Saturday, 21 November 2015

[rwandalibre] Inuma!News Newsletter

 

Inuma!News

The truth about what hapened and is going on in Rwanda

---
---

BURUNDI: « IGITERO KU BURUNDI MURI UKU KWEZI K’UGUSHYINGO », NKUSI YOZEFU. 8 novembre 2015 Umutekano Mutwihanganire kuba twaratinze kubagezaho iyi nyandiko abenshi muri mwe badutangarije kenshi ko bayitegerezanye amatsiko menshi. Impamvu yo gutinda nta

Mutwihanganire kuba twaratinze kubagezaho iyi nyandiko abenshi muri mwe badutangarije kenshi ko bayitegerezanye amatsiko menshi. Impamvu yo gutinda nta yindi rero ni uko mu gahugu k’ikinamico buri gihe bucya bucyana ayandi; ni ukuvuga ko igihe cyose twabaga tugiye kubageza ho iyi  nyandiko, hari andi makuru mashya twungukaga bikaba ngombwa ko nayo tuyashyiramo.

Kagame Pawulo agura ibi bisasu, abibazaga icyo azabikoresha bagiye kukibona muri uku kwezi k’Ugushyingo 2015

Read More

IMVUGO ZA RUSISIBIRANYA ZIKURURA ZISHYIRA ZIGAHUNGA UKURI KU BINTU: ESE BITERWA N’INDA NINI CG IRARI RY’UBUTEGETSI?

Narumiwe numvise umuntu wahunze RPF imaze kumuhaga avuga ngo abahutu bishwe mu Rwanda ngo kwari ukwihorera kw’abasirikare ba RPF babuze ababo mu ntambara bashoje ku Rwanda muri 1990. Iyo umuntu yihorera yica igihumeka cyose? Ari uwihorera wabaza uwaguhemukiye ukaba ariwe uryoza ibyo yakoze, ntiwakwadukira abahutu ngo ubarimagure witwaje ko uwaba yarakwiciye ari umuhutu. Ese abahutu bishwe i Byumba na Ruhengeri mbere ya 94 bo uyu avugako nabo kwari ukwihorera? Naje kumenyako RPF ariyo yahanuye indege yarimo abaperezida babiri b’abahutu, Habyarimana na Ntaryamira. Ibi byabaye imbarutso y’ubwicanyi mu Rwanda. RPFyahise yubura imirwano yanga guhagarika intambara ngo ubwicanyi babuhagarike. Namenyeko muri Mata 1994, RPF yohereje delegation i New York muri UN ibuza kohereza abasirikare baza gutabara. HANO BIGARAGARA KO RPF YASHAKAGA KO UBWICANYI BUKOMEZA. Iyo ivuga ngo abishe abahutu barimo kwihorera bishatse kuvuga iki? Bashakaga kureka abantu bamwe bakica abandi maze nabo bakabica? BITEYE URUJIJO.

Read More

SIGAHO RWANDA KWIRUKANA IMANA KANDI WARAYEGURIWE.

Bavandimwe mu gihe muri iyi minsi ishize twariho twiganirira kubijyanye n’ukwemera, lsengesho n’ibindi…nyuma twagize dutya twumva inkuru y’inca mugongo iturutse i Rwanda ivugako IMANA yakuwe mu itegeko nshinga ry’u Rwanda. lcyo gikorwa nagereranya n’icy’ubwiyahuzi nshingiye ku amateka y’lmana n’Abanyarwanda, abantu benshi ntibaribabona ko kigiye guhindura amateka. lbi biraterwa n’uko hari andi mateka yirengagijwe nyamara ari ay’agaciro gakomeye kandi azaranga u Rwanda kugeza ubwo iyi isi ya Rurema izarangira.

Read More

FPR yagabiye U Rwanda shitani abakozi b’Imana babihundagazaho imigisha

Umuntu ku giti cye agira umwanya wo gutekereza ku buzima bwe bikamufasha gusobanukirwa no kwiha umurongo wo kubaho. Igihugu, umuryango itsinda ry’abantu runaka bagira uko bakusanya ibitekerezo mu buryo bunyuranye. Umuntu ku giti cye ashobora kugira ibibazo bimubuza gutekereza neza bityo agahura n’ingorane mu mibereho ye.Mu gihugu nacyo cyangwa mu itsinda ry’abantu iyo habuze abatekereza cyangwa abatekereza bakagira ibibazo mu mitekerereze yabo habaho inkurikizi zabyo.

Ibi mbivuze kubera impamvu ebyeri:

Read More

Willy Nyamitwe: Ibivugwa na Perezida Kagame Biteye Isoni

Nyuma y'ijambo ry'umukuru w'igihugu cy'urwanda Paul Kagame mushobora kumva hano hasi, abayobozi bakuru b'igihugu cy'uburundi bagize icyo babivugaho,

 

Ibiro vy’umukuru w’igihugu c’Uburundi biratera ivyatsi ivyavuzwe n’umukuru w’igihugu c’u Rwanda Perezida Paul Kagame aho avuga ko ubwicanyi bugigwa mu Burundi, bwo bazwa umukuru w’igihugu c’u Burundi n’abayobozi b’igihugu.

Yamara Perezida Paul Kagame avuga ko hari n’abanyarwanda babagome bashhobora kuba bafise uruhara mu bwicanyi buriko buragigwa mu Burundi.

Read More
--
www.Inumanews.com | contact | Facebook | Twitter
--

__._,_.___

Posted by: Inuma!News <info@inumanews.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (4)

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment