Monday 16 November 2015

[rwandalibre] Itangazo : IKIBAZO CY'U RWANDA SI AMOKO: Duhagurukire gusaba imirongo ya politiki gusangira ubutgetsi

 

Itangazo : IKIBAZO CY'U RWANDA SI AMOKO

 
Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Nshuti z'u Rwanda,
 
Ndagirango nsabe buri wese ubona ko ikibazo cy'u Rwanda ari amoko ko amateka dufite kugeza ubu yerekana ko ikibazo kitari icy'amoko.
 
Ikibazo u Rwanda rufite ni imirongo ya politiki 4 iriho itaragira amahirwe yo gusangira ubutegetsi kuburyo bukwiye. Soma itangazo riri hasi usobanukirwe n'iyo mirongo.
 
Kuva kuri Republika ya mbere isangira ry'ubutetsi hagati y'imirongo ntiryigeze ribaho. No muri za mirongo itandatu iyo mirongo yari iriho ariko icyari kibabaje abagenaga ibya politiki ni uguca inzira y'ubusamo yo kurema amagroupe abiri ahanganye kugirango kuryanisha abanyarwanda bishoboke.
 
Tuzikane ko icyo gihe hari hariho ihangana rikaze ry'abega n'abanyiginya n'ubwo iryo hangana barihishaga abahutu.
 
Tuzirikane ko hari hariho umurongo w'ibitekerezo bya MDR Parmehutu.
 
Tuzirikane ko hari hariho umurongo w'ibitekerezo w'icyaje kwitwa MRND n'ubwo benewo bawuhishaga MDR.
 
Tuzirikane ko hari hariho abahutu n'abatutsi wakwita ko bari mumurongo utaragaragaraga muri MDR cyangwa iyindi yari iriho cyangwa iyari ikiri ingemwe zigemetse.
 
Muri abo batari muri MDR wavugamo nka ba Bwanakweri n'abandi ndetse na Mbonyumutwa muntangiro MDR ntiyari ayirimo. Abamukomokaho cyangwa abamuzi bashobora kudusobanurira kurushaho kuri iyi ngingo aho ibitekerezo bye byari bihagaze.
 
Banyarwanda Banyarwandakazi, ese iyo imirongo ya politiki yabayeho mu Rwanda,
iyo iza gusangira ubutegetsi neza, ikubahana ko iriho nta n'umwe ushatse kumira abandi cyangwa kubaheza, u Rwanda ruba rwarigeze ruba rubi rukabamo amahano?
 
Ese muri iki gihe iyi mirongo ine iriho iramutse isangiye ubutegetsi ntitwaba tugoroye amateka ?
 
Ese abaririmba ko ikibazo cy'u Rwanda ari amoko hutu-tutsi ntibibeshya cyane ?
 
Mubireba imitekerereze ya politiki umuhutu wo mumurongo wa MDR ahuje iki n'umuhutu wo mumurongo wa MRND cyangwa FPR ?
 
Ese uretse kujyaho bakabeshyana, umututsi wo mumurongo w'igikuta cy'abega ahuriye he mumitekerereze ya politiki n'umututsi wo mugikuta cy'abanyiginya ?
 
Tureke kubakira kubibyimba by'amateka ari hagati y'imirongo ya MDR na MRND.
 
Na none tureke kubakira kumateka y'ibibyimba biri hagati y'abega n'abanyiginya.
 
Ahubwo dusabe imirongo yose kubahana ndetse tuyisabe yose uko ari ine kwicara hamwe igasangira ibyiza by'igihugu nta kwikubira cyangwa guheza abandi.
 
Bruxelles, le 16/11/2015
 
Rutayisire Boniface President w'Ishyaka Banyarwanda akaba na Responsable w'umurongo w'ubunyarwanda butavangura.
Tel : +32 488250305
 
-----------------------
 
Expéditeur: "mikeno carlos mikenocarlos@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" Date: 16 novembre 2015 10:52:57 UTC+1 Destinataire: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" Objet: Rép : [Netherlands_group] Manirarora and the likes/Re: *DHR* Re: [RealitesAfricaines.com] Message du president Barack Obama au peupl e du Burundi
 
 
-----------------------
 
On Saturday, November 14, 2015 5:20 PM, Anastase Gasana <gasana31@gmail.com> wrote:
 
Itangazo No 002: UKO IMIRONGO YA POLITIKI INE YA OPOZISIYO NYARWNDA UMUNTU ABONA IHAGARARIWE N'AMASHYAKA
 
Nk'uko twabatangarije uko imirongo ya politiki nyarwanda iteye uko ari ine, dore amashyaka ahagarariye iyo mirongo:
 
1. Ishyaka umuntu abona rihagarariye umurongo wa politiki wegamiye ku mateka ya FPR icyerekezo cy'amateka y'Abanyiginya ni RNC. Naho icyerekezo cy'ibitekerezo byubakiye kumateka y'Abega kugeza ubu, gihagarariwe na FPR kuko kitaragira ishyaka rigihagarariye muri opozisiyo nyarwanda.
 
2. Ishyaka umuntu abona rihagarariye umurongo w'ibitekerezo byegamiye ku mateka n'umurage bya MRND ni ishyaka FDU Inkingi.
 
3. Ishyaka umuntu abona rihagarariye umurongo w''ibitekerezo byegamiye ku mateka n'umurage bya MDR ni ishyaka MCR-Abasangirangendo.
 
4. Amashyaka ahagarariye umurongo w'ubunyarwanda bw'ukuri butavangura ni Ishyaka Banyarwanda (Responsable) n'Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose PRM/MRP- Abasangizi (Responsable wungirije).
 
Muri ibi bihe, turabizi ko hari n'andi mashyaka avuga iby'ubunyarwanda, urugero nka FPR na "ndumunyarwanda" yayo ariko inyuma y'iyo mvugo hihishe ikinyoma, uburyarya bwinshi, imbereka n'ubuhendanyi. Niyo mpamvu twe tuvuga "umurongo wa politiki w'ubunyarwanda bw'UKURI budaheza kandi butavangura" kuko inyuma yabwo nta buryarya, nta mbereka, nta buhendanyi buhihishe.
 
Amashyaka yandi ataragaragaza umurongo wa politiki aherereyemo akwiriye kubikora ku buryo bwihuse kugirango abanyarwnda bose n'amahanga babashe gusobanukirwa neza n'aho buri shyaka rya politiki rihagaze mu by'ukuri kugirango abanyarwnda twese tubone uko twubaka uburyo bwiza bunoze bw'isangira ry'igihugu n'ubutegetsi bwacyo hagati y'abanyarwanda b'ingeri zose nta n'umwe ukumiriwe.
 
Turimo turaharanira demokarasi isesuye mu gihugu cyacu, kandi imwe mu mahame ya demokarasi ni ukutagira uwo iheza. Kuba mu murongo wa politiki uwo ari wo wose rero muri iriya mirongo uko ari ine twavuze, nta kibi kirimo, ntabwo ari ikosa cyangwa ikinegu kuko kuba mu murongo wa politiki runaka ari uburenganzira bwa buri muntu mu kwishyira ukizana kwe.
 
Kandi nta murongo wa politiki uruta uwundi cyangwa uruta iyindi. Ikigamijwe ni uko iyo mirongo ya politiki iba iri mu mitwe no mu mitekerereze y'abantu banyuranye yemera ko ibaho kuko ukuri ari uko iriho, ikava mu bwihisho no mu kwiyoberanya, igahura ikaganira mu bwubahane, ikiga n'uburyo bukwiye, bunoze, bwo gusangira igihugu n'ubutegetsi bwacyo nta munyarwanda n'umwe uhejejwe inyuma y'urugi, ntawe ugaragiye undi, ntawe uherekeje undi, ntawe uragiye undi nk'uragiye inka, ihene cyangwa intama, ntawaje kuvumba iwabo; bose bafite uburenganzira bungana.
 
Bitangarijwe i Bruxelles mu Bubiligi n'i Savannah muri Amerika, tariki ya 07/11/2015;
 
Responsable uhagarariye umurongo w'ubunyarwanda bw'ukuri butavangura, Rutayisire Boniface, Perezida w'Ishyaka Banyarwanda;
 
Responsable wungirije, Dr. Gasana Anastase, Perezida w'Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose PRM/ MRP- Abasangizi.
 
--------------------------------------
 
 
On Friday, November 13, 2015 8:47 PM, Anastase Gasana <gasana31@gmail.com> wrote:


Itangazo No 001: UMURONGO WA POLITIKI W'UBUNYARWANDA BUTAVANGURA MU RUHANDO RW'IMIRONGO INE IGIZE POLITIKI NYARWANDA MURI IKI GIHE
Turatangariza abanyarwanda n'abatuye isi yose ko kuri ubu politiki nyarwanda mu gihugu no hanze (leta ya FPR na opozisiyo ) uyisanga mu mirongo ine y'ingenzi yubatse mu ishusho ry'ibikuta by'ibitekerezo bya politiki bitandukanye.
Iyi mibonere ya systèmes enye ku banyarwanda usanga ishingiye ku bitekerezo mbere na mbere aho gushingira ku karere n'ubwoko ku buryo abanyarwanda baramutse bahuriye hamwe nko muri leta y'inzibacyuho yubakiye kuri fondation y'ukuri nyakuri irimo abanyarwannda bose maze bagasangira ubutegetsi banganya amahirwe, ibyo bitekerezo bigaragaramo ibisigisigi by'amoko n'uturere, byazageza aho biyoyoka noneho bose bagasangira igihugu biyumva nk'abanyarwanda, badakeneye gushyira imbere ikindi kintu runaka cy'ubwoko cyangwa akarere n'ibindi abanyarwanda bakunze gushingiraho kugirango bigizeyo abandi banyarwnda.
Ibi bikuta by'ibitekerezo ubisanga imbere mu gihugu ndetse no hanze muri opozisiyo kubatinyuka kuvugisha ukuri.
Dore uko iyo mirongo ine ya politiki iteye:
1. Umurongo wa politiki y'ibitekerezo byubakiye ku mateka ya système ya FPR n'ubutegetsi bwayo.
Hari abantu ku giti cyabo n'amashyaka n'amashyirahamwe bumvako système ya FPR (kubayihozemo no kubayikirimo ndetse n'abatarigeze bayikorera) bafite imibonere yo kumvako système ya FPR atari mbi ko umubi ari Kagame ko ahubwo hakosorwa ibibi bagaya muri iriya systeme cyangwa bigawa n'abandi.
Muri icyo gikuta cy'ibitekerezo byubakiye ku mateka ya FPR usanga harimo ibyerekezo bibiri, kimwe cyubakiye kumateka y'Abega n'ikindi cyubakiye kumateka y'Abanyiginya.
Abenshi mu bari muri uyu murongo bumva ko n'ingoma ya Cyami itari mbi, ko yari ifite umwimerere wayo mwiza.
Nyuma ya 1994, ingoma ya Cyami ni yo iba yarashubijwe ku ntebe mu Rwanrda Repubulika ikavaho, biza kubuzwa n'amakimbirane hagati y'abega n'abanyiginya. Abega kubera ko ari bo bafite ijambo kurusha abanyiginya bitewe n'uko Kagame ari umwega, nibo banze ko ubwami busubiraho atari ukubera ko batabushakaga ahubwo ari ukubera ko batashakaga ko umunyiginya yongera kubasumba ngo abe umwami w'u Rwanda rwa FPR Inkotanyi.
2. Umurungo wa politiki y'ibitekerezo byubahikiye ku mateka y'igikuta cy'ibitekerezo bya systeme y'ingoma ya MRND. Hari abantu ku giti cyabo n'amashyaka n'amashyirahamwe bumva ko ubutegetsi bwa MRND butari bubi ndetse bakumva ko iyo systeme y'ubutegetsi iramutse isubiranye ubutegetsi ntacyo byaba bitwaye. Abo bantu bavuga ko iyo modele y'ubutegetsi iramutse isubiyeho bo bakosora ibibi n'amakosa yakozwe mbere.Abenshi muri bo ndetse bumva ko ubutegetsi mu 1994 ari bo babwambuwe , ko ari bo bagomba kubusubirana.
3. Umurongo wa politiki w'igikuta cy'abafite ibitekerezo bya politiki bishingiye ku mateka ya MDR. Iki gikuta cy'ibitekerezo cyafashe imbaraga nyinshi aho imiryango y'abanyapolitiki bo muri Repubulika ya mbere baherutse kwibukira iyicwa ry'ababo mu Bubiligi.
4. Umurongo wa politiki w'ubunyarwanda bw'ukuri butavangura. Mu mateka yawo ku mugaragaro, uyu murongo umaze imyaka icyenda. Watangiwe n'Ishyaka Banyarwanda n'amateka yaryo. Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose PRM/MRP-ABASANGIZI mu ivuka ryaryo naryo ryaje rigendera kuri uyu murongo ndetse ryiyemeza no kuwuteza imbere mu bikorwa no mu mahame-remezo yaryo.
Hari andi mashyaka n'amashyirahamwe ndetse n'abantu ku giti cyabo bateganya kugendera kuri uyu murongo wa politiki ariko batarafata icyemezo cyo kubitangaza.
Mu miterere yawo, umurongo w'ubunyarwanda bw'ukuri butavangura wubakiye kuguharanira gushyiraho système y'ubutegetsi bw'u Rwanda rushyashya rutagize aho ruhuriye n'urukuta rw'ibitekerezo byubakiye ku mateka n'umurage bya FPR cyangwa urukuta rw'ibitekerezo byubakiye ku mateka n'umurage bya MRND, cyangwa urukuta rw'ibitekerezo byubakiye ku mateka n'umurage bya MDR.
Umurongo w'ubunyarwanda bw'ukuri butavangura ni système nshyashya yubakiye kuri ba victimes b'amoko yose n'uturere twose. Ni ukuvuga aba victimes ba système ya FPR n'aba système ya MRND n'aba systeme ya MDR. Kuri abo hiyongeraho abandi bantu (baba bato cyangwa basheshe akanguhe) batabaye victimes ariko badashaka kugarura ubutegetsi bw'izo systèmes z'ingoma za MRND, FPR na MDR.
Abagize umurongo w'ubunyarwanda bw'ukuri butavangura harimo abantu kugiti cyabo n'amashyaka n'amashyirahamwe kandi bose bahuriye kugushaka gushyiraho systeme nshyashya y'ubutegetsi yayobora u Rwanda itagize aho ihuriye n'iya FPR cyangwa iya MRND cyangwa iya MDR.
Muri bariya batabaye victims, hanabonekamo abantu usanga batarigeze bakorera leta y'u Rwanda igihe yagengwaga na ziriya systèmes z'ubutegetsi, n'abandi bigeze gukorera leta y'u Rwanda igihe yayoborwaga na ziriya systemes z'ubutegetsi ariko bafite ibyo bazinenga bigatuma bahitamo kuzitarura.
Kuba umwe mubagize uyu murongo wa politiki ni uburenganzira bwa buri munyarwanda. Icyangombwa ni ukwemera amatwara yawo no kubahiriza ibiwuranga byose.
Bikorewe i Bruxelles mu Bubiligi n'i Savannah muri Amerika tariki ya 07 /11/2015
Responsable uhagarariye umurongo w'ubunyarwanda butavangura
Rutayisire Boniface Perezida w'Ishyaka Banyarwanda;
Responsable wungirije Dr. Gasana Anastase, Perezida w'Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose PRM/ MRP- Abasangizi.
 
 
 
------------------------------------------------
 
 
 

__._,_.___

Posted by: TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (14)

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment