Monday 16 November 2015

[rwandalibre] Itangazo: Ikibazo cy'u Rwanda si amoko Re : IMIRONGO INE IGIZE POLITIKI NYARWANDA :

 

Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Nshuti z'u Rwanda,

Ndagirango nsabe buri wese ubona ko ikibazo cy'u Rwanda ari amoko ko amateka dufite kugeza ubu yerekana ko ikibazo kitari icy'amoko.

Ikibazo u Rwanda rufite ni imirongo ya politiki 4 iriho itaragira amahirwe yo gusangira ubutegetsi kuburyo bukwiye. Soma itangazo riri hasi usobanukirwe n'iyo mirongo.

Kuva kuri Republika ya mbere isangira ry'ubutetsi hagati y'imirongo ntiryigeze ribaho. No muri za mirongo itandatu iyo mirongo yari iriho ariko icyari kibabaje abagenaga ibya politiki ni uguca inzira y'ubusamo yo kurema amagroupe abiri ahanganye kugirango kuryanisha abanyarwanda bishoboke.

Tuzikane ko icyo gihe hari hariho ihangana rikaze ry'abega n'abanyiginya n'ubwo iryo hangana barihishaga abahutu.

Tuzirikane ko hari hariho umurongo w'ibitekerezo bya MDR Parmehutu.

Tuzirikane ko hari hariho umurongo w'ibitekerezo w'icyaje kwitwa MRND n'ubwo benewo bawuhishaga MDR.

Tuzirikane ko hari hariho abahutu n'abatutsi wakwita ko bari mumurongo utaragaragaraga muri MDR cyangwa iyindi yari iriho cyangwa iyari ikiri ingemwe zigemetse.

Muri abo batari muri MDR wavugamo nka ba Bwanakweri n'abandi ndetse na Mbonyumutwa muntangiro MDR ntiyari ayirimo. Abamukomokaho cyangwa abamuzi bashobora kudusobanurira kurushaho kuri iyi ngingo aho ibitekerezo bye byari bihagaze.

Banyarwanda Banyarwandakazi, ese iyo imirongo ya politiki yabayeho mu Rwanda,
iyo iza gusangira ubutegetsi neza, ikubahana ko iriho nta n'umwe ushatse kumira abandi cyangwa kubaheza, u Rwanda ruba rwarigeze ruba rubi rukabamo amahano?

Ese muri iki gihe iyi mirongo ine iriho iramutse isangiye ubutegetsi ntitwaba tugoroye amateka ?

Ese abaririmba ko ikibazo cy'u Rwanda ari amoko hutu-tutsi ntibibeshya cyane ?

Mubireba imitekerereze ya politiki umuhutu wo mumurongo wa MDR ahuje iki n'umuhutu wo mumurongo wa MRND cyangwa FPR ?

Ese uretse kujyaho bakabeshyana, umututsi wo mumurongo w'igikuta cy'abega ahuriye he mumitekerereze ya politiki n'umututsi wo mugikuta cy'abanyiginya ?

Tureke kubakira kubibyimba by'amateka ari hagati y'imirongo ya MDR na MRND.

Na none tureke kubakira kumateka y'ibibyimba biri hagati y'abega n'abanyiginya.

Ahubwo dusabe imirongo yose kubahana ndetse tuyisabe yose uko ari ine kwicara hamwe igasangira ibyiza by'igihugu nta kwikubira cyangwa guheza abandi.

Bruxelles, le 16/11/2015

Rutayisire Boniface President w'Ishyaka Banyarwanda akaba na Responsable w'umurongo w'ubunyarwanda butavangura.
Tel : +32 488250305

-----------------------

Expéditeur: "mikeno carlos mikenocarlos@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" Date: 16 novembre 2015 10:52:57 UTC+1 Destinataire: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" Objet: Rép : [Netherlands_group] Manirarora and the likes/Re: *DHR* Re: [RealitesAfricaines.com] Message du president Barack Obama au peupl e du Burundi


-----------------------


Le 22 oct. 2015 08:02:53, TUBEHO VictimRwanda a écrit :

Itangazo: UMURONGO WA POLITIKI W´ UBUNYARWANDA BUTAVANGURA MURUHANDO RW'IMIRONGO INE IGIZE POLITIKI NYARWANDA MURI IKI GIHE

Turatangariza abanyarwanda n'abatuye isi yose ko kuri ubu politiki nyarwanda mu gihugu no hanze (leta ya FPR na opozisiyo ) uyisanga mu mirongo ine y'ingenzi yubatse mu ishusho ry'ibikuta by'ibitekerezo bya politiki bitandukanye.

Iyi mibonere ya systèmes enye ku banyarwanda usanga ishingiye ku bitekerezo mbere na mbere aho gushingira ku karere n'ubwoko. Abanyarwanda baramutse bahuriye hamwe nko muri leta y'inzibacyuho yubakiye kuri fondation y'ukuri nyakuri irimo abanyarwanda bose maze bagasangira ubutegetsi banganya amahirwe, bamwe bafite bitekerezo bigaragaramo ibisigisigi by'amoko n'uturere, byazageza aho bikayoyoka noneho bose bagasangira igihugu biyumva nk'abanyarwanda, badakeneye gushyira imbere ikindi kintu runaka cy'ubwoko cyangwa akarere n'ibindi abanyarwanda bakunze gushingiraho kugirango bigizeyo abandi banyarwnda.

Ibi bikuta by'ibitekerezo ubisanga imbere mu gihugu ndetse no hanze muri opozisiyo kubatinyuka kuvugisha ukuri.

Dore uko iyo mirongo ine ya politiki iteye:

1. Umurongo wa politiki y'ibitekerezo byubakiye ku mateka ya système ya FPR n'ubutegetsi bwayo. Hari abantu ku giti cyabo n'amashyaka n'amashyirahamwe bumvako système ya FPR (kubayihozemo no kubayikirimo ndetse n'abatarigeze bayikorera) bafite imibonere yo kumvako système ya FPR atari mbi ko umubi ari Kagame ko ahubwo hakosorwa ibibi bagaya muri iriya systeme cyangwa bigawa n'abandi.

Muri icyo gikuta cy'ibitekerezo byubakiye ku mateka ya FPR usanga harimo ibyerekezo bibiri kimwe cyubakiye kumateka y'Abega n'ikindi cyubakiye kumateka y'Abanyiginya.

2. Umurungo wa politiki y'ibitekerezo byubahikiye ku mateka y'igikuta cy'ibitekerezo bya systeme y'ingoma ya MRND. Hari abantu ku giti cyabo n'amashyaka n'amashyirahamwe bumva ko ubutegetsi bwa MRND butari bubi ndetse bakumva ko iyo systeme y'ubutegetsi iramutse isubiranye ubutegetsi ntacyo byaba bitwaye. Abo bantu bavuga ko iyo modele y'ubutegetsi iramutse isubiyeho bo bakosora ibibi n'amakosa yakozwe mbere. Abenshi muri bo ndetse biyumvamo ko ari bo opozisiyo y'ukuri bonyine.

3. Umurongo wa politiki w'igikuta cy'abafite ibitekerezo bya politiki bishingiye ku mateka ya MDR. Iki gikuta cy'ibitekerezo cyafashe imbaraga nyinshi aho imiryango y'abanyapolitiki bo muri Repubulika ya mbere baherutse kwibukira iyicwa ry'ababo mu Bubirigi.

4. Umurongo wa politiki w'ubunyarwanda bw'ukuri butavangura. Mu mateka yawo, uyu murongo umaze imyaka myinshi kuko watangiwe n'Ishyaka Banyarwanda n'amateka yaryo. Kumugaragaro, uyu murongo uriho guhera mumwaka wa 2006.

Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose PRM/MRP-ABASANGIZI mu ivuka ryaryo naryo ryaje rigendera kuri uyu murongo ndetse ryiyemeza no kuwuteza imbere mu bikorwa no mu mahame-remezo yaryo.

Hari andi mashyaka n'amashyirahamwe ndetse n'abantu ku giti cyabo bagendera kuri uyu murongo wa politiki ariko batarafata icyemezo cyo kubitangaza.

Mu miterere yawo, umurongo w'ubunyarwanda bw'ukuri butavangura wubakiye kuguharanira gushyiraho système y'ubutegetsi bw'u Rwanda rushyashya rutagize aho ruhuriye n'urukuta rw'ibitekerezo byubakiye ku mateka n'umurage bya FPR cyangwa urukuta rw'ibitekerezo byubakiye ku mateka n'umurage bya MRND, cyangwa urukuta rw'ibitekerezo byubakiye ku mateka n'umurage bya MDR.

Umurongo w'ubunyarwanda bw'ukuri butavangura ni système nshyashya yubakiye kuri ba victimes b'amoko yose n'uturere twose. Ni ukuvuga aba victimes ba système ya FPR n'aba système ya MRND n'aba systeme ya MDR. Kuri abo hiyongeraho abandi bantu (baba bato cyangwa basheshe akanguhe) batabaye victimes ariko badashaka kugarura ubutegetsi bw'izo systèmes z'ingoma za MRND, FPR na MDR.

Abagize umurongo w'ubunyarwanda bw'ukuri butavangura harimo abantu kugiti cyabo n'amashyaka n'amashyirahamwe kandi bose bahuriye kugushaka gushyiraho systeme nshyashya y'ubutegetsi yayobora u Rwanda itagize aho ihuriye n'iya FPR cyangwa iya MRND cyangwa iya MDR.

Muri bariya batabaye victims, hanabonekamo abantu usanga batarigeze bakorera leta y'u Rwanda igihe yagengwaga na ziriya systèmes z'ubutegetsi, n'abandi bigeze gukorera leta y'u Rwanda igihe yayoborwaga na ziriya systemes z'ubutegetsi ariko bafite ibyo bazinenga bigatuma bahitamo kuzitarura.

Kuba umwe mubagize uyu murongo wa politiki ni uburenganzira bwa buri munyarwanda. Icyangombwa ni ukwemera amatwara yawo no kubahiriza ibiwuranga byose.

Bikorewe i Bruxelles tariki ya 21/10/2015

Responsable uhagarariye umurongo w'ubunyarwanda butavangura Rutayisire Boniface Perezida w'Ishyaka Banyarwanda/Banyarwanda Party;

Responsable wungirije Dr. Gasana Anastase, Perezida w'Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose PRM/ MRP- Abasangizi.

--------------------------

__._,_.___

Posted by: TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (13)

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment