda usanga ishingiye ku bitekerezo mbere na mbere aho gushingira ku karere n'ubwoko ku buryo abanyarwanda baramutse bahuriye hamwe nko muri leta y'inzibacyuho yubakiye kuri fondation y'ukuri nyakuri irimo abanyarwannda bose maze bagasangira ubutegetsi banganya amahirwe, ibyo bitekerezo bigaragaramo ibisigisigi by'amoko n'uturere, byazageza aho biyoyoka noneho bose bagasangira igihugu biyumva nk'abanyarwanda, badakeneye gushyira imbere ikindi kintu runaka cy'ubwoko cyangwa akarere n'ibindi abanyarwanda bakunze gushingiraho kugirango bigizeyo abandi banyarwnda.

 Ibi bikuta by'ibitekerezo ubisanga imbere mu gihugu ndetse no hanze muri opozisiyo kubatinyuka kuvugisha ukuri.

 Dore uko iyo mirongo ine ya politiki iteye:

 1. Umurongo wa politiki y'ibitekerezo byubakiye ku mateka ya système ya FPR n'ubutegetsi bwayo.

 Hari abantu ku giti cyabo n'amashyaka n'amashyirahamwe bumvako système ya FPR (kubayihozemo no kubayikirimo ndetse n'abatarigeze bayikorera) bafite imibonere yo kumvako système ya FPR atari mbi ko umubi ari Kagame ko ahubwo hakosorwa ibibi bagaya muri iriya systeme cyangwa bigawa n'abandi.

 Muri icyo gikuta cy'ibitekerezo byubakiye ku mateka ya FPR usanga harimo ibyerekezo bibiri, kimwe cyubakiye kumateka y'Abega n'ikindi cyubakiye kumateka y'Abanyiginya.

 Abenshi mu bari muri uyu murongo bumva ko n'ingoma ya Cyami itari mbi, ko yari ifite umwimerere wayo mwiza.

 Nyuma ya 1994, ingoma ya Cyami ni yo iba yarashubijwe ku ntebe mu Rwanrda Repubulika ikavaho, biza kubuzwa n'amakimbirane hagati y'abega n'abanyiginya. Abega kubera ko ari bo bafite ijambo kurusha abanyiginya bitewe n'uko Kagame ari umwega, nibo banze ko ubwami busubiraho atari ukubera ko batabushakaga ahubwo ari ukubera ko batashakaga ko umunyiginya yongera kubasumba ngo abe umwami w'u Rwanda rwa FPR Inkotanyi.

 2. Umurungo wa politiki y'ibitekerezo byubahikiye ku mateka y'igikuta cy'ibitekerezo bya systeme y'ingoma ya MRND. Hari abantu ku giti cyabo n'amashyaka n'amashyirahamwe bumva ko ubutegetsi bwa MRND butari bubi ndetse bakumva ko iyo systeme y'ubutegetsi iramutse isubiranye ubutegetsi ntacyo byaba bitwaye. Abo bantu bavuga ko iyo modele y'ubutegetsi iramutse isubiyeho bo bakosora ibibi n'amakosa yakozwe mbere.Abenshi muri bo ndetse bumva ko ubutegetsi mu 1994 ari bo babwambuwe , ko ari bo bagomba kubusubirana.

 3. Umurongo wa politiki w'igikuta cy'abafite ibitekerezo bya politiki bishingiye ku mateka ya MDR. Iki gikuta cy'ibitekerezo cyafashe imbaraga nyinshi aho imiryango y'abanyapolitiki bo muri Repubulika ya mbere baherutse kwibukira iyicwa ry'ababo mu Bubiligi.

 4. Umurongo wa politiki w'ubunyarwanda bw'ukuri butavangura. Mu mateka yawo ku mugaragaro, uyu murongo umaze imyaka icyenda. Watangiwe n'Ishyaka Banyarwanda n'amateka yaryo. Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose PRM/MRP-ABASANGIZI mu ivuka ryaryo naryo ryaje rigendera kuri uyu murongo ndetse ryiyemeza no kuwuteza imbere mu bikorwa no mu mahame-remezo yaryo.

 Hari andi mashyaka n'amashyirahamwe ndetse n'abantu ku giti cyabo bateganya kugendera kuri uyu murongo wa politiki ariko batarafata icyemezo cyo kubitangaza.

 Mu miterere yawo, umurongo w'ubunyarwanda bw'ukuri butavangura wubakiye kuguharanira gushyiraho système y'ubutegetsi bw'u Rwanda rushyashya rutagize aho ruhuriye n'urukuta rw'ibitekerezo byubakiye ku mateka n'umurage bya FPR cyangwa urukuta rw'ibitekerezo byubakiye ku mateka n'umurage bya MRND, cyangwa urukuta rw'ibitekerezo byubakiye ku mateka n'umurage bya MDR.

 Umurongo w'ubunyarwanda bw'ukuri butavangura ni système nshyashya yubakiye kuri ba victimes b'amoko yose n'uturere twose. Ni ukuvuga aba victimes ba système ya FPR n'aba système ya MRND n'aba systeme ya MDR. Kuri abo hiyongeraho abandi bantu (baba bato cyangwa basheshe akanguhe) batabaye victimes ariko badashaka kugarura ubutegetsi bw'izo systèmes z'ingoma za MRND, FPR na MDR.

 Abagize umurongo w'ubunyarwanda bw'ukuri butavangura harimo abantu kugiti cyabo n'amashyaka n'amashyirahamwe kandi bose bahuriye kugushaka gushyiraho systeme nshyashya y'ubutegetsi yayobora u Rwanda itagize aho ihuriye n'iya FPR cyangwa iya MRND cyangwa iya MDR.

 Muri bariya batabaye victims, hanabonekamo abantu usanga batarigeze bakorera leta y'u Rwanda igihe yagengwaga na ziriya systèmes z'ubutegetsi, n'abandi bigeze gukorera leta y'u Rwanda igihe yayoborwaga na ziriya systemes z'ubutegetsi ariko bafite ibyo bazinenga bigatuma bahitamo kuzitarura.

 Kuba umwe mubagize uyu murongo wa politiki ni uburenganzira bwa buri munyarwanda. Icyangombwa ni ukwemera amatwara yawo no kubahiriza ibiwuranga byose.

 Bikorewe i Bruxelles mu Bubiligi n'i Savannah muri Amerika tariki ya 07 /11/2015

 Responsable uhagarariye umurongo w'ubunyarwanda butavangura

 Rutayisire Boniface Perezida w'Ishyaka Banyarwanda;

 Responsable wungirije Dr. Gasana Anastase, Perezida w'Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose PRM/ MRP- Abasangizi.

 Itangazo No 002: UKO IMIRONGO YA POLITIKI INE YA OPOZISIYO NYARWNDA UMUNTU ABONA IHAGARARIWE N'AMASHYAKA

 Nk'uko twabatangarije uko imirongo ya politiki nyarwanda iteye uko ari ine, dore amashyaka ahagarariye iyo mirongo:

 1. Ishyaka umuntu abona rihagarariye umurongo wa politiki wegamiye ku mateka ya FPR icyerekezo cy'amateka y'Abanyiginya ni RNC. Naho icyerekezo cy'ibitekerezo byubakiye kumateka y'Abega kugeza ubu, gihagarariwe na FPR kuko kitaragira ishyaka rigihagarariye muri opozisiyo nyarwanda.

 2. Ishyaka umuntu abona rihagarariye umurongo w'ibitekerezo byegamiye ku mateka n'umurage bya MRND ni ishyaka FDU Inkingi.

 3. Ishyaka umuntu abona rihagarariye umurongo w''ibitekerezo byegamiye ku mateka n'umurage bya MDR ni ishyaka MCR-Abasangirangendo.

 4. Amashyaka ahagarariye umurongo w'ubunyarwanda bw'ukuri butavangura ni Ishyaka Banyarwanda (Responsable) n'Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose PRM/MRP- Abasangizi (Responsable wungirije).

 Muri ibi bihe, turabizi ko hari n'andi mashyaka avuga iby'ubunyarwanda, urugero nka FPR na "ndumunyarwanda" yayo ariko inyuma y'iyo mvugo hihishe ikinyoma, uburyarya bwinshi, imbereka n'ubuhendanyi. Niyo mpamvu twe tuvuga "umurongo wa politiki w'ubunyarwanda bw'UKURI budaheza kandi butavangura" kuko inyuma yabwo nta buryarya, nta mbereka, nta buhendanyi buhihishe.

 Amashyaka yandi ataragaragaza umurongo wa politiki aherereyemo akwiriye kubikora ku buryo bwihuse kugirango abanyarwnda bose n'amahanga babashe gusobanukirwa neza n'aho buri shyaka rya politiki rihagaze mu by'ukuri kugirango abanyarwnda twese tubone uko twubaka uburyo bwiza bunoze bw'isangira ry'igihugu n'ubutegetsi bwacyo hagati y'abanyarwanda b'ingeri zose nta n'umwe ukumiriwe.

 Turimo turaharanira demokarasi isesuye mu gihugu cyacu, kandi imwe mu mahame ya demokarasi ni ukutagira uwo iheza. Kuba mu murongo wa politiki uwo ari wo wose rero muri iriya mirongo uko ari ine twavuze, nta kibi kirimo, ntabwo ari ikosa cyangwa ikinegu kuko kuba mu murongo wa politiki runaka ari uburenganzira bwa buri muntu mu kwishyira ukizana kwe. Kandi nta murongo wa politiki uruta uwundi cyangwa uruta iyindi. Ikigamijwe ni uko iyo mirongo ya politiki iba iri mu mitwe no mu mitekerereze y'abantu banyuranye yemera ko ibaho kuko ukuri ari uko iriho, ikava mu bwihisho no mu kwiyoberanya, igahura ikaganira mu bwubahane, ikiga n'uburyo bukwiye, bunoze, bwo gusangira igihugu n'ubutegetsi bwacyo nta munyarwanda n'umwe uhejejwe inyuma y'urugi, ntawe ugaragiye undi, ntawe uherekeje undi, ntawe uragiye undi nk'uragiye inka, ihene cyangwa intama, ntawaje kuvumba iwabo; bose bafite uburenganzira bungana.

 Bitangarijwe i Bruxelles mu Bubiligi n'i Savannah muri Amerika, tariki ya 07/11/2015;

 Responsable uhagarariye umurongo w'ubunyarwanda bw'ukuri butavangura, Rutayisire Boniface, Perezida w'Ishyaka Banyarwanda;

 Responsable wungirije, Dr. Gasana Anastase, Perezida w'Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose PRM/ MRP- Abasangizi.

Like   Comment   Share

Pascal Kiberinka, Indatsimburwa Mozambique, Nzirabatinyi Omega and 2 others like this.

19 comments  2 shares

Comments

Modeste Ngezenubwo: Mubyo muvuga niba mutari guhisha abo muribo ngo mukore ikibarimo, mufite ibitekerezo byiza. Imana ibahe kudatanduukiira.

Like · Reply · November 8 at 10:38pm

Twahirwa Valence: Ninyota yokugera kutegetsi nzinezako ukomubyandika iyo mugezeho muteshuka kunshingano zanyu

Like · Reply · November 8 at 11:03pm

Anicet Niyonzima: Banyuze hé amagambo ntiyubaka hubaka ibikorwa

Like · Reply · November 9 at 12:06am

Jean Pierre Nsabimana;  C'est TRES BIEN nimukomeze urego kdi ntimudohoke kuko benshi dushyigikiye igikuta cya4 kuko kugarura amashyaka yahoze kubutegetsi kwaba aruguha urwaho ubugome nakamere yabamwe muli make tuzakora ibishyashya kuko iyo inzu yahilimwe ntibayisana ahubwo barayisenya bakubaka indi

Like · Reply · November 9 at 1:31am

Anastase Gasana #Modeste Ngezenubwo na Twahirwa Valence:Murakoze gukora commentaires kuri ya matangazo yacu uko ari abiri.Twe ntabwo twishushanya dukorera ku mazina yacu bwite, dutangaza amafoto yacu y'ukuri, kandi twamagana imikorere yose irimo ikinyoma, uburyarya , imbereka, n'ubuhendanyi nkuko mwabibonye mu nyadiko yacu hano haruguru. Mutwizere rro nkuko mugenzi wacu Jean Pierre Nsabimana atwizeye kandi turabimushimiye.

Like · Reply · November 9 at 10:14am

Anastase Gasana:  #Twahirwa Valence: Twe ntabwo tuzateshuka ku nshingano zacu nk'abatubanjirije uvuga kuko twe politiki yacu ari ugufata IKIBI cyose cyabaye mu Rwanda n'IKIBI gihari ubu tukagisimbuza ICYIZA ari nabyo twita politique du changement des paradigmes. Ikinyoma cya NRND N'IKINYOMA, UBURYARYR N'UBHEDANYI BYA fpr BYATUBEREYE ISOMO RIKOMEYE TWESE ABANYARWNDA. NTIBIZONGERA.

Like · Reply · November 9 at 10:31am

Iyizire Shenge Maria Kagire inkuru none rero ni wowe mucunguzi twarindiriye hahahahaha nawe si wowe ni abakoshya kuri uru rubuga

Like · Reply · November 9 at 11:26am

Jean Pierre Nsabimana Ugize ngo iki mukobwa? none wowe waza ukamurusha .FPR nukuyatangiye HABYARIMANA nabambali be bakabwira aturage ngo ninyenzi nkizomurutoke none ubona itaganje mu RNDA?ntawe ukina akora petit -a -petit inyoni yujuje icyari

Like · Reply · November 9 at 11:40am

Fox Rutinwa:  Ibi byose wandika ni ibitakaragasi gusa! kuko ntushobora gusobanura politiki ibera iyo bigwa,aho utari,aho udafite uruhare mu bihakorerwa, Ibi kandi ubyandika ngo ujijishe urubyiruko rutakuzi,rutazi amateka yawe n'uruhare wagize mu gusenya igihugu cyacu.

Fox Rutinwa's photo.

Like · Reply · November 9 at 11:48am

Africano John Peter:  wowe gasana jyurekakubeshya.

ibyuzi nukowa panze abajyarusha.

wowugakwepa ugasigarayo bagaruka bakabarasa .sobanuribyo

nibindi tuzakumva .nazashingano

nakubajije ishyakar yanyu mwihaye mumyakitatu wanzekubisubiza cg byarakunaniye .nonuzany'ibindi byokuducangacanga.umuntu yamenya agukurikira mukuhekuri?

Like · Reply · November 9 at 4:42pm

Anastase Gasana: @Africano John Peter:(1)ibi uvuga nta cyo byunguye abasomyi kuko natho bihuriye na cuonten/substance y'amatangazo yacu uko ari abiri u buryo barimo baguseka ukuntu utandukiira uzana ibidafite aho bihuriye na topic irimo iganirwaho;(2) iyba Arusha uzanye nabyo ntuzi ibyo uba uvuga ibyo ari byo kuko inama yabereye Tanzaniaari inama y'abakuru b'ibihugu byo mu karere k'ibiyaga bigari bya Afurika yabereye I Dar=es-Salaam taliki ya 06/04/1994; ntabwo ari Arusha rero. Ikindi jye nka Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga nagiyeyo mbere gutegura inama ngenda le 4/4/1994 ndi kumwe na Minisitiri Munyazesa Faustin wari Ministre de l'Interieur tugiye mu ndege ya Air Rwanda ari nayo twagomabaga kugarukamo taliki ya 7//1994. Perezida wa Repubulka n'anbo bari kumwe bo baje le 5/4/1994 bari buhite basubirayo le 6/4/1994 inama y'abakuru b'ibihugu irangiye kuko indege yabo yihutaga nk'umwambi(avion jet a reacteur). Urabona ko vuga ngo 'WOWE UGAKWEPA UGASIGARAYO" uba utazi ibyo uvuga usebanya gusa kuko na Minisitiri Munyaseza Faustion wa MRND twasigaranye yo kuko twari twajyanye;(3) ibyo umbaza by'ishyaka nyobora ryihaye gukora mu myaka itanu nta obligation mfite zo kubikubwira kuko izo ari strategies internes z'ishyaka tunatangariza buri wese. Niba ushaka kumenya byinshi kw'ishyaka Nyarwnda r

DEDATS ZO KURI FACEBOOK KU MIRONGO YA POLITIKI NYARWANDA

Anastase Gasana: November 8 at 10:02pm ·

Itangazo No 001: UMURONGO WA POLITIKI W'UBUNYARWANDA BUTAVANGURA MU RUHANDO RW'IMIRONGO INE IGIZE POLITIKI NYARWANDA MURI IKI GIHE

 Turatangariza abanyarwanda n'abatuye isi yose ko kuri ubu politiki nyarwanda mu gihugu no hanze (leta ya FPR na opozisiyo ) uyisanga mu mirongo ine y'ingenzi yubatse mu ishusho ry'ibikuta by'ibitekerezo bya politiki bitandukanye.

 Iyi mibonere ya systèmes enye ku banyarwanda usanga ishingiye ku bitekerezo mbere na mbere aho gushingira ku karere n'ubwoko ku buryo abanyarwanda baramutse bahuriye hamwe nko muri leta y'inzibacyuho yubakiye kuri fondation y'ukuri nyakuri irimo abanyarwannda bose maze bagasangira ubutegetsi banganya amahirwe, ibyo bitekerezo bigaragaramo ibisigisigi by'amoko n'uturere, byazageza aho biyoyoka noneho bose bagasangira igihugu biyumva nk'abanyarwanda, badakeneye gushyira imbere ikindi kintu runaka cy'ubwoko cyangwa akarere n'ibindi abanyarwanda bakunze gushingiraho kugirango bigizeyo abandi banyarwnda.

 Ibi bikuta by'ibitekerezo ubisanga imbere mu gihugu ndetse no hanze muri opozisiyo kubatinyuka kuvugisha ukuri.

 Dore uko iyo mirongo ine ya politiki iteye:

 1. Umurongo wa politiki y'ibitekerezo byubakiye ku mateka ya système ya FPR n'ubutegetsi bwayo.

 Hari abantu ku giti cyabo n'amashyaka n'amashyirahamwe bumvako système ya FPR (kubayihozemo no kubayikirimo ndetse n'abatarigeze bayikorera) bafite imibonere yo kumvako système ya FPR atari mbi ko umubi ari Kagame ko ahubwo hakosorwa ibibi bagaya muri iriya systeme cyangwa bigawa n'abandi.

 Muri icyo gikuta cy'ibitekerezo byubakiye ku mateka ya FPR usanga harimo ibyerekezo bibiri, kimwe cyubakiye kumateka y'Abega n'ikindi cyubakiye kumateka y'Abanyiginya.

 Abenshi mu bari muri uyu murongo bumva ko n'ingoma ya Cyami itari mbi, ko yari ifite umwimerere wayo mwiza.

 Nyuma ya 1994, ingoma ya Cyami ni yo iba yarashubijwe ku ntebe mu Rwanrda Repubulika ikavaho, biza kubuzwa n'amakimbirane hagati y'abega n'abanyiginya. Abega kubera ko ari bo bafite ijambo kurusha abanyiginya bitewe n'uko Kagame ari umwega, nibo banze ko ubwami busubiraho atari ukubera ko batabushakaga ahubwo ari ukubera ko batashakaga ko umunyiginya yongera kubasumba ngo abe umwami w'u Rwanda rwa FPR Inkotanyi.

 2. Umurungo wa politiki y'ibitekerezo byubahikiye ku mateka y'igikuta cy'ibitekerezo bya systeme y'ingoma ya MRND. Hari abantu ku giti cyabo n'amashyaka n'amashyirahamwe bumva ko ubutegetsi bwa MRND butari bubi ndetse bakumva ko iyo systeme y'ubutegetsi iramutse isubiranye ubutegetsi ntacyo byaba bitwaye. Abo bantu bavuga ko iyo modele y'ubutegetsi iramutse isubiyeho bo bakosora ibibi n'amakosa yakozwe mbere.Abenshi muri bo ndetse bumva ko ubutegetsi mu 1994 ari bo babwambuwe , ko ari bo bagomba kubusubirana.

 3. Umurongo wa politiki w'igikuta cy'abafite ibitekerezo bya politiki bishingiye ku mateka ya MDR. Iki gikuta cy'ibitekerezo cyafashe imbaraga nyinshi aho imiryango y'abanyapolitiki bo muri Repubulika ya mbere baherutse kwibukira iyicwa ry'ababo mu Bubiligi.

 4. Umurongo wa politiki w'ubunyarwanda bw'ukuri butavangura. Mu mateka yawo ku mugaragaro, uyu murongo umaze imyaka icyenda. Watangiwe n'Ishyaka Banyarwanda n'amateka yaryo. Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose PRM/MRP-ABASANGIZI mu ivuka ryaryo naryo ryaje rigendera kuri uyu murongo ndetse ryiyemeza no kuwuteza imbere mu bikorwa no mu mahame-remezo yaryo.

 Hari andi mashyaka n'amashyirahamwe ndetse n'abantu ku giti cyabo bateganya kugendera kuri uyu murongo wa politiki ariko batarafata icyemezo cyo kubitangaza.

 Mu miterere yawo, umurongo w'ubunyarwanda bw'ukuri butavangura wubakiye kuguharanira gushyiraho système y'ubutegetsi bw'u Rwanda rushyashya rutagize aho ruhuriye n'urukuta rw'ibitekerezo byubakiye ku mateka n'umurage bya FPR cyangwa urukuta rw'ibitekerezo byubakiye ku mateka n'umurage bya MRND, cyangwa urukuta rw'ibitekerezo byubakiye ku mateka n'umurage bya MDR.

 Umurongo w'ubunyarwanda bw'ukuri butavangura ni système nshyashya yubakiye kuri ba victimes b'amoko yose n'uturere twose. Ni ukuvuga aba victimes ba système ya FPR n'aba système ya MRND n'aba systeme ya MDR. Kuri abo hiyongeraho abandi bantu (baba bato cyangwa basheshe akanguhe) batabaye victimes ariko badashaka kugarura ubutegetsi bw'izo systèmes z'ingoma za MRND, FPR na MDR.

 Abagize umurongo w'ubunyarwanda bw'ukuri butavangura harimo abantu kugiti cyabo n'amashyaka n'amashyirahamwe kandi bose bahuriye kugushaka gushyiraho systeme nshyashya y'ubutegetsi yayobora u Rwanda itagize aho ihuriye n'iya FPR cyangwa iya MRND cyangwa iya MDR.

 Muri bariya batabaye victims, hanabonekamo abantu usanga batarigeze bakorera leta y'u Rwanda igihe yagengwaga na ziriya systèmes z'ubutegetsi, n'abandi bigeze gukorera leta y'u Rwanda igihe yayoborwaga na ziriya systemes z'ubutegetsi ariko bafite ibyo bazinenga bigatuma bahitamo kuzitarura.

 Kuba umwe mubagize uyu murongo wa politiki ni uburenganzira bwa buri munyarwanda. Icyangombwa ni ukwemera amatwara yawo no kubahiriza ibiwuranga byose.

 Bikorewe i Bruxelles mu Bubiligi n'i Savannah muri Amerika tariki ya 07 /11/2015

 Responsable uhagarariye umurongo w'ubunyarwanda butavangura

 Rutayisire Boniface Perezida w'Ishyaka Banyarwanda;

 Responsable wungirije Dr. Gasana Anastase, Perezida w'Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose PRM/ MRP- Abasangizi.

 Itangazo No 002: UKO IMIRONGO YA POLITIKI INE YA OPOZISIYO NYARWNDA UMUNTU ABONA IHAGARARIWE N'AMASHYAKA

 Nk'uko twabatangarije uko imirongo ya politiki nyarwanda iteye uko ari ine, dore amashyaka ahagarariye iyo mirongo:

 1. Ishyaka umuntu abona rihagarariye umurongo wa politiki wegamiye ku mateka ya FPR icyerekezo cy'amateka y'Abanyiginya ni RNC. Naho icyerekezo cy'ibitekerezo byubakiye kumateka y'Abega kugeza ubu, gihagarariwe na FPR kuko kitaragira ishyaka rigihagarariye muri opozisiyo nyarwanda.

 2. Ishyaka umuntu abona rihagarariye umurongo w'ibitekerezo byegamiye ku mateka n'umurage bya MRND ni ishyaka FDU Inkingi.

 3. Ishyaka umuntu abona rihagarariye umurongo w''ibitekerezo byegamiye ku mateka n'umurage bya MDR ni ishyaka MCR-Abasangirangendo.

 4. Amashyaka ahagarariye umurongo w'ubunyarwanda bw'ukuri butavangura ni Ishyaka Banyarwanda (Responsable) n'Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose PRM/MRP- Abasangizi (Responsable wungirije).

 Muri ibi bihe, turabizi ko hari n'andi mashyaka avuga iby'ubunyarwanda, urugero nka FPR na "ndumunyarwanda" yayo ariko inyuma y'iyo mvugo hihishe ikinyoma, uburyarya bwinshi, imbereka n'ubuhendanyi. Niyo mpamvu twe tuvuga "umurongo wa politiki w'ubunyarwanda bw'UKURI budaheza kandi butavangura" kuko inyuma yabwo nta buryarya, nta mbereka, nta buhendanyi buhihishe.

 Amashyaka yandi ataragaragaza umurongo wa politiki aherereyemo akwiriye kubikora ku buryo bwihuse kugirango abanyarwnda bose n'amahanga babashe gusobanukirwa neza n'aho buri shyaka rya politiki rihagaze mu by'ukuri kugirango abanyarwnda twese tubone uko twubaka uburyo bwiza bunoze bw'isangira ry'igihugu n'ubutegetsi bwacyo hagati y'abanyarwanda b'ingeri zose nta n'umwe ukumiriwe.

 Turimo turaharanira demokarasi isesuye mu gihugu cyacu, kandi imwe mu mahame ya demokarasi ni ukutagira uwo iheza. Kuba mu murongo wa politiki uwo ari wo wose rero muri iriya mirongo uko ari ine twavuze, nta kibi kirimo, ntabwo ari ikosa cyangwa ikinegu kuko kuba mu murongo wa politiki runaka ari uburenganzira bwa buri muntu mu kwishyira ukizana kwe. Kandi nta murongo wa politiki uruta uwundi cyangwa uruta iyindi. Ikigamijwe ni uko iyo mirongo ya politiki iba iri mu mitwe no mu mitekerereze y'abantu banyuranye yemera ko ibaho kuko ukuri ari uko iriho, ikava mu bwihisho no mu kwiyoberanya, igahura ikaganira mu bwubahane, ikiga n'uburyo bukwiye, bunoze, bwo gusangira igihugu n'ubutegetsi bwacyo nta munyarwanda n'umwe uhejejwe inyuma y'urugi, ntawe ugaragiye undi, ntawe uherekeje undi, ntawe uragiye undi nk'uragiye inka, ihene cyangwa intama, ntawaje kuvumba iwabo; bose bafite uburenganzira bungana.

 Bitangarijwe i Bruxelles mu Bubiligi n'i Savannah muri Amerika, tariki ya 07/11/2015;

 Responsable uhagarariye umurongo w'ubunyarwanda bw'ukuri butavangura, Rutayisire Boniface, Perezida w'Ishyaka Banyarwanda;

 Responsable wungirije, Dr. Gasana Anastase, Perezida w'Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose PRM/ MRP- Abasangizi.

Like   Comment   Share

Pascal Kiberinka, Indatsimburwa Mozambique, Nzirabatinyi Omega and 2 others like this.

19 comments  2 shares

Comments

Modeste Ngezenubwo: Mubyo muvuga niba mutari guhisha abo muribo ngo mukore ikibarimo, mufite ibitekerezo byiza. Imana ibahe kudatanduukiira.

Like · Reply · November 8 at 10:38pm

Twahirwa Valence: Ninyota yokugera kutegetsi nzinezako ukomubyandika iyo mugezeho muteshuka kunshingano zanyu

Like · Reply · November 8 at 11:03pm

Anicet Niyonzima: Banyuze hé amagambo ntiyubaka hubaka ibikorwa

Like · Reply · November 9 at 12:06am

Jean Pierre Nsabimana;  C'est TRES BIEN nimukomeze urego kdi ntimudohoke kuko benshi dushyigikiye igikuta cya4 kuko kugarura amashyaka yahoze kubutegetsi kwaba aruguha urwaho ubugome nakamere yabamwe muli make tuzakora ibishyashya kuko iyo inzu yahilimwe ntibayisana ahubwo barayisenya bakubaka indi

Like · Reply · November 9 at 1:31am

Anastase Gasana #Modeste Ngezenubwo na Twahirwa Valence:Murakoze gukora commentaires kuri ya matangazo yacu uko ari abiri.Twe ntabwo twishushanya dukorera ku mazina yacu bwite, dutangaza amafoto yacu y'ukuri, kandi twamagana imikorere yose irimo ikinyoma, uburyarya , imbereka, n'ubuhendanyi nkuko mwabibonye mu nyadiko yacu hano haruguru. Mutwizere rro nkuko mugenzi wacu Jean Pierre Nsabimana atwizeye kandi turabimushimiye.

Like · Reply · November 9 at 10:14am

Anastase Gasana:  #Twahirwa Valence: Twe ntabwo tuzateshuka ku nshingano zacu nk'abatubanjirije uvuga kuko twe politiki yacu ari ugufata IKIBI cyose cyabaye mu Rwanda n'IKIBI gihari ubu tukagisimbuza ICYIZA ari nabyo twita politique du changement des paradigmes. Ikinyoma cya NRND N'IKINYOMA, UBURYARYR N'UBHEDANYI BYA fpr BYATUBEREYE ISOMO RIKOMEYE TWESE ABANYARWNDA. NTIBIZONGERA.

Like · Reply · November 9 at 10:31am

Iyizire Shenge Maria Kagire inkuru none rero ni wowe mucunguzi twarindiriye hahahahaha nawe si wowe ni abakoshya kuri uru rubuga

Like · Reply · November 9 at 11:26am

Jean Pierre Nsabimana Ugize ngo iki mukobwa? none wowe waza ukamurusha .FPR nukuyatangiye HABYARIMANA nabambali be bakabwira aturage ngo ninyenzi nkizomurutoke none ubona itaganje mu RNDA?ntawe ukina akora petit -a -petit inyoni yujuje icyari

Like · Reply · November 9 at 11:40am

Fox Rutinwa:  Ibi byose wandika ni ibitakaragasi gusa! kuko ntushobora gusobanura politiki ibera iyo bigwa,aho utari,aho udafite uruhare mu bihakorerwa, Ibi kandi ubyandika ngo ujijishe urubyiruko rutakuzi,rutazi amateka yawe n'uruhare wagize mu gusenya igihugu cyacu.

Fox Rutinwa's photo.

Like · Reply · November 9 at 11:48am

Africano John Peter:  wowe gasana jyurekakubeshya.

ibyuzi nukowa panze abajyarusha.

wowugakwepa ugasigarayo bagaruka bakabarasa .sobanuribyo

nibindi tuzakumva .nazashingano

nakubajije ishyakar yanyu mwihaye mumyakitatu wanzekubisubiza cg byarakunaniye .nonuzany'ibindi byokuducangacanga.umuntu yamenya agukurikira mukuhekuri?

Like · Reply · November 9 at 4:42pm

Anastase Gasana: @Africano John Peter:(1)ibi uvuga nta cyo byunguye abasomyi kuko natho bihuriye na cuonten/substance y'amatangazo yacu uko ari abiri u buryo barimo baguseka ukuntu utandukiira uzana ibidafite aho bihuriye na topic irimo iganirwaho;(2) iyba Arusha uzanye nabyo ntuzi ibyo uba uvuga ibyo ari byo kuko inama yabereye Tanzaniaari inama y'abakuru b'ibihugu byo mu karere k'ibiyaga bigari bya Afurika yabereye I Dar=es-Salaam taliki ya 06/04/1994; ntabwo ari Arusha rero. Ikindi jye nka Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga nagiyeyo mbere gutegura inama ngenda le 4/4/1994 ndi kumwe na Minisitiri Munyazesa Faustin wari Ministre de l'Interieur tugiye mu ndege ya Air Rwanda ari nayo twagomabaga kugarukamo taliki ya 7//1994. Perezida wa Repubulka n'anbo bari kumwe bo baje le 5/4/1994 bari buhite basubirayo le 6/4/1994 inama y'abakuru b'ibihugu irangiye kuko indege yabo yihutaga nk'umwambi(avion jet a reacteur). Urabona ko vuga ngo 'WOWE UGAKWEPA UGASIGARAYO" uba utazi ibyo uvuga usebanya gusa kuko na Minisitiri Munyaseza Faustion wa MRND twasigaranye yo kuko twari twajyanye;(3) ibyo umbaza by'ishyaka nyobora ryihaye gukora mu myaka itanu nta obligation mfite zo kubikubwira kuko izo ari strategies internes z'ishyaka tunatangariza buri wese. Niba ushaka kumenya byinshi kw'ishyaka Nyarwnda ry'Imberabose PRM/MRP-ABASANGIZI, uzasome amahame-remezo yaryo 28 pages ushobra gukurura muri google cyangwa ukayasanga website yacu www.ubworoherane.com ubonereho usobanukirwe!

November 9 at 8:05pm

Anastase Gasana @Fox Rutinwa: abasomyi barabona neza ko Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose PRM/MRP-ABASAGIZI ririmo ryuzuza inshingano zaryo neza kubona ribabwaho ibitero biturutse muri FPR biyobowe na Fox Rutinwa n'ibitero byo muri MRND biyobowe na Africano John Peter urimo umbaza imburagihe iby'indege ya Habyarimana na Arusha bidafite aho bihuriya na topic y'imirongo ya politiki ine irimo iganirwaho hano. Abahezanguni intagondwa z'impande zombi bamwe bavuganira Habyarimana n'indege yari ivuye Arusha nkuko umuvugizi wabo Africano John Peter abivuga hano n'umuhezanguni wa FPR Fox Rutinwa umwe yunganira undi nkuko bigaragara hano, attaques zabo ziragaragaza ko ibikubiye muri aya matangazo yombi ari UKURI nkuko namwe abasomyi bandi mubyibonera. Murabo ko bombi bahunga kuvuga ku bitekerezo biyakubiyemo(contenu/substance) ngo wenda bavuge bati iriya classification si yo iriya mirongo ntibaho ngo babitangire n'impamvu; ariko kuko bazi ko ari ibiriho tuvuga twanditse barabikwepa bakazana ibdafite aho bihuriye n'ikiganiro kugirango barangaze abasomyi bareke kujya impaka ku biriho by'ukuri bo baba bahunga.

Like · Reply · November 9 at 8:29pm

Africano John Peter bwana GASANA Murakoze kw i sobobanura kucyibazo nari mfite.

arikobisabyekuvuganabi.urangayriki?wamazenogutumwanyawaw'unsubiza.

Like · Reply · November 10 at 3:31pm

Anastase Gasana Urambwira ubwawe uti;"Murakoze kunsobanurira ku kibazo nari mfite"(ni byiza , urakoze nawe. Warangiza uti "wamaze no guta umwanya wawe unsubiza". Mfate iki ndeke iki?Ese ujya wibuka ko ibyo wandika hano kuri facebook bikurikirwa/bisomwa na za miliyoni na mitiyoni z'abantu kw'isi yose, ko umubare w'abasoma usumba kure cyane uw'abandika.Hano rero ni ku karubanda ntabwo ari hagati yanjye nawe gusa ni mu ruhando rw'abasomyi benshi cyane bityo ukaba ugomba kubandikira ibintu bisobanutse!!#Africano John Peter Mahirwe.

Like · Reply · November 10 at 5:16pm

Isaac Mukeshimana:  Nyakubahwa Dr Anastase Gasana bajya baca umugani ngo " igikenya nticyumva ihoni", iyo kitaryumvise Imodoka irakigonga. Iyo ubwira umuntu ko ufite gahunda yo kurwanya ikibi aho cyaturuka aho ariho hose hakimikwa icyiza, umuntu akihanukira ati vuga uvuye aho, byumvikana neza ko uwo ashyigikiye icyo kibi. U Rwanda ni urwabanyarwanda bose kandi bagomba kurubanamo bitwa abanyarwanda bose, ntawe ugaragiye undi

Like · Reply · November 10 at 3:50pm

Jean Pierre Nsabimana: Abo basa nibirondwe byumiye kuruhu arinda akubaza ibyiyo ndege se ntazi abayihanuye cg azaze mwereke aho Colonel MUBERUKA warushinzwe presidence ahantu atuye .twebwe ibyodukeneye nibyubaka byaba bizanywe numuhutu cg umututsh bimfa kuba byubaka kdi bitavangura c'est tout. mureke gusebanya pardon!

Like · Reply · November 10 at 3:54pm

Pascal Kiberinka; bamwe baribeshya bati tuzarubamo aruko abandi batarurimo cyangwase aruko bemeye kuba abagaragu abandi bati surwabo nkuko nyakubahwa gasaa yabivuze nurwabanyarwana kdi bagombakurunganamo urukunda yimike urukundo kuruta byose kuko nintwaro bigaragarako zananiwe

Like · Reply · November 11 at 4:10am

Africano John Peter nonese ibirondwe bitegereje inka izavuka nibyobihatira abantu kuyoboka icyokiraro?ikinigihe cyogucagura ibitibyiza bigororotse bidafite ubusembwa kugirango twubake inzunziza (urwanda) . ibikenya byo turibeshi ninayompamvu twaruvuyemo kubera kutumva amahoni. nonese mushakatuyoboke ihyaka rimwe rukumbi ry'abasangizi? ntanakimwe mbona gishoboka tutabanje kwemer'amakosa n'icyayateye nokuyakosora kugirango bitazongerakubaho.kuruhanderwanjye kubaza nuburenganzira bwaburiwese.nusubizanawe arabufite.ibyomwakora byose bidashingiye kumateka y'ibyabaye(arikobikosoye)ntacyobizatugezaho .mwebwerero mushakakuba bamisek'igoroye mubanyarwanda.

Like · Reply · November 11 at 6:13am

y'Imberabose PRM/MRP-ABASANGIZI, uzasome amahame-remezo yaryo 28 pages ushobra gukurura muri google cyangwa ukayasanga website yacu www.ubworoherane.com ubonereho usobanukirwe!

2015-11-08 6:15 GMT-05:00 Michel Niyibizi niyimike@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 
Ariko uyu muntu ko acurangira abahetsi! Ibi bintu yandika arabona bifite umutwe n'ikibuno?
Harahagazwe!

Le Dimanche 8 novembre 2015 12h00, "TUBEHO VictimRwanda infotubeho@yahoo.fr [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :

Itangazo No 002: UKO IMIRONGO YA POLITIKI INE YA OPOZISIYO NYARWNDA UMUNTU ABONA IHAGARARIWE N'AMASHYAKA

Nk'uko twabatangarije uko imirongo ya politiki nyarwanda iteye uko ari ine, dore amashyaka ahagarariye iyo mirongo:

1. Ishyaka umuntu abona rihagarariye umurongo wa politiki wegamiye ku mateka ya FPR icyerekezo cy'amateka y'Abanyiginya ni RNC. Naho icyerekezo cy'ibitekerezo byubakiye kumateka y'Abega kugeza ubu, gihagarariwe na FPR kuko kitaragira ishyaka rigihagarariye muri opozisiyo nyarwanda.

2. Ishyaka umuntu abona rihagarariye umurongo w'ibitekerezo byegamiye ku mateka n'umurage bya MRND ni ishyaka FDU Inkingi.

3. Ishyaka umuntu abona rihagarariye umurongo w''ibitekerezo byegamiye ku mateka n'umurage bya MDR ni ishyaka MCR-Abasangirangendo.

4. Amashyaka ahagarariye umurongo w'ubunyarwanda bw'ukuri butavangura ni Ishyaka Banyarwanda (Responsable) n'Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose PRM/MRP- Abasangizi (Responsable wungirije).

Muri ibi bihe, turabizi ko hari n'andi mashyaka avuga iby'ubunyarwanda, urugero nka FPR na "ndumunyarwanda" yayo ariko inyuma y'iyo mvugo hihishe ikinyoma, uburyarya bwinshi, imbereka n'ubuhendanyi. Niyo mpamvu twe tuvuga "umurongo wa politiki w'ubunyarwanda bw'UKURI budaheza kandi butavangura" kuko inyuma yabwo nta buryarya, nta mbereka, nta buhendanyi buhihishe.

Amashyaka yandi ataragaragaza umurongo wa politiki aherereyemo akwiriye kubikora ku buryo bwihuse kugirango abanyarwnda bose n'amahanga babashe gusobanukirwa neza n'aho buri shyaka rya politiki rihagaze mu by'ukuri kugirango abanyarwnda twese tubone uko twubaka uburyo bwiza bunoze bw'isangira ry'igihugu n'ubutegetsi bwacyo hagati y'abanyarwanda b'ingeri zose nta n'umwe ukumiriwe.

Turimo turaharanira demokarasi isesuye mu gihugu cyacu, kandi imwe mu mahame ya demokarasi ni ukutagira uwo iheza. Kuba mu murongo wa politiki uwo ari wo wose rero muri iriya mirongo uko ari ine twavuze, nta kibi kirimo, ntabwo ari ikosa cyangwa ikinegu kuko kuba mu murongo wa politiki runaka ari uburenganzira bwa buri muntu mu kwishyira ukizana kwe.

Kandi nta murongo wa politiki uruta uwundi cyangwa uruta iyindi. Ikigamijwe ni uko iyo mirongo ya politiki iba iri mu mitwe no mu mitekerereze y'abantu banyuranye yemera ko ibaho kuko ukuri ari uko iriho, ikava mu bwihisho no mu kwiyoberanya, igahura ikaganira mu bwubahane, ikiga n'uburyo bukwiye, bunoze, bwo gusangira igihugu n'ubutegetsi bwacyo nta munyarwanda n'umwe uhejejwe inyuma y'urugi, ntawe ugaragiye undi, ntawe uherekeje undi, ntawe uragiye undi nk'uragiye inka, ihene cyangwa intama, ntawaje kuvumba iwabo; bose bafite uburenganzira bungana.

Bitangarijwe i Bruxelles mu Bubiligi n'i Savannah muri Amerika, tariki ya 07/11/2015;

Responsable uhagarariye umurongo w'ubunyarwanda bw'ukuri butavangura, Rutayisire Boniface, Perezida w'Ishyaka Banyarwanda;

Responsable wungirije, Dr. Gasana Anastase, Perezida w'Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose PRM/ MRP- Abasangizi.

-------------------------------------

Itangazo No 001: UMURONGO WA POLITIKI W'UBUNYARWANDA BUTAVANGURA MU RUHANDO RW'IMIRONGO INE IGIZE POLITIKI NYARWANDA MURI IKI GIHE

Turatangariza abanyarwanda n'abatuye isi yose ko kuri ubu politiki nyarwanda mu gihugu no hanze (leta ya FPR na opozisiyo ) uyisanga mu mirongo ine y'ingenzi yubatse mu ishusho ry'ibikuta by'ibitekerezo bya politiki bitandukanye.

Iyi mibonere ya systèmes enye ku banyarwanda usanga ishingiye ku bitekerezo mbere na mbere aho gushingira ku karere n'ubwoko ku buryo abanyarwanda baramutse bahuriye hamwe nko muri leta y'inzibacyuho yubakiye kuri fondation y'ukuri nyakuri irimo abanyarwannda bose maze bagasangira ubutegetsi banganya amahirwe, ibyo bitekerezo bigaragaramo ibisigisigi by'amoko n'uturere, byazageza aho biyoyoka noneho bose bagasangira igihugu biyumva nk'abanyarwanda, badakeneye gushyira imbere ikindi kintu runaka cy'ubwoko cyangwa akarere n'ibindi abanyarwanda bakunze gushingiraho kugirango bigizeyo abandi banyarwnda.

Ibi bikuta by'ibitekerezo ubisanga imbere mu gihugu ndetse no hanze muri opozisiyo kubatinyuka kuvugisha ukuri.

Dore uko iyo mirongo ine ya politiki iteye:

1. Umurongo wa politiki y'ibitekerezo byubakiye ku mateka ya système ya FPR n'ubutegetsi bwayo.
Hari abantu ku giti cyabo n'amashyaka n'amashyirahamwe bumvako système ya FPR (kubayihozemo no kubayikirimo ndetse n'abatarigeze bayikorera) bafite imibonere yo kumvako système ya FPR atari mbi ko umubi ari Kagame ko ahubwo hakosorwa ibibi bagaya muri iriya systeme cyangwa bigawa n'abandi.

Muri icyo gikuta cy'ibitekerezo byubakiye ku mateka ya FPR usanga harimo ibyerekezo bibiri, kimwe cyubakiye kumateka y'Abega n'ikindi cyubakiye kumateka y'Abanyiginya.

Abenshi mu bari muri uyu murongo bumva ko n'ingoma ya Cyami itari mbi, ko yari ifite umwimerere wayo mwiza.

Nyuma ya 1994, ingoma ya Cyami ni yo iba yarashubijwe ku ntebe mu Rwanrda Repubulika ikavaho, biza kubuzwa n'amakimbirane hagati y'abega n'abanyiginya. Abega kubera ko ari bo bafite ijambo kurusha abanyiginya bitewe n'uko Kagame ari umwega, nibo banze ko ubwami busubiraho atari ukubera ko batabushakaga ahubwo ari ukubera ko batashakaga ko umunyiginya yongera kubasumba ngo abe umwami w'u Rwanda rwa FPR Inkotanyi.

2. Umurungo wa politiki y'ibitekerezo byubahikiye ku mateka y'igikuta cy'ibitekerezo bya systeme y'ingoma ya MRND. Hari abantu ku giti cyabo n'amashyaka n'amashyirahamwe bumva ko ubutegetsi bwa MRND butari bubi ndetse bakumva ko iyo systeme y'ubutegetsi iramutse isubiranye ubutegetsi ntacyo byaba bitwaye. Abo bantu bavuga ko iyo modele y'ubutegetsi iramutse isubiyeho bo bakosora ibibi n'amakosa yakozwe mbere.Abenshi muri bo ndetse bumva ko ubutegetsi mu 1994 ari bo babwambuwe , ko ari bo bagomba kubusubirana.

3. Umurongo wa politiki w'igikuta cy'abafite ibitekerezo bya politiki bishingiye ku mateka ya MDR. Iki gikuta cy'ibitekerezo cyafashe imbaraga nyinshi aho imiryango y'abanyapolitiki bo muri Repubulika ya mbere baherutse kwibukira iyicwa ry'ababo mu Bubiligi.

4. Umurongo wa politiki w'ubunyarwanda bw'ukuri butavangura. Mu mateka yawo ku mugaragaro, uyu murongo umaze imyaka icyenda. Watangiwe n'Ishyaka Banyarwanda n'amateka yaryo. Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose PRM/MRP-ABASANGIZI mu ivuka ryaryo naryo ryaje rigendera kuri uyu murongo ndetse ryiyemeza no kuwuteza imbere mu bikorwa no mu mahame-remezo yaryo.

Hari andi mashyaka n'amashyirahamwe ndetse n'abantu ku giti cyabo bateganya kugendera kuri uyu murongo wa politiki ariko batarafata icyemezo cyo kubitangaza.

Mu miterere yawo, umurongo w'ubunyarwanda bw'ukuri butavangura wubakiye kuguharanira gushyiraho système y'ubutegetsi bw'u Rwanda rushyashya rutagize aho ruhuriye n'urukuta rw'ibitekerezo byubakiye ku mateka n'umurage bya FPR cyangwa urukuta rw'ibitekerezo byubakiye ku mateka n'umurage bya MRND, cyangwa urukuta rw'ibitekerezo byubakiye ku mateka n'umurage bya MDR.

Umurongo w'ubunyarwanda bw'ukuri butavangura ni système nshyashya yubakiye kuri ba victimes b'amoko yose n'uturere twose. Ni ukuvuga aba victimes ba système ya FPR n'aba système ya MRND n'aba systeme ya MDR. Kuri abo hiyongeraho abandi bantu (baba bato cyangwa basheshe akanguhe) batabaye victimes ariko badashaka kugarura ubutegetsi bw'izo systèmes z'ingoma za MRND, FPR na MDR.

Abagize umurongo w'ubunyarwanda bw'ukuri butavangura harimo abantu kugiti cyabo n'amashyaka n'amashyirahamwe kandi bose bahuriye kugushaka gushyiraho systeme nshyashya y'ubutegetsi yayobora u Rwanda itagize aho ihuriye n'iya FPR cyangwa iya MRND cyangwa iya MDR.

Muri bariya batabaye victims, hanabonekamo abantu usanga batarigeze bakorera leta y'u Rwanda igihe yagengwaga na ziriya systèmes z'ubutegetsi, n'abandi bigeze gukorera leta y'u Rwanda igihe yayoborwaga na ziriya systemes z'ubutegetsi ariko bafite ibyo bazinenga bigatuma bahitamo kuzitarura.

Kuba umwe mubagize uyu murongo wa politiki ni uburenganzira bwa buri munyarwanda. Icyangombwa ni ukwemera amatwara yawo no kubahiriza ibiwuranga byose.

Bikorewe i Bruxelles mu Bubiligi n'i Savannah muri Amerika tariki ya 07 /11/2015

Responsable uhagarariye umurongo w'ubunyarwanda butavangura
Rutayisire Boniface Perezida w'Ishyaka Banyarwanda;

Responsable wungirije Dr. Gasana Anastase, Perezida w'Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose PRM/ MRP- Abasangizi.

------------------------------------

__._,_.___

Posted by: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment