Friday 20 November 2015

[rwandalibre] Re : IBARUWA IFUNGUYE KURI RNC,FDU,FPR,BANYARWANDA,MCR ,MRP N'Inshuti z'u Rwanda kumirongo ya politiki [1 Attachment]

 
[Attachment(s) from Lu pour vous included below]

Lu pour vous:

--------------------------------------------
En date de : Ven 20.11.15, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr> a écrit :

Objet: IBARUWA IFUNGUYE KURI RNC,FDU,FPR,BANYARWANDA,MCR ,MRP N'Inshuti z'u Rwanda kumirongo ya politiki
Date: Vendredi 20 novembre 2015, 12h33

IBARUWA
IFUNGUYE KURI RNC,FDU Inkingi ,FPR,BANYARWANDA,MCR
Abasangirangendo ,MRP Abasangizi n'Inshuti z'u
Rwanda  ku kubahana no kugirana ibiganiro hagati
y'imirongo ya politiki nyarwanda

 

 IMPAMVU: IBARUWA IFUNGUYE Y'UBUTUMIRE
MUBIGANIRO BIGAMIJE UBURYO
ABANYARWANDA BOSE BAGANIRA KUMATEKA YABO YOSE, BAGASANGIRA
UBUTEGETSI MUMAHORO
KANDI BAGAKEMURA N'IBINDI BIBAZO BIBANGAMIYE
ABANYARWANDA BOSE
 
 
 Banyarwanda,
Banyarwandakazi namwe Nshuti z'u
Rwanda,
 Ba Nyakubahwa
muhagarariye ishyaka RNC hamwe n'abo mufatanya
mu murongo wa politiki wegamiye ku mateka ya FPR
icyerekezo
cy'amateka y'Abanyiginya;
 Ba
Nyakubahwa
muhagarariye ishyaka FDU Inkingi hamwe n'abo mufatanya
mu murongo wa politiki
w'ibitekerezo byegamiye ku mateka n'umurage bya
MRND;
 Ba
Nyakubahwa
muhagarariye ishyaka MCR-Abasangirangendo hamwe n'abo
mufatanya mu murongo wa
politiki w''ibitekerezo byegamiye ku mateka
n'umurage bya MDR;
 Ba
Nyakubahwa
muhagarariye ishyaka FPR n'abo mubana cyangwa mufatanya
muri systeme
y'ubutegtsi murimo iyobowe n'icyerekezo
cy'ibitekerezo byubakiye kumateka
y'Abega,
 Ba
Nyakubahwa
muhagarariye ishyaka Banyarwanda (Responsable) n'Ishyaka
Nyarwanda
ry'Imberabose PRM/MRP- Abasangizi (Responsable ryungirije)
mu murongo
w'ubunyarwanda butavangura;
 Njye nk'umukuru
w'umurongo wa politiki w'ubunyarwanda butavangura,
mbandikiye mbagezaho ugusaba
kw'abanyarwanda bifuza ko haba UKUBAHANA N'IBIGANIRO
BYA POLITIKI BIHUZA
IMIRONGO YOSE YA POLITIKI IRIHO MU RWANDA NO HANZE MURWEG,
 ABANYARWANDA  BAKAGANIRA KUMATEKA YABO YOSE, BAGASANGIRA
UBUTEGETSI MUMAHORO KANDI BAGAKEMURA N'IBINDI BIBAZO
BIBANGAMIYE ABANYARWANDA
BOSE N'AKARERE U RWANDA RURIMO.
 Amashyaka atagaragara
muri iyi baruwa akwiriye kugerageza gukora ibyo abanyarwanda
bayasaba
akagaragaza ko aho ahagaze muri politiki y'u Rwanda
mugihugu no hanze kugirango
byorohereze abanyarwanda n'inshuti z'u
Rwanda.
 Turasaba amashyaka n'imirongo
igejejweho ubu bubutumwa byabwira abanyarwanda bose
n'inshuti zabo icyo
bitekereza kugirango abanyarwanda barusheho gusobanukirwa
aho igihugu
cyerekera. Umurongo w'abatiyizi cyangwa w'abatinyi
cyangwa abisuzugura niwo
wonyine wakwigomwa kugira icyo uvuga kandi abanyarwanda
ntibakunze kurangwaho
ubwo busembwa n'ubugwari.
 Abanyarwanda twese turi
abavandimwe, igikenewe ni gushyira hamwe nta n'umwe
urobanuwemo kugirango
bashobore gukemura ibibazo by'u Rwanda hamwe no kugira
ijambo rigaragara
mukarere u Rwanda rurimo no mu isi.
 Nk'umukuru w'umurongo
w'ubunyarwanda butavangura ufite gahunda ko u Rwanda
rwasangirwa na bose mubwisanzure
na demokarasi isesuye, niyemeje kugeza uku gusaba
kw'abanyarwanda ku nshuti
zose z'u Rwanda, kubanyarwanda bose, kumashyaka yose no
kumashyirahamwe yandi,
kubanyamadini, kubayobozi b'igihugu munzego zose,
kubahagarariye igihugu hirya
no hino ku isi n'abandi.
 Uwumva yafashaka
abanyarwanda muri iki gikorwa ashobora gukora  icyo yabona
cyose cyatuma iyi gahunda igerwaho,
 byaba gutanga ubutumwa cyangwa
gushyigikira gahunda kubundi buryo. Igihe kirageze ko
abanyarwanda bava muri politiki yo kuryana, kwicana,
kuryaryana, kugendera
kugitugu n'ibindi bibi bisenya igihugu bigahitana
n'abanyarwanda.
 Murwego rwo gutabaza, dusabye
inshuti zose z'u Rwanda n'abandi bose bakurikirana
iby'u Rwanda bamenyeshejwe
muri iyi baruwa hamwe n'abandi batavuzwe ko bahagurukira
gushyigikira iyi
gahunda kuko ariyo yafasha abanyarwanda kandi tubasabye
gukoma munkokora uwo
ariwe wese washaka kuyibangamira muburyo runaka.  U Rwanda
nirugira amahoro rukagira demokarasi
isangiwe na bose, akarere kose ndetse n'Afrika yose
bizahungukira kuburyo
bukomeye. Turabashimiye,Bitangarijwe I Bruxelles
tariki ya 19/11/2015RUTAYISIRE Boniface,Perezida w'Ishyaka
Banyarwanda akaba na Responsable w'Umurongo
w'Ubunyarwanda butavanguraTel
: +32 488 25 03 05Email:
infotubeho@yahoo.fr
(yahoo.fr)
 Bimenyeshejwe :
 Nyakubahwa Umukuru wa leta w'imwe muzigize
Umuryango w'Abibumbye ONU (Bose)Nyakubahwa Umwe mu bagize Inama Ishinzwe
Amahoro kw'Isi mu buryo buhoraho (Bose);Nyakubahwa Munyamabanga Mukuru w'Umuryango
w'Abibumbye (UN/ONU);Nyakubahwa Umukuru w'igihugu cya
USANyakubahwa umukuru w'igihugu
cy'UburusiyaNyakubahwa Umukuru w'igihugu cya
BresilNyakubahwa Premier Ministre wa
CanadaNyakubahwa Umukuru w'igihugu
cy'UbushinwaNyakubahwa umukuru w'igihugu
cy'UbuhindeNyakubahwa Premier Ministre wa AustralieNyakubahwa Perezida  wa Komisiyo
y'Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika;Nyakubahwa Umukuru wa leta w'imwe muzigize
umuryango w'ibihugu by'i Burayi (Bose);Nyakubahwa Umukuru wa leta w'imwe muzigize
Umuryango w'Ubumwe bw'
Afurika (Bose);Nyakubahwa Perezida wa Komisiyo y'Ibihugu
by'Umuryango
w'Abanyaburayi (EU/UE);Nyakubahwa Munyamabanga Mukuru w'ibihugu bigize
umuryango
w'ibihugu by'Afurika y'Amajyepfo (SADC);Nyakubahwa ugize Inteko na Sena bya Leta Zunze
Ubumwe z'Amerika
(Bose);Nyakubahwa ugize Inteko Ishinga amategeko
y'ibihugu by'i Burayi
(Bose);Nyakubahwa ushinzwe Uburenganzira bw'Ikiremwamuntu
muri ONU/UN i
Geneve;Nyakubahwa ushinzwe impunzi muri ONU/UN i
Geneve (HCR);Nyirubutungane Papa Farasisiko, Umushumba
wa Kiliziya Gatolika kw'Isi yose;Nyakubahwa Arisheveki  wa
Canterbury, mu Bwongereza;Nyakubawa umukuru w'Itorero
ry'Abanyarwanda
mugihugu n'abo hanze yacyo (bose)Nyakubahwa Umuyobozi w'Umuryango uharanira
uburengazira bw'ikiremwamuntu Amnesty International,
Londres;Nyakubahwa Umuyobozi w'Umuryango uharanira
Uburenzira bw'ikiremwamuntu Human Rights Watch, New
York;Nyakubahwa Perezida wa Federation
Internationale des Droits de l'Homme, FIDH,
Paris;Nyakubahwa   abayobozi
b'ibitangazamakuru hirya no hino ku isi.  


 


 NB :
Iyi baruwa ifunguye hamwe n'izindi documents biri kumwe,
kubireba izindi  ndimi, igihe zitarabagezwaho abibishatse
babihindura
mundimi bashatse bakabitangaza.
 ---------------------------------------------------------- On Saturday, November 14, 2015
5:20 PM, Anastase
Gasana <gasana31@gmail.com> wrote: Itangazo No 002: UKO IMIRONGO YA POLITIKI INE
YA
OPOZISIYO NYARWNDA UMUNTU ABONA IHAGARARIWE
N'AMASHYAKA Nk'uko twabatangarije uko imirongo ya
politiki
nyarwanda iteye uko ari ine, dore amashyaka ahagarariye iyo
mirongo: 1.
Ishyaka umuntu abona rihagarariye umurongo wa
politiki wegamiye ku mateka ya FPR icyerekezo cy'amateka
y'Abanyiginya ni RNC.
Naho icyerekezo cy'ibitekerezo byubakiye kumateka
y'Abega kugeza ubu,
gihagarariwe na FPR kuko kitaragira ishyaka rigihagarariye
muri opozisiyo
nyarwanda. 2.
Ishyaka umuntu abona rihagarariye umurongo
w'ibitekerezo byegamiye ku mateka n'umurage bya MRND
ni ishyaka FDU Inkingi. 3.
Ishyaka umuntu abona rihagarariye umurongo
w''ibitekerezo byegamiye ku mateka n'umurage bya MDR
ni ishyaka
MCR-Abasangirangendo. 4.
Amashyaka ahagarariye umurongo w'ubunyarwanda
bw'ukuri butavangura ni Ishyaka Banyarwanda (Responsable)
n'Ishyaka Nyarwanda
ry'Imberabose PRM/MRP- Abasangizi (Responsable
wungirije). Muri ibi bihe, turabizi ko hari n'andi
mashyaka
avuga iby'ubunyarwanda, urugero nka FPR na
"ndumunyarwanda" yayo ariko inyuma
y'iyo mvugo hihishe ikinyoma, uburyarya bwinshi, imbereka
n'ubuhendanyi. Niyo
mpamvu twe tuvuga "umurongo wa politiki w'ubunyarwanda
bw'UKURI budaheza kandi
butavangura" kuko inyuma yabwo nta buryarya, nta
mbereka, nta buhendanyi
buhihishe. Amashyaka yandi ataragaragaza umurongo wa
politiki aherereyemo akwiriye kubikora ku buryo bwihuse
kugirango abanyarwnda
bose n'amahanga babashe gusobanukirwa neza n'aho buri
shyaka rya politiki
rihagaze mu by'ukuri kugirango abanyarwnda twese tubone
uko twubaka uburyo
bwiza bunoze bw'isangira ry'igihugu n'ubutegetsi
bwacyo hagati y'abanyarwanda
b'ingeri zose nta n'umwe ukumiriwe. Turimo turaharanira demokarasi isesuye mu
gihugu
cyacu, kandi imwe mu mahame ya demokarasi ni ukutagira uwo
iheza. Kuba mu
murongo wa politiki uwo ari wo wose rero muri iriya mirongo
uko ari ine
twavuze, nta kibi kirimo, ntabwo ari ikosa cyangwa ikinegu
kuko kuba mu murongo
wa politiki runaka ari uburenganzira bwa buri muntu mu
kwishyira ukizana kwe. Kandi nta murongo wa politiki uruta uwundi
cyangwa uruta iyindi. Ikigamijwe ni uko iyo mirongo ya
politiki iba iri mu
mitwe no mu mitekerereze y'abantu banyuranye yemera ko
ibaho kuko ukuri ari uko
iriho, ikava mu bwihisho no mu kwiyoberanya, igahura
ikaganira mu bwubahane,
ikiga n'uburyo bukwiye, bunoze, bwo gusangira igihugu
n'ubutegetsi bwacyo nta
munyarwanda n'umwe uhejejwe inyuma y'urugi, ntawe
ugaragiye undi, ntawe
uherekeje undi, ntawe uragiye undi nk'uragiye inka, ihene
cyangwa intama,
ntawaje kuvumba iwabo; bose bafite uburenganzira
bungana. Bitangarijwe i Bruxelles mu Bubiligi n'i
Savannah muri Amerika, tariki ya 07/11/2015; Responsable uhagarariye umurongo
w'ubunyarwanda
bw'ukuri butavangura, Rutayisire Boniface, Perezida
w'Ishyaka Banyarwanda; Responsable wungirije, Dr. Gasana Anastase,
Perezida w'Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose PRM/ MRP-
Abasangizi. --------------------------------------  On
Friday, November 13, 2015 8:47 PM, Anastase
Gasana< gasana31@gmail.com> wrote:





Itangazo No 001: UMURONGO WA POLITIKI
W'UBUNYARWANDA BUTAVANGURA MU RUHANDO RW'IMIRONGO
INE IGIZE POLITIKI NYARWANDA
MURI IKI GIHETuratangariza abanyarwanda n'abatuye isi
yose ko
kuri ubu politiki nyarwanda mu gihugu no hanze (leta ya FPR
na opozisiyo )
uyisanga mu mirongo ine y'ingenzi yubatse mu ishusho
ry'ibikuta by'ibitekerezo
bya politiki bitandukanye.Iyi mibonere ya systèmes enye ku banyarwanda
usanga ishingiye ku bitekerezo mbere na mbere aho gushingira
ku karere n'ubwoko
ku buryo abanyarwanda baramutse bahuriye hamwe nko muri leta
y'inzibacyuho
yubakiye kuri fondation y'ukuri nyakuri irimo
abanyarwannda bose maze
bagasangira ubutegetsi banganya amahirwe, ibyo bitekerezo
bigaragaramo
ibisigisigi by'amoko n'uturere, byazageza aho biyoyoka
noneho bose bagasangira
igihugu biyumva nk'abanyarwanda, badakeneye gushyira
imbere ikindi kintu runaka
cy'ubwoko cyangwa akarere n'ibindi abanyarwanda bakunze
gushingiraho kugirango
bigizeyo abandi banyarwnda.Ibi bikuta by'ibitekerezo ubisanga imbere mu
gihugu ndetse no hanze muri opozisiyo kubatinyuka kuvugisha
ukuri.Dore uko iyo mirongo ine ya politiki
iteye:1.
Umurongo wa politiki y'ibitekerezo byubakiye
ku mateka ya système ya FPR n'ubutegetsi
bwayo.Hari abantu ku giti cyabo n'amashyaka
n'amashyirahamwe bumvako système ya FPR (kubayihozemo no
kubayikirimo ndetse
n'abatarigeze bayikorera) bafite imibonere yo kumvako
système ya FPR atari mbi
ko umubi ari Kagame ko ahubwo hakosorwa ibibi bagaya muri
iriya systeme cyangwa
bigawa n'abandi.Muri icyo gikuta cy'ibitekerezo byubakiye
ku
mateka ya FPR usanga harimo ibyerekezo bibiri, kimwe
cyubakiye kumateka y'Abega
n'ikindi cyubakiye kumateka
y'Abanyiginya.Abenshi mu bari muri uyu murongo bumva ko
n'ingoma ya Cyami itari mbi, ko yari ifite umwimerere wayo
mwiza.Nyuma ya 1994, ingoma ya Cyami ni yo iba
yarashubijwe ku ntebe mu Rwanrda Repubulika ikavaho, biza
kubuzwa
n'amakimbirane hagati y'abega n'abanyiginya. Abega
kubera ko ari bo bafite
ijambo kurusha abanyiginya bitewe n'uko Kagame ari umwega,
nibo banze ko ubwami
busubiraho atari ukubera ko batabushakaga ahubwo ari ukubera
ko batashakaga ko
umunyiginya yongera kubasumba ngo abe umwami w'u Rwanda
rwa FPR Inkotanyi.2.
Umurungo wa politiki y'ibitekerezo
byubahikiye ku mateka y'igikuta cy'ibitekerezo bya
systeme y'ingoma ya MRND.
Hari abantu ku giti cyabo n'amashyaka n'amashyirahamwe
bumva ko ubutegetsi bwa
MRND butari bubi ndetse bakumva ko iyo systeme
y'ubutegetsi iramutse isubiranye
ubutegetsi ntacyo byaba bitwaye. Abo bantu bavuga ko iyo
modele y'ubutegetsi
iramutse isubiyeho bo bakosora ibibi n'amakosa yakozwe
mbere.Abenshi muri bo
ndetse bumva ko ubutegetsi mu 1994 ari bo babwambuwe , ko
ari bo bagomba kubusubirana.3.
Umurongo wa politiki w'igikuta cy'abafite
ibitekerezo bya politiki bishingiye ku mateka ya MDR. Iki
gikuta cy'ibitekerezo
cyafashe imbaraga nyinshi aho imiryango y'abanyapolitiki
bo muri Repubulika ya
mbere baherutse kwibukira iyicwa ry'ababo mu
Bubiligi.4.
Umurongo wa politiki w'ubunyarwanda bw'ukuri
butavangura. Mu mateka yawo ku mugaragaro, uyu murongo umaze
imyaka icyenda.
Watangiwe n'Ishyaka Banyarwanda n'amateka yaryo.
Ishyaka Nyarwanda
ry'Imberabose PRM/MRP-ABASANGIZI mu ivuka ryaryo naryo
ryaje rigendera kuri uyu
murongo ndetse ryiyemeza no kuwuteza imbere mu bikorwa no mu
mahame-remezo
yaryo.Hari andi mashyaka n'amashyirahamwe ndetse
n'abantu ku giti cyabo bateganya kugendera kuri uyu
murongo wa politiki ariko
batarafata icyemezo cyo kubitangaza.Mu
miterere yawo, umurongo w'ubunyarwanda
bw'ukuri butavangura wubakiye kuguharanira gushyiraho
système y'ubutegetsi bw'u
Rwanda rushyashya rutagize aho ruhuriye n'urukuta
rw'ibitekerezo byubakiye ku
mateka n'umurage bya FPR cyangwa urukuta rw'ibitekerezo
byubakiye ku mateka
n'umurage bya MRND, cyangwa urukuta rw'ibitekerezo
byubakiye ku mateka n'umurage
bya MDR.Umurongo w'ubunyarwanda bw'ukuri
butavangura ni
système nshyashya yubakiye kuri ba victimes b'amoko
yose n'uturere twose. Ni
ukuvuga aba victimes ba système ya FPR n'aba système ya
MRND n'aba systeme ya
MDR. Kuri abo hiyongeraho abandi bantu (baba bato cyangwa
basheshe akanguhe)
batabaye victimes ariko badashaka kugarura ubutegetsi
bw'izo systèmes z'ingoma
za MRND, FPR na MDR.Abagize umurongo w'ubunyarwanda bw'ukuri
butavangura harimo abantu kugiti cyabo n'amashyaka
n'amashyirahamwe kandi bose bahuriye
kugushaka gushyiraho systeme nshyashya y'ubutegetsi
yayobora u Rwanda itagize
aho ihuriye n'iya FPR cyangwa iya MRND cyangwa iya
MDR.Muri bariya batabaye victims, hanabonekamo
abantu usanga batarigeze bakorera leta y'u Rwanda igihe
yagengwaga na ziriya
systèmes z'ubutegetsi, n'abandi bigeze gukorera leta
y'u Rwanda igihe
yayoborwaga na ziriya systemes z'ubutegetsi ariko bafite
ibyo bazinenga
bigatuma bahitamo kuzitarura.Kuba umwe mubagize uyu murongo wa politiki ni
uburenganzira bwa buri munyarwanda. Icyangombwa ni ukwemera
amatwara yawo no
kubahiriza ibiwuranga byose.Bikorewe i Bruxelles mu Bubiligi n'i Savannah
muri Amerika tariki ya 07 /11/2015







Responsable uhagarariye umurongo
w'ubunyarwanda
butavanguraRutayisire Boniface Perezida w'Ishyaka
Banyarwanda;Responsable wungirije Dr. Gasana Anastase,
Perezida w'Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose PRM/ MRP-
Abasangizi.   ------------------------------------------------  Le
Lundi 16 novembre 2015
14h21, "TUBEHO VictimRwanda infotubeho@yahoo.fr
[akagera]"
<akagera@yahoogroups.com> a écrit : Itangazo : IKIBAZO CY'U RWANDA SI
AMOKO Banyarwanda,
Banyarwandakazi namwe Nshuti z'u Rwanda, Ndagirango
nsabe buri wese ubona ko ikibazo cy'u Rwanda ari amoko
ko amateka dufite kugeza
ubu yerekana ko ikibazo kitari icy'amoko. Ikibazo
u Rwanda rufite ni imirongo ya politiki 4 iriho itaragira
amahirwe yo gusangira
ubutegetsi kuburyo bukwiye. Soma itangazo riri hasi
usobanukirwe n'iyo mirongo. Kuva
kuri Republika ya mbere isangira ry'ubutetsi hagati
y'imirongo ntiryigeze
ribaho. No muri za mirongo itandatu iyo mirongo yari iriho
ariko icyari
kibabaje abagenaga ibya politiki ni uguca inzira
y'ubusamo yo kurema amagroupe
abiri ahanganye kugirango kuryanisha abanyarwanda
bishoboke. Tuzikane
ko icyo gihe hari hariho ihangana rikaze ry'abega
n'abanyiginya n'ubwo iryo
hangana barihishaga abahutu. Tuzirikane
ko hari hariho umurongo w'ibitekerezo bya MDR
Parmehutu. Tuzirikane
ko hari hariho umurongo w'ibitekerezo w'icyaje
kwitwa MRND n'ubwo benewo
bawuhishaga MDR. Tuzirikane
ko hari hariho abahutu n'abatutsi wakwita ko bari
mumurongo utaragaragaraga
muri MDR cyangwa iyindi yari iriho cyangwa iyari ikiri
ingemwe zigemetse. Muri
abo batari muri MDR wavugamo nka ba Bwanakweri n'abandi
ndetse na Mbonyumutwa
muntangiro MDR ntiyari ayirimo. Abamukomokaho cyangwa
abamuzi bashobora
kudusobanurira kurushaho kuri iyi ngingo aho ibitekerezo bye
byari bihagaze. Banyarwanda
Banyarwandakazi, ese iyo imirongo ya politiki yabayeho mu
Rwanda,iyo
iza gusangira ubutegetsi neza, ikubahana ko iriho nta
n'umwe ushatse kumira
abandi cyangwa kubaheza, u Rwanda ruba rwarigeze ruba rubi
rukabamo amahano? Ese
muri iki gihe iyi mirongo ine iriho iramutse isangiye
ubutegetsi ntitwaba
tugoroye amateka ? Ese
abaririmba ko ikibazo cy'u Rwanda ari amoko hutu-tutsi
ntibibeshya cyane ? Mubireba imitekerereze ya politiki umuhutu wo
mumurongo wa MDR ahuje iki n'umuhutu wo mumurongo wa
MRND cyangwa FPR ? Ese uretse kujyaho bakabeshyana, umututsi wo
mumurongo w'igikuta cy'abega ahuriye he
mumitekerereze ya politiki n'umututsi
wo mugikuta cy'abanyiginya ? Tureke kubakira kubibyimba by'amateka ari
hagati
y'imirongo ya MDR na MRND. Na
none tureke kubakira kumateka y'ibibyimba
biri hagati y'abega n'abanyiginya. Ahubwo dusabe imirongo yose kubahana ndetse
tuyisabe yose uko ari ine kwicara hamwe igasangira ibyiza
by'igihugu nta
kwikubira cyangwa guheza abandi. Bruxelles, le 16/11/2015 Rutayisire Boniface President w'Ishyaka
Banyarwanda akaba na Responsable w'umurongo
w'ubunyarwanda butavangura.Tel : +32 488250305 -----------------------



















































































































































































































































































































































































 

__._,_.___

Attachment(s) from Lu pour vous | View attachments on the web

1 of 1 Photo(s)


Posted by: Lu pour vous <memajp2000@yahoo.fr>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Check out the automatic photo album with 1 photo(s) from this topic.
Photo Rutayisire Boniface.JPG


.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment